Perezida Kagame, Macky Sall na Macron baganiriye ku nama izahuza EU na Afurika

Perezida w’u Bufaransa Emmanuel Macron na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame ndetse na Macky Sall wa Senegal, bitabiriye inama itegura izahuza Ubumwe bw’Uburayi n’umugabana wa Afurika.

Abo bayobozi baganiriye ku nama izahuza EU na Afurika
Abo bayobozi baganiriye ku nama izahuza EU na Afurika

Ku wa Mbere taliki ya 20 Ukuboza 2021 ni bwo Perezida w’u Rwanda yakiriwe n’uw’u Bufaransa, Emmanuel Macron mu biro bye, aho bagiranye ibiganiro byagarutse ku mubano hagati y’ibihugu byombi, ariko hari indi ngingo ikomeye bahuriyeho na Perezida wa Senegal yo gutegura Inama izahuza Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU) n’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU), nk’uko byatangajwe n’ikinyamakuru Le Point.

Biteganyijwe ko iyo nama mpuzamahanga izabera i Buruseli (Bruxelles) mu Bubiligi hagati ya taliki ya 17 na 18 Gashyantare 2022. Perezida Kagame na mugenzi we Macky Sall bafatwa nk’abayobozi b’ingenzi bafite uruhare rukomeye mu myiteguro n’imigendekere myiza y’iyo nama.

Kuba abo bayobozi bombi ari ingenzi kurusha abandi bishingiye ku kuba Perezida Kagame ari we uyoboye Komite Nyobozi y’Abakuru b’ibihugu bigize Ishami ry’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe ryita ku Iterambere (AUDA-NEPAD), kuva muri 2020 kugera muri 2022, na ho Macky Sall akaba ari we uzayobora AU umwaka utaha.

Ni mu gihe Perezida w’u Bufaransa Emmanuel Macron azaba ayoboye Inama y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi.

Iyi nama, igamije kuvugurura no gushimangira ubufatanye n’ubutwererane bwa Afurika n’u Burayi mu guharanira umutekano n’iterambere.

Perezida Kagame ni we wakiriwe imbonankubone muri Perezidansi y’u Bufaransa (Champs-Élysée), mu gihe Macky Sall we yitabiriye iyo nama yifashishije ikoranabuhanga rya telefoni.

Muri iyo nama Perezida Macron yabagejejeho ingingo zitandukanye zirimo n’izirebana n’icyorezo cya COVID-19, ndetse n’impano u Bufaransa butazahwema kugenera ibihugu bitandukanye by’Afurika birimo u Rwanda na Senegal.

Yakomeje ashimangira ko u Bufaransa bumaze kugenera Senegal doze 485 000, mu gihe bwageneye u Rwanda doze 960 000. Izo nkingo ziri muri doze zisaga miliyoni 75.6 Leta y’u Bufaransa imaze gutanga mu bihugu bitandukanye ku Isi.

U Bufaransa bwiyemeje gutanga inkingo zikagera kuri miliyoni 120 bitarenze muri Kamena 2022 nk’uko byemezwa na Perezidansi y’icyo Gihugu, inashimangira ko hakenewe kongera ubukangurambaga bwo gukingira icyorezo cya COVID-19 abaturage bose muri buri gihugu cya Afurika.

Perezida Macron yaganiriye na Perezida Kagame ku bibazo by’umutekano muke mu bihugu bya Afurika.

By’umwihariko baganiriye kuri Mozambique aho u Rwanda rwatanze umusanzu wo guhangana n’ibyihebe bigendera ku mahame ya Kisilamu ndetse no kuri Repubulika ya Santarafurika, ahabarizwa imitwe yitwaje intwaro na ho u Rwanda rukaba rutangayo umusanzu wo kubungabunga amahoro.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka