Chorale de Kigali yongeye gushimisha benshi mu gitaramo yakoreye muri Kigali Arena

Mu ijoro ryo kuri iki cyumweru tariki 19 Ukuboza 2021, Chorale de Kigali iri mu zikunzwe n’abatari bake yongeye gushimisha abantu ibinyujije mu gitaramo “Christmas Carols Concert 2021” yakoreye mu nyubako ya Kigali Arena.

Ni ibitaramo isanzwe itegurira abakunzi b’umuziki wabo cyane cyane mu bihe bya Noheli, iki kikaba kiri mu bitaramo bike Antoine Cardinal Kambanda yitabiriye kuva yagirwa Karidinali mu Kwakira 2020. Iki gitaramo cyatangijwe n’abaririmbyi b’iyi korali bahereye ku ndirimbo z’amajwi aryoheye amatwi.

Baririmbye zimwe mu ndirimbo zirimo ‘Jingle Bells’ iyi ikaba iri mu zizwi cyane muri Kiliziya Gatolika, ikaba kandi ari na yo yafashije abitabiriye igitaramo kujya mu mwuka wacyo neza.

Abaririmbyi baririmbye bayobowe n’umucuranzi Murengezi Dieudonné, akaba asanzwe ari umucuranzi ukomeye wa Chorale de Kigali.

Mu isengesho ryabimburiye igitaramo, Karidinali Kambanda yasabye Imana kurinda Abanyarwanda muri iyi minsi mikuru, asaba Imana kurinda abantu ikibi cyose, cyane cyane muri ibi bihe Isi yugarijwe n’icyorezo cya Covid-19.

Iki gitaramo cyitabiriwe n’abantu benshi bo mu ngeri zose, ni ukuvuga urubyiruko ndetse n’abakuze.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka