Hagiye gutangizwa igerageza mu mashuri rya za Laboratwari zigendanwa

Umuyobozi w’Ikigo Creativity Lab aratangaza ko iyo umunyeshuri arangije kwiga adafite ubumenyi ngiro bitamworohera guhatana n’abandi ku isoko ry’umurimo kuko ubumenyi bwe aba abufite mu magambo gusa, mu gihe hakwiye no kubaho uburyo bwo kwereka abanyeshuri ibyanditse bakabibona n’amaso.

Umuyobozi wa Creativity Lab, Ildephonse Mungwarakarama, yasobanuye ibya Laboratwari zigendanwa, ubwo yari mu kiganiro kuri KT Radio
Umuyobozi wa Creativity Lab, Ildephonse Mungwarakarama, yasobanuye ibya Laboratwari zigendanwa, ubwo yari mu kiganiro kuri KT Radio

Mu rwego rwo gushakira igisubizo icyo kibazo, umushinga wa Mastercard Foundation watangije gahunda yo gukora za Laboratwari zigendanwa mu modoka zujuje ibisabwa, mu bijyanye na siyansi n’ikoranabuhanga kugira ngo bafashe ibigo by’amashuri bidafite ibyumba byo gukoreramo ubushakashatsi.

Umuyobozi wa Creativity Lab Ildephonse Mungwarakarama avuga ko umushinga wa master Card uri kumwifashisha kugira ngo ubwo buryo bube bwatezwa imbere nyuma yo kubona ko bufasha abarimu bize mu bihe bya mbere, ngo bajyane n’uburyo bugezweho bwo gukoresha ikoranabuhanga, ubu hakaba hari no kwigishwa abanyeshuri kugira ngo babone uko buzuzanya n’abanyeshuri.

Mungwarakarama avuga ko ibyiza ari uko buri kigo cyose cyo mu Rwanda cyagira ikigo cyo gukoreramo ibijyanye n’ubumenyi ngiro ariko bikaba bitarakunda, gusa ngo bari kwiga uko ba rwiyemezamirimo bakora ibijyanye n’ubumenyi ngiro bwifashishije ikoranabuhanga (Ed tech) bafashwe kwegera ibyo bigo bidafite ibyumba byo gukoreramo iby’ubumenyi ngiro.

Avuga ko hakurikijwe ibyiciro by’abanyeshuri laboratwari zigendanwa zizagera hirya no hino kugira ngo ibigo by’amashuri bibashe kugera ku ntera yo kwigisha ubumenyi ngiro mu mashuri bityo bategure urubyiruko ruzahatana ku isoko ry’umurimo.

Laboratwari igendanwa iracyari mu igerageza ryo kureba uko yafasha abana kwiga ikoranabuhanga, kandi ko iyo abana bari gukora iby’ubumenyi ngiro nabo hari urwego bunguka ku buryo byafasha igihe Labo igendanwa yarusha.

Hari abarimu bagaragaza ko bamaze imyaka badakandagira muri Laboratwari

Bamwe mu barimu n’ababyeyi batanze ibitekerezo mu kiganiro Ed Tech Manday bagaragaza ko hari aho batajya bakandagira muri za Laboratwari, naho ababyeyi bakagaragaza ko abana babo barangiza kwiga nta bumenyi ngiro bafite.

Mungwarakarama avuga ko bateganya kugera hirya no hino mu Gihugu aho ibigo bitagira za Laboratwariu bakaba batoza abarimu kuba bagira bimwe mu bikoresho bikorera kugira ngo babyifashishe bafasha abana, hakaba hari n’uburyo Laboratwari igendanwa zigoiye kugeragezwa hirya no hino kugira ngo bereke abarimu uko bagerageza kwikorera ibikoresho byifashishwa mu mashuri.

Agira ati, “Niba hari aho umwana wabangaga agapira muri karere ushobora gusanga yatangiye gukora (Robots), kandi tuzakomeza gutumira abarimu bagerageje kugira ibyo bihmbira bigishirizaho kugira ngo duhuze ubushobozi”.

Kugeza ubu Laboratwari igendanwa yatangiranye n’ibigo 10 by’amashuri yisumbuye mu igerageza rizamara umwaka hanyuma hakarerwa niba hakongerwa ibigo cyangwa hakongerwa za Laboratwari zigendanwa.

Mungwarakarama avuga ko ibyo bitabujije ko mu bindi bihe hazajya hanafatwa ibindi bigo bitari kuri urwo rutonde aho asaba ko ababyifuza bajya bamenyesha hanyuma bagasaba ko nabo bagezwaho iyo Laboratwari kugira ngo bereke abana n’abarimu uko ikoreshwa n’icyo bayigiraho.

Kurikira ikiganiro kirambuye muri iyi video:

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka