Filime ‘I Bwiza’ inenga abungukira mu mvune z’abahanzi yitezweho kuzana impinduka

I BWIZA, ni filime ndende imara iminota 115 yanditswe inayoborwa ku bufatanye bwa Nahimana Clemence na Emmanuel Nturanyenabo, amashusho yayo afatwa na Sibomana Gilbert (One Hundred Pixels). Iyi filime yari imaze imyaka ibiri itunganywa, yerekanywe bwa mbere mu ruhame tariki 15 Ukuboza 2021 mu cyumba cya sinema cya Canal Olympia giherereye i Rebero mu Mujyi wa Kigali.

Nahimana Clemence ni we nyiri filime 'i Bwiza'
Nahimana Clemence ni we nyiri filime ’i Bwiza’

I Bwiza ni filime ivuga inkuru y’umukobwa Gatoni Maya, ubarizwa muri koperative ikora ibihangano by’ubwoko bwinshi uhangana na Myasiro, umukire ubagurishiriza ibihangano kuko abona abaha amafaranga make.

Urugamba rwo kuvuganira abahanzi, Gatoni Maya arufatanya n’urwo gutunga umuryango we, kwita kuri musaza we no kuvuza nyina.

Kanoheri Christmas Ruth akina muri iyi filime nk'umwe mu bakinnyi b'imena ku mazina ya Gatoni Maya
Kanoheri Christmas Ruth akina muri iyi filime nk’umwe mu bakinnyi b’imena ku mazina ya Gatoni Maya

Iyi filime I BWIZA igaragaza ubwiza bw’u Rwanda, uruhare rw’urubyiruko n’abagore mu iterambere, ukaba ari umushinga wa Madame Nahimana Clemence watewe inkunga na Imbuto Foundation ifatanyije na UNDP mu mwaka wa 2020 muri gahunda yo kuzahura inganda ndangamuco zagizweho ingaruka n’icyorezo cya Koronavirusi (Cultural and Creative industry Recovery Fund).

Igikorwa cyo kumurika filime I BWIZA cyitabiriwe n’intumwa ya Ministeri y’urubyiruko n’umuco Nyangezi François, ushinzwe iterambere ry’inganda ndangamuco muri iyi Minisiteri. Nyangezi yashimye ubutumwa bukubiye muri iyi filime ndetse anavuga ko bari gukora uko bashoboye kugira ngo abahanzi babone inyungu zivuye mu byo baba bakoze anabwira urubyiruko rwitabiriye iki gikorwa ko biteguye gukomeza gukorana mu rwego rwo guteza imbere uruganda ndangamuco.

Nyangezi François ushinzwe iterambere ry'inganda ndangamuco muri Minisiteri y'Urubyiruko n'Umuco ashyigikiye ko abahanzi babona inyungu mu bihangano byabo
Nyangezi François ushinzwe iterambere ry’inganda ndangamuco muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco ashyigikiye ko abahanzi babona inyungu mu bihangano byabo

Iki gikorwa kandi cyanitabiriwe n’abakunzi ba filime muri rusange nka Mutigana wa Nkunda uherutse kwegukana igihembo muri FESPACO, Clapton Kibonge umunyarwenya ukunzwe na benshi ku mbuga nkoranyambaga, abagize uruhare mu ikorwa ry’iyi filime (abakinnyi n’abatekinisiye), Double C Studio, One 100 Pixels na Teebah Film Village bagize uruhare muri tekinike zo kuyikora.

Nyuma yo kwerekanwa mu gihugu (National Premiere), filime I BWIZA ikomeje urugendo rwo kwitabira amaserukiramuco ya sinema hirya no hino ku isi yerekana filime za Afurika.

Abagize uruhare mu ikorwa ry'iyi filime ndetse n'abayikinnyemo bafashe ifoto y'urwibutso
Abagize uruhare mu ikorwa ry’iyi filime ndetse n’abayikinnyemo bafashe ifoto y’urwibutso

Andi mafoto ya bamwe mu bitabiriye imurikwa ry’iyi filime:

Reba agace gato (trailer) k’iyi filime

Inkuru bijyanye:

Hakozwe Filime ‘I Bwiza’ igaragaza abungukira mu mvune z’abahanzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka