AstraZeneca igiye gutanga umuti yakoze wo guhangana na Covid-19

Ikigo AstraZeneca cyakoze urukingo rwa Covid-19 kivuga ko kigiye gushyira ku isoko umuti witwa Evusheld wongerera umubiri ubudahangarwa ku cyorezo Covid-19, nyuma yo kubyemererwa n’Ikigo gishinzwe ibiribwa n’imiti cya Leta zunze Ubumwe za Amerika(USA) cyitwa FDA.

AstraZeneca ivuga ko yahawe icyemezo bita Emergency Use Authorisation (EUA) kiyemerera gucuruza Evusheld muri Farumasi zo muri Amerika mu gihe cya vuba.

AstraZeneca ivuga ko FDA yo muri USA yemeje ko umuti wa Evusheld ugomba gutangira gucuruzwa muri icyo gihugu, ukazahabwa umuntu wese uwifuza ufite nibura imyaka 12 y’ubukure kandi apima nibura ibiro 40.

AstraZeneca ivuga ko Evusheld ufasha abantu badafite ubudahangarwa buhagije mu mubiri, cyane cyane ababa barashegeshwe n’uburwayi bukomeye bakoresheje imiti myinshi, kongera abasirikare bashobora kurwanya coronavirus.

Icyakora AstraZeneca ikavuga ko umuti wa Evusheld uhabwa abantu batigeze bandura cyangwa ngo barware COVID-19.

Umwarimu muri Kaminuza ya Colorado muri Amerika witwa Prof Myron J. Levin, akaba n’inzobere mu kuvura abana yavuze ko yishimiye kuba yemerewe kongerera ubudangarwa abafite ibyago byo bakwandura COVID-19.

Yagize ati "Nishimiye kwemererwa kuba natangira guha abarwayi banjye uriya muti kugira ngo bibafashe kongera ubudahangarwa mu mibiri yabo.”

Ikigo AstraZeneca kivuga ko aho Evusheld itandukaniye n’urukingo rwa COVID-19 rwacyitiriwe, ari uko yo ifasha abantu bigeze gufatwa n’uburwayi bukomeye guhangara virusi za Covid-19 yihinduranyije nka Delta na Omicron.

Aba barimo ababa baravuwe indwara zitandukanye babazwe, zikabasigira intege nke mu mubiri.

Umuyobozi mu kigo AstraZeneca witwa Mene Pangalos ushinzwe ibijyanye n’icuruzwa ry’imiti avuga ko bishimira kuba batanga urukingo n’umuti wa Evusheld, nk’uburyo bubiri buzabafasha guhangana bikomeye n’icyorezo Covid-19.

AstraZeneca ivuga ko abaturage ba Amerika bangana na miliyoni zirindwi muri 333,834,210 batuye USA badafite ubudahangarwa buhagije, ariko ko Evusheld izanakoreshwa mu bindi bihugu bitandukanye byo ku isi.

Leta zunze Ubumwe za Amerika ni zo zashoye imari mu ikorwa rya Evusheld, binyuze mu Kigo cyazo gikorana na Minisiteri y’Ingabo ya USA
cyitwa Department of Health and Human Services; Office of the Assistant Secretary for Preparedness and Response; Biomedical Advanced Research and Development Authority.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka