Nigeria: Umusirikare yafunzwe azira kwemerera uwamusabye ko bazashyingiranwa

Umusirikare w’umukobwa wo muri Nigeria yatawe muri yombi azira kwemera ubusabe bwo kuzashyingiranwa kandi ari ku kazi, nk’uko bivugwa n’umuvugizi w’igisirikare.

Uwo muvugizi yongeyeho ko uwo mukobwa yarenze ku mategeko y’imyitwarire y’igisirikare yishora mu rukundo yambaye umwenda w’akazi.

Videwo yagaragaye mu cyumweru gishize yerekana uwo musirikare yemera impeta y’umugabo upfukamye (uteye ivi) imbere ye, mu gihe abantu bari babashungereye bafite ibyishimo.

Umuryango uharanira uburenganzira bw’abagore washinje igisirikare kumukorera ivangura.

Uwo muryango witwa ‘Women Empowerment and Legal Aid’ wavuze ko ibyo bidakorerwa abasirikare b’abagabo bagaragaje ku mugaragaro umubano w’urukundo bambaye umwenda wa gisirikare.

Omoyele Sowore, impirimbanyi y’uburenganzira bwa muntu wigeze no kwiyamamariza kuba perezida wa Nigeria, yamaganye icyemezo cy’igisirikare avuga ko kirimo urwango rw’abagore.

Uwo musirikare yari yemeye ubwo busabe bwo kuzashyingiranwa n’umugabo urimo guhabwa amahugurwa muri gahunda ya Leta yo guhugura urubyiruko, izwi nka National Youth Service Corps (NYSC).

Ni gahunda imara umwaka umwe ikaba ikorwa mu buryo bw’itegeko n’abarangije kaminuza n’amashuri makuru, aho baba barimo bahabwa imyitozo n’igisirikare.

Ubwo busabe bwo kuzashyingiranwa bwatanzwe mu gihe cya bene ayo mahugurwa muri Leta ya Kwara yo mu Burengerazuba bwa Nigeria.

Ntibizwi igihe byabereye, ariko videwo ibyerekana yagiye ahagaragara mu cyumweru gishize, nk’uko iyi nkuru dukesha BBC ibivuga.

Abakoresha imbuga nkoranyambaga benshi bashimiye abo bakundana, banashima uwo mugabo ku gusaba uwo mukobwa ko bazabana nk’umugore n’umugabo. Icyakora hari abandi bavuze amagambo menshi cyane cyane basa n’abibasira uwo musirikare.

Umuvugizi w’igisirikare cya Nigeria General Clement Nwachukwu yabwiye BBC ko uwo musirikare yarenze ku mategeko y’imyitwarire ya gisirikare, ndetse no ku mategeko yacyo ajyanye no gukoresha imbuga nkoranyambaga.

Ati: "Imyitwarire ye yari iteje ibyago ku myitwarire myiza n’ikinyabupfura cya gisirikare.

Jenerali Nwachukwu yongeyeho ati: "Akazi [k’abatanga amahugurwa] kari ako guhugura urubyiruko ntikari ako kwishora mu mubano w’urukundo".

Urwego rw’igihugu rushinzwe ayo mahugurwa y’urubyiruko (NYSC) nta cyo rwahise ruvuga kuri icyo kibazo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka