RwandAir igiye gusubukura ingendo mu Majyepfo ya Afurika

Sosiyete y’u Rwanda y’ubwikorezi bwo mu kirere (RwandAir) yatangaje ko ku itariki ya 23 Ukuboza 2021 izasubukura ingendo zerekeza mu bihugu byo mu Majyepfo ya Afurika. Ni nyuma y’aho izi ngendo zari zasubitswe tariki 28 Ugushyingo kubera ubwandu bushya bwa Covid-19 bwiswe Omicron.

Tariki 29 Ugushyingo 2021 nibwo iyi sosiyete yari yatangaje ko abagenzi bava mu bihugu bya Zimbabwe na Afurika y’Epfo bajya muri Leta zunze Ubumwe z’Abarabu ihagaritse kubajyanayo kugeza igihe izatangariza ko izo ngendo zisubukuwe.

Icyakora icyo gihe RwandAir yijeje abagenzi bari bamaze kugura amatike ko izabajyana mu gihe ingendo zizaba zisubukuwe, nta kiguzi kindi cyangwa icyiyongeraho basabwe.

Muntangiriro z’uku kwezi k’Ukuboza 2021, Perezida Paul Kagame ubwo yatangizaga Inama y’Inteko Rusange ya Komisiyo Nyafurika ishinzwe iby’Indege za Gisivile, yasobanuye icyagendeweho kugira ngo ingendo zo mu Majyepfo ya Afurika zihagarikwe.

Icyo gihe Umukuru w’Igihugu yavuze ko byabaye ngombwa ko RwandAir ihagarika ingendo zayo mu Majyepfo ya Afurika ahavugwaga cyane icyorezo cya virusi ya Omicron, dore ko ibihugu bimwe na bmwe byari byanze guha ikaze abantu baturutseyo, bikaba rero byarashobokaga ko RwandAir ikomeza kujya muri Afurika y’Epfo ariko mu kugaruka ugasanga indege ijemo ubusa bigatera ibihombo bikomeye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka