Intumwa yihariye y’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye yasuye Abapolisi b’u Rwanda muri Santarafurika

Dr Mankeur Ndiaye, intumwa yihariye y’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, tariki ya 21 Ukuboza 2021, yasuye itsinda ry’Abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bwo kubungabunga amahoro mu gihugu cya Repubulika ya Santarafurika (RWAFPU1-7). Mu ruzinduko rwe yashimiye Abapolisi b’u Rwanda uko bitwara mu gusohoza inshingano zabo ariko cyane cyane kuba batijandika mu byaha by’ihohotera rishingiye ku gitsina.

Uyu muyobozi yakiriwe na Chief Superintendent of Police (CSP) Claude Bizimana, umuyobozi w’itsinda ry’abapolisi b’u Rwanda basuwe. Dr Mankeur Ndiaye akimara kugera ahaba abapolisi b’u Rwanda yeretswe imikorere y’abapolisi b’u Rwanda umunsi ku wundi, anerekwa ikigo cyose.

Mu ijambo rye yashimye ikinyabupfura n’ubunyamwuga biranga Polisi y’u Rwanda by ’umwihariko abari mu butumwa bw’Umuryango w’abibumbye.

Yagize ati "Neretswe imiterere y’akazi kanyu umunsi ku wundi ndetse n’imbogamizi muhura nazo. Mu mezi Umunani mumaze hano imirimo yanyu ni nta makemwa kandi ndabasaba gukomereza aho. Neretswe imbogamizi muhura nazo mu kazi kanyu ka buri munsi, mbasezeranyije ko ngiye kubikurikirana bigashakirwa ibisubizo."

Yakomeje ashimira byimazeyo iri tsinda ry’abapolisi b’u Rwanda kuba batijandika mu kibazo gikomeye cy’ihohotera rishingiye ku gitsinda.

Yagize ati "Kuri ubu bamwe mu bakozi b’umuryango w’abibumbye bibasiwe n’ikibazo gikomeye cy’ihohotera rishingiye ku gitsina. Turashimira iri tsinda ry’abapolisi b’u Rwanda kuba batijandika muri ibyo byaha, turabasaba gukomereza aho. "

Abapolisi basuwe uyu munsi ni 140 harimo abakobwa 30, bageze mu gihugu cya Repubulika ya Central Africa tariki ya 15 Mata 2021, baba mu murwa mukuru w’iki gihugu i Bangui.

Muri rusange u Rwanda rufite abapolisi bagera muri 460 bari mu butumwa bw ’umuryango w’abibumbye mu gihugu cya Repubulika ya Central Africa.

Usibye 140 basuwe uyu munsi, hari irindi tsinda ry’abapolisi 140 bashinzwe kurinda abayobozi (PSU), hari n’irindi tsinda ry’abapolisi 180 riba ahitwa Kaga Bandoro.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Komutatubwiye ibyimyigaragabyo yabakongomani yabayejo hashize kuri Goma/DRC?

Sarambuye Laurent. yanditse ku itariki ya: 22-12-2021  →  Musubize

Turashima byimazeyo Police yacu kubwitange igaragaza wongeyeho discipline bafite. Ibyo bihesha igihugu ishema nano ubwabo. Kigali to day namwe ndabashimiye kumakuru mutugezaho Umunsi kuwundi Kandi agezweho bituma tumenya ibibera hirya no hino mugihugu no mumahanga.

Murakoze cyane.

Sarambuye Laurent. yanditse ku itariki ya: 22-12-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka