Gasabo: Abiciwe i Ruhanga bazibukirwa ku mazina, imyambaro n’ibindi bimenyetso basize

Ubuyobozi bw’Umuryango IBUKA urengera inyungu z’Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi buvuga ko imibiri y’Abatutsi bishwe mu 1994 iri mu rwibutso rw’i Ruhanga mu Karere ka Gasabo izatwikiirwa kuko yangiritse, hagasigara amazina y’abishwe, imyambaro n’ibindi bimenyetso basize, bikazaba ari byo bivuga amateka yabo.

Amazina n'amafoto ya bamwe mu Batutsi biciwe i Ruhanga hamwe n'imyamabaro yabo bizabungabungwa mu gihe kirambye
Amazina n’amafoto ya bamwe mu Batutsi biciwe i Ruhanga hamwe n’imyamabaro yabo bizabungabungwa mu gihe kirambye

Leta y’u Rwanda ifite gahunda yo gutera imiti ku mibiri n’ibindi bimenyetso byasizwe n’abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi kugira ngo bibashe kumara imyaka myinshi bitarangirika, ariko hari imibiri idashobora kubikwa ngo ijye igaragaza amateka y’ibyabaye, harimo iyo mu rwibutso rw’i Ruhanga.

Umuyobozi wungirije wa Ibuka mu Karere ka Gasabo, Claude Runihangabo yabwiye Kigali Today ko imibiri y’abiciwe i Ruhanga yangiritse bikomeye bitewe n’uko babamennyeho lisansi bakabatwika, bityo ikaba idashobora kujya yereka abantu amateka y’ibyabaye.

Claude Runihangabo
Claude Runihangabo

Urwibutso rw’i Ruhanga kuri ubu rushyinguwemo imibiri hafi ibihumbi 38 rwahoze ari urusengero rw’Abangilikani, hakaba hari hahungiye abantu baturutse hirya no hino mu mirenge imwe n’imwe igize uturere twa Gasabo, Rwamagana na Kicukiro.

Runihangabo avuga ko abo Batutsi baje bafite intwaro za gakondo zo kwirwanaho, bazi ko nta muntu uhungiye i Ruhanga ushobora kwicwa, ariko izari Ingabo z’u Rwanda (Ex FAR) zifatanyije n’Interahamwe, ngo zaraje zirabarasa zikoresheje indege, zinabatwikisha lisansi imibiri irangirika bikomeye.

Avuga ko ibi bikorwa by’iyicarubozo byanakorewe abagera mu bihumbi barimo kuboneka mu byobo rusange byo mu Gahoromani mu mirenge ya Rusororo na Masaka ya Kicukiro.

Bimwe mu bikoresho bari bafite
Bimwe mu bikoresho bari bafite

Yagize ati "Ibimenyetso dufite kugeza uyu munsi ni iyi myenda (bari bambaye). Inteko Ishinga Amategeko irimo kwiga uburyo imibiri imwe n’imwe n’ibindi bimenyetso byazaramba bikajya byerekwa abana n’abuzukuru bazavuka, amateka agakomeza gusigasirwa, ariko hano i Ruhanga ntibyoroshye".

Runihangabo avuga ko imva z’urwibutso rw’i Ruhanga zizatwikiirwa atari uko imibiri yangiritse gusa, ahubwo ari ukugira ngo imva zinarindwe abantu bashobora kwinjiramo bakazangiza.

Imva zimwe na zimwe z'inzibutso za Jenoside zizapfundikirwa
Imva zimwe na zimwe z’inzibutso za Jenoside zizapfundikirwa

Urukuta rwanditseho amazina y’abishwe bose ni rwo ruzubakwa mu minsi ya vuba(n’ubwo itaramenyekana), hamwe n’imyambaro na bimwe mu bikoresho byari bifitwe n’abishwe, bikaba bibitswe mu tubati tw’ibirahure.

Umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, Manirarora Annoncée avuga ko uburyo bwo gushyira imiti ibuza imibiri y’abishwe muri Jenoside kwangirika bwatangiye gukoreshwa mu nzibutso zimwe na zimwe nka Nyamata, Nyarubuye n’ahandi , ari na ko abantu bigishwa ibijyanye no kuyibika neza mu buryo burambye.

Inkuru zijyanye na: Kwibuka 28

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka