Nta bapolisi cyangwa abasirikare b’u Rwanda bari muri RDC – Amb Vincent Karega

Ambasaderi w’u Rwanda muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), yabwiye itangazamakuru rikorera i Kinshasa ko nta bapolisi cyangwa abasirikare b’u Rwanda bari muri icyo gihugu, akavuga n’abagomba kujyayo igihe kitaragera.

Amb Vincent Karega
Amb Vincent Karega

Avuga ku kibazo cy’abakeka ko hari abapolisi b’u Rwanda bari muri RDC, Amb Karega yasubije abanyamakuru agira ati "Nta mupolisi cyangwa umusirikare w’u Rwanda uri muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Umushinga wo kurwanya iterabwoba mu Karere uzwi nka EAPCO nturatangira".

EAPCO ni yo izahurirwamo n’abapolisi bavuye mu bihugu byo mu burasirazuba bwa Afurika nk’uko umuyobozi wa Polisi ya RDC, CGP Amuli Dieudonné yabisobanuye.

Amakuru y’uko itsinda rya Polisi y’u Rwanda rizajya gukorera mu mujyi wa Goma yarakaje Abanyecongo batari bakeya ndetse bituma bakora imyigaragambyo.

Ubuyobozi bwa Polisi mu mujyi wa Goma butangaza ko imyigaragambyo yabereye muri uwo mujyi ku itariki 20 Ukuboza 2021, yaguyemo abapolisi bane, abaturage babiri, na ho abigaragambya batwara imbunda eshanu, ndetse haboneka inkomere nyinshi ku mpande za Polisi n’abaturage.

Imyigaragambyo yabaye mu mujyi wa Goma ku itariki 20 Ukuboza 2021, yaguyemo abapolisi bane, abaturage babiri, na ho abigaragambya batwara imbunda eshanu. Ni imyigaragambyo yabonetsemo inkomere nyinshi ku mpande za Polisi n’abaturage.

Umujyi wa Goma hamwe n’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru zugarijwe n’umutekano mukeya uterwa n’imitwe yitwaza intwaro igahungabanya umutekano w’abaturage.

Mu mitwe ihungabanya umutekano harimo iva mu bihugu bituranye na Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo harimo ADF yo mu gihugu cya Uganda, FDLR igizwe n’abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, P5 na CNRD irwanya Leta y’u Rwanda, ariko ifite ibirindiro muri RDC.

N’ubwo Leta ya RDC yateguye ibikorwa byo guhashya imitwe yitwaza intwaro, irashaka gukorana n’Akarere mu kurandura iyo mitwe.

Polisi yatangaje ko yamaze guhagarika abantu 11 bagize uruhare gutegura imyigaragambyo itemewe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka