Ingabo za Tigray zavuye mu duce twa Ethiopia zari zarigaruriye: Intambara iragana ku musozo

Umuyobozi w’agace ka Tigray gaherereye mu Mujyaruguru ya Ethiopia yatangaje ko yatangiye gukura izo ngabo z’inyeshyamba mu duce zari zarafashe, uhereye ku Cyumweru tariki 19 Ukuboza 2021. Uko gukura ingabo mu duce zari zarafashe bikaba ngo biganisha k’ukugarura amahoro nyuma y’intambara hagati y’izo ngabo n’ingabo za Guverinoma ya Ethiopia yari imaze amezi agera kuri cumi n’atatu (13).

Mu ibaruwa Umuyobozi w’agace ka Tigray Debretsion Gebremichael, yandikiye Umunyamabanga Mukuru wa LONI Antonio Guterres na Perezida w’Agashami ka LONI gashinzwe umutekano Abdou Abarry, ku itariki 19 Ukuboza 2021, yavuze ko " Yategetse ingabo ziri hanze y’imbibi za Tigray, kugaruka muri Tigray kandi bigahita bikorwa ako kanya."

Nyuma yo gusabwa guhagarika intambara bikozwe n’ Umuryango mpuzamahanga ndetse na Guverinoma ya Ethiopia, Gebremichael yavuze ko ingabo za ‘Tigray People’s Liberation Front (TPLF)’ zabonye ko " Igikorwa cyo kuva mu duce zari zarafashe byaba inzira iganisha ku mahoro, kandi zizeye ko hazahita habaho ibiganiro biganisha ku mahoro nyuma y’uko intambara ihagaze”.

Intambara hagati y’ingabo za Tigray n’ingabo za Guverinoma ya Ethiopia, yatangiye mu Kwezi k’Ugushyingo 2020, ubwo Minisitiri w’intebe wa Ethiopia Abiy Ahmed yoherezaga igitero cya gisirikare muri Tigray nyuma y’amakimbirane yari amaze igihe ku byerekeranye n’imiyoborere y’agace ka Tigray.

Ni intambara yahitanye ubuzima bw’abantu babarirwa mu bihumbi, abandi basaga Miliyoni ebyiri barahunga bava mu byabo, ndetse itera ikibazo cy’inzara ikabije no kwiyongera kw’ibikorwa by’ubugome.

Minisitiri w’intebe Abiy, yakunze guhakana ko hari Abasivili bahuraga n’ingaruka z’iyo ntambara, ndetse ko nta ngabo zo mu gihugu cya Eritrea gituranye na Ethiopia zaba zaraje muri iyo ntambara, ariko imiryango mpuzamahanga ndetse n’amatsinda aharanira uburenganzira bwa muntu bagiye bagaragaza ibibera muri iyo mirwano.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka