Leta ivuga ko muri iyi minsi ihanganye n’ibibazo by’umutekano mucye, imvururu, n’inzara byose bitizwa umurindi n’imbuga nkoranyambaga zikomeye, bitewe n’uko ngo abanyepolitiki bazikoresha mu nyungu zabo.
Ku wa Kane tariki ya 26 Kanama 2021, nibwo umuhanzi Nsengiyumva François (Igisupusupu), azamenyeshwa n’Urukiko umwanzuro we ku rubanza rw’ubujurire ku ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo.
Umukuru w’Intara y’Amajyaruguru, Dancille Nyirarugero, arasaba abavuga rikumvikana bo mu Mirenge ya Muhoza, Gacaca na Cyuve, kugira uruhare rukomeye mu gukomeza kubungabunga ibikorwa by’iterambere igihugu cyagezeho, kugira ngo n’ibindi biteganyijwe kuzagerwaho mu gihe kiri imbere bizashoboke.
Umubyeyi wo mu Bwongereza witwa Samantha Willis w’imyaka 35, yari amaze iminsi mikeya mu bitaro, arembye kubera Covid-19 ariko anakuriwe, gusa yashoboye kubyara umwana yari atwite ariko yitaba Imana atabonye uruhinja rwe.
Munyakazi Sadate ni umwe mu bagabo bavuzwe cyane mu mwaka ushize wa 2020 ayobora Rayonsport, ubuyobozi yaje kuvaho hajyaho abandi, ni umugabo ufite amateka atangaje buri umwe ashobora kumva amwe akamutangaza.
Ubushinjacyaha ku rwego rwisumbuye rwa Rubavu bukurikiranye umugabo ukekwaho kwica umwana we w’umukobwa w’imyaka 15 y’amavuko amuhoye ko yatinze gutaha.
Rutahizamu Marc Olivier Boue Bi ukinira ikipe ya Mogadishu City Club yo muri Somalia yatangaje ko biteguye guhangana n’ikipe ya APR FC batomboye mu mikino ya CAF Champions League.
Hategekimana Aloys wari ufite ipeti rya Caporal mu ngabo zahoze ari iz’u Rwanda (ex-FAR) mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, ashima ubutwari bw’ingabo za RPA Inkotanyi zashoboye guhagarika Jenoside no kugarura umutekano mu Banyarwanda.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Mbere tariki 23 Kanama 2021 mu Rwanda abantu 6 bitabye Imana bazize Covid-19, abanduye bashya ni 496 babonetse mu bipimo 8,251. Abitabye Imana ni abagore 5 n’umugabo 1. Abinjiye ibitaro bashya kuri iyo tariki ni 15, abaserewe ni 11, na ho abarembye bakaba 43.
Kuri uyu wa Kabiri mu Rwanda haratangira ku mugaragaro irushanwa rya AfroBasket rizahuza ibihugu 16 byo ku mugabane wa Afurika, irushanwa u Rwanda narwo ruzitabira
Uruganda ruhinga rukanatunganya ibikomoka ku bihumyo ruri mu Murenge wa Gacaca mu Karere ka Musanze, rusarura toni enye z’ibihumyo buri cyumweru aho rufite amasoko hanze y’u Rwanda, rukaba rwarahaye akazi abasaga 100 biganjemo abaruturiye.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki ya 23 Kanama 2021, Polisi y’u Rwanda ku bafatanye n’izindi nzego batwitse ibiro 627 by’urumogi, litiro 11 za Kanyanga n’amacupa 523 y’ikinyobwa kitujuje ubuziranenge kitwa Simba.
Abatuye mu masantere atandukanye y’ubucuruzi yo mu mirenge ya Kagogo na Cyanika mu Karere ka Burera, bahangayikishijwe n’umugabo ufite uburwayi bwo mu mutwe, ugendana umupanga aho ari hose, akawifashisha mu gukomeretsa abantu, gutema ibiti mu mashyamba n’imyaka y’abaturage ihinze mu mirima.
Kuri uyu wa Mbere tariki 23 Kanama 2021, u Rwanda rwatangiye icyiciro cya 3 cyo gukingira Covid-19 mu buryo bwagutse mu mujyi wa Kigali. Iki cyiciro kirareba abantu bafite imyaka 18 kuzamura, kikaba gitangiranye n’umujyi wa Kigali kuko ari cyo gice gituwe cyane, kikaba kinagaragaramo ubwandu bwinshi.
Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, CG Emmanuel K. Gasana, avuga ko kubaka uruganda rw’amata y’ifu bizatangirana na Nzeli uyu mwaka, imirimo igasozwa muri Nzeli 2022.
Bamwe mu rubyiruko rwafashe doze ya mbere y’urukingo rwa Covid-19 barasaba bagenzi babo kwitabira iyo gahunda bakareka imyumvire bafite kuri icyo cyorezo y’uko gifata abakuze gusa, kugira ngo bizabafashe gusubira mu buzima busanzwe.
Myugariro Mutsinzi Ange uheruka gusoza amasezerano muri APR FC, yasinye amasezerano y’imyaka ibiri mu ikipe yo mu cyciro cya kabiri muri Portugal.
Gikundamvura na Butare yari Imirenge y’icyaro ndetse nta mashanyarazi yaharangwaga, akaba yaratangiye kuhagezwa muri 2019 ariko mu gihe gito gusa ingo nyinshi zimaze kuyahabwa ndetse n’imishinga yo kuyageza aho ataragera irimo kwihutishwa.
Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Emmanuel K. Gasana, yavuze ko mu kwezi kwa Nzeri buri Murenge uzaba ufite hegitari imwe y’urwuri rw’icyitegererezo hagamijwe gufasha aborozi kumenya kugaburira amatungo no gufata neza inzuri zabo no kongera umukamo.
Umubyeyi w’umunya Afghanistani yabyariye mu ndege y’igisirikare cya Amerika cy’abarwanira mu kirere (US Air Force), yari itwaye abantu ihungishije Abatalibani ibajyanye mu Budage.
Mbere yo kwemererwa gukina shampiyona y’icyiciro cya kabiri, amakipe yamaze kumenyeshwa igihe imikino izatangirira ndetse n’ibisabwa ngo babashe kwitabira iyi mikino
Abenshi mu batuye n’abakorera mu Mujyi wa Musanze no mu nkengero zawo, baremeza ko kongera imihanda ya kaburimbo ndetse ifite urumuri, byabarinze byinshi birimo abajura bajyaga babafatira mu nzira bumaze kugoroba bakabambura ibyabo.
Impuzamashyirahamwe y’umukino wa Volleyball muri Afurika yashimye aho u Rwanda rugeze rwitegura igikombe cya Afurika kizabera mu Rwanda mu byumweru bibiri biri imbere.
Mu kwezi gushize, Banki ya Kigali yatangaje ko yavuguruye imikorere ya serivisi ya ’Internet Banking’, cyangwa se ikoranabuhanga rifasha abakiriya b’iyi banki kubona serivisi zitandukanye bitabasabye kubanza kujya kuri banki ahubwo bakazibona bifashishije telefoni cyangwa se mudasobwa.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku Cyumweru tariki 22 Kanama 2021 mu Rwanda abantu 11 bitabye Imana bazize Covid-19, abanduye bashya ni 393 babonetse mu bipimo 12,650. Abitabye Imana ni abagore 8 n’abagabo 3. Iyo Minisiteri yatangaje kandi ko abantu 36,609 bahawe doze ya mbere y’urukingo rwa Covid-19. (…)
Bizimungu Dieudonnée yavukiye ku Mukamira mu Karere ka Nyabihu mu 1959 atabaruka mu 1994 azize Jenoside yakorewe Abatutsi, aho yari atuye mu mujyi wa Kigali n’umugore we Uwimbabazi Agnès.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Ntovi, Umurenge wa Rukumberi mu Karere ka Ngoma, Burakeba Thierry n’umukuru w’umudugudu wa Ntovi, Kamali Remy hamwe n’abaturage bane, bakubiswe n’abashumba barabakomeretsa.
Nyuma y’aho bigaragariye ko Umurenge wa Kagogo, ari wo uza imbere y’indi Mirenge igize Akarere ka Burera mu kurangwamo ubwiganze bw’ibyaha birimo n’ibibyara impfu za hato na hato, abaturage bo muri uwo Murenge, baratangaza ko bagiye kurushaho gufatanya n’Ubuyobozi mu gukaza ingamba zizafasha guhashya ababikora, kuko bakomeje (…)
Ntirushwa Fidele, umushoferi w’imodoka itwara abanyeshuri bo ku kigo cy’amashuri abanza cya Lively Stones Academy, afungiye kuri sitation ya polisi ya Rwezamenyo akurikiranweho gutwara abanyeshuri yasinze.
Prof Pacifique Malonga usobanukiwe iby’ayo mateka aremeza ko n’ubwo imvugo “Ni nde ukinishije Pasitoro w’i Kirinda”, yakomeje kwitirirwa abantu benshi, ngo ni umubyeyi we wari Pasitoro wabivuze bwa mbere, ubwo yarambikaga isakoshi ye ku muhanda agiye kwihagarika bakayiba bashakamo amafaranga.
Abapolisi b’u Rwanda bo mu ishami rishinzwe kurwanya abanyereza imisoro (RPU) n’abo mu ishami rishinzwe umutekano wo ku mipaka (BSU), ku wa Gatanu tariki ya 20 Kanama 2021, bafashe uwitwa Ndayizeye Pierre Céléstin w’imyaka 37, bamufatiye mu Karere ka Rubavu, Umurenge wa Gisenyi mu Kagari ka Bugoye ku mupaka wa La Corniche, (…)
Umurinzi w’Igihango, Joseph Habineza wo mu Murenge wa Bwishyura mu Karere ka Karongi, yatunguwe n’inkuru y’uko bazina we, Joseph Habineza, wigeze kuba Minsitiri yitabye Imana maze yihanganisha umuryango we.
Rutahizamu w’ikipe y’igihugu “AMAVUBI” na APR FC, Jacques Tuyisenge, yaraye asezeranye imbere y’Imana n’umukunzi we Musiime Recheal Jordin.
Hashize iminsi humvikana inkuru nyinshi zimenyekanisha impfu zitandukanye z’abiyahuye, bigatera urujijo benshi, gusa inzobere zo zivuga ko hari ubwo kwiyahura bijyana no kwigana.
Ababyeyi benshi banezezwa n’uko abana babo b’abakobwa bakora ubukwe bagashinga umuryango ndetse bakabyara n’abana. Ariko igitangaje ni uko bababazwa n’uko abakobwa babo bateretwa ndetse bamwe bagakora ibishoboka byose ngo babikumire.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Gasabo buvuga ko mu bakobwa barenga 420 batewe inda mu mwaka wa 2020-2021, benshi ngo baziterewe mu ngo n’abo bafitanye isano, abandi baziterwa bagiye gusura abahungu mu macumbi (ghetto), icyo bita ’kurya show’.
Ku wa Gatandatu tariki 21 Kanama 2021, u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kwirukana ku butaka bwarwo Umubiligi Vincent Lurquin, wagaragaye mu itsinda ry’ababuranira Paul Rusesabagina mu rukiko, nta burenganzira abifitiye.
1. Akureshya atiriwe akoresha amagambo Iyo umukobwa yagukunze, hari igihe ushobora kubyitiranya no kubura ibyicaro, nyamara umukobwa ashobora gukoresha ibimenyetso bidasanzwe ngo abikwereke wowe ukaba wabifata ukundi. Hari umukobwa ukunda umuhungu akabigaragaza yizengurutsa imbere ye, mu buryo ubona ko ashaka kukwiyereka (…)
Umutoza w’ikipe y’igihugu ya Basketball Dr Cheikh Sarr yatangaje urutonde rwa nyuma rw’abakinnyi 12 azifashisha mu mikino ya AfroBasket, batarimo usanzwe ari kapiteni wayo Mugabe Aristide
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Gatandatu tariki 21 Kanama 2021 mu Rwanda habonetse abanduye Covid-19 bashya 415, babonetse mu bipimo 16,143. Iyo Minisiteri yatangaje kandi ko abantu 5 bitabye Imana kubera icyo cyorezo, bituma umubare w’abamaze gupfa bose uba 1,010. Abitabye Imana ni bagore 4 n’umugabo (…)
Kuri uyu wa Gatandatu tariki 21 Kanama 2021, u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kwirukana ku butaka bwarwo Umubirigi Vincent Lurquin, wagaragaye mu itsinda ry’ababuranira Paul Rusesabagina mu rukiko, nta burenganzira abifitiye.
Ikigo cy’igihugu cy’igihugu cyita ku Buzima (RBC) kiratangaza ko guhera ku wa Mbere tariki 23 Kanama 2021, abafite guhera ku myaka 18 mu Mujyi wa Kigali batangira guhabwa urukingo rwa Covid-19.
Ku wa Gatanu tariki 20 Kanama 2021, Intara y’Iburasirazuba yashyikirije imiryango 131 yo mu Murenge wa Karama, imirasire y’izuba hagamijwe kubashimira uruhare bagize mu bikorwa bijyanye no kugira umudugudu utarangwamo icyaha.
Urubyiruko rw’abakorerabushake mu Karere ka Gicumbi, rwishyize hamwe mu bushobozi rufite, rukusanya inkunga y’Amafaranga y’u Rwanda agera ku bihumbi 380, rworoza umuturage utishoboye inka ihaka.
Niyobuhungiro Félix utuye mu Murenge wa Musasa mu Karere ka Rutsiro, yatawe muri yombi agiye kwandikisha uruhinja rwavutse, nyuma y’uko bimenyekanye ko uwo babyaranye atari yujuje imyaka y’ubukure.
Ishuri ry’umupira w’amaguru rya The Winners Football Training Center ryo mu Karere ka Muhanga rigiye gukina bwa mbere shampiyona y’u Rwanda, ryamuritse umwambaro mushya bazakinana