Mu ijwi rye bwite: Umva uko Dr. Eugene Rwamucyo yasabye Kambanda intwaro zo guha abasivile ngo bice abatutsi
Mu mpera z’icyumweru gishize, Urukiko rwa rubanda rw’i Paris rwakatiye igifungo cy’imyaka 27 Dr. Eugene Rwamucyo mu bujurire, nyuma yo guhamwa n’ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Hamwe n’andi makuru menshi, abatangabuhamya bagaragaje ko Rwamucyo yari afite ijambo rikomeye, ku buryo yari n’inshuti y’abayobozi ba Guverinoma y’Abatabazi, ari yo yashyize mu bikorwa indunduro ya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ayo ni amakuru Rwamucyo yagiye ahakana yivuye inyuma. Icyakora, imbwirwaruhame yatanze mu gihe cya Jenoside ubwo Minisitiri w’Intebe Jean Kambanda yasuraga Kaminuza y’u Rwanda, itanga amakuru akomeye yerekana uwo Rwamucyo yari we.
Umva bimwe mu byo yahavugiye, asaba ko abasivili bahabwa intwaro, ndetse ashaka ko Jenoside yari iri gukorwa ifatwa nk’uburyo bwo kwitabara kw’abahutu "batewe n’Inkotanyi n’ibyitso byazo."
Why the conviction of Dr. Eugène Rwamucyo is a historic milestone for preserving the memory of the Genocide against the Tutsi https://t.co/OeVXZUmVt5
Read my first article on Substack pic.twitter.com/odtLuBE4yI
— Noel Kambanda (@NoelKambanda) July 21, 2026
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|