Afurika y’Epfo igiye gutanga inkingo za Covid-19 ku bindi bihugu bya Afurika

Guverinoma ya Afurika y’Epfo yavuze ko inkingo iteganya gutanga mu bihugu bitandukanye ku Mugabane wa Afurika mu mwaka utaha wa 2022, zifite agaciro ka Miliyoni 18 z’Amadolari ya Amerika.

Inkingo za Covid-19 zigera kuri miliyoni ebyiri icyo gihugu kizaha ibindi bihugu bya Afurika, ngo ni izo mu bwoko bwa ‘Johnson & Johnson’, kikaba kizazitanga mu rwego rwo kuzamura umubare w’abakingiye icyo cyorezo ku mugabane wa Afurika.

Izo nkingo zizakorwa n’uruganda ‘Aspen Pharmacare’ ruherereye ahitwa i Gqeberha, nk’uko byasobanuwe mu itangazo ryasohowe na Guverinoma ya Afurika y’Epfo.

Muri iryo tangazo, Perezida Cyril Ramaphosa yagize ati “Iyi mpano y’inkingo za Covid-19 izatangwa, igaragaza ubufatanye buri hagati y’igihugu cya Afurika y’Epfo n’Abavandimwe bacu bo ku mugabane, abo duhuriye mu rugamba rwo kurwanya iki cyorezo kibangamiye ubuzima bw’abantu ndetse n’iterambere ry’ubukungu”.

Ati “Uburyo bwonyine buhari bwo gukumira ikwirakwira rya COVID-19 no kurinda ubukungu ndetse na sosiyete ku mugabane wacu, ni ugukingira umubare munini w’Abanyafurika hakoreshejwe inkingo zizewe kandi zifite ubushobozi bwo kubarinda nyabyo”.

Izo nkingo zizatangwa na Afurika y’Epfo zizaba ziyongera ku zindi zigera kuri Miliyoni 100 Afurika yunze Ubumwe (AU) yahawe na ‘African Vaccine Acquisition Trust’. Itsinda rishinzwe ibyo gukingira ku mugabane wa Afurika ‘The African vaccination group’ naryo ryaguze izindi nkingo zigera kuri Miliyoni 500, zo gusaranganywa mu bihugu bitandukanye bya Afurika.

Umugabane wa Afurika ni wo ufite umubare muto w’abaturage bamaze kwikingiza Covid-19. Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (WHO), rivuga ko Afurika ishobora kutazashobora kugera ku ntego yo gukingira 70% by’abaturage bayo babarirwa muri Miliyari 1.3 mbere y’umwaka wa 2024.

WHO itangaza ko ibihugu 20 gusa muri 54 bigize umugabane wa Afurika, ari byo bimaze gukingira Covid-19 abaturage babyo bagera ku 10%, hakaba n’ibindi bihugu 10 bya Afurika bitarakingira na 2% by’abaturage babyo.

Abaturage ba Afurika y’Epfo basaga Miliyoni 15 bamaze gukingirwa ku buryo bwuzuye, abo bakaba bagize 38% by’abaturage b’icyo gihugu bagejeje imyaka y’ubukure, nk’uko bigaragara mu mibare itangazwa n’icyo gihugu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka