Muri Werurwe 2020, ubwo icyorezo cya Covid-19 cyari kigeze mu Rwanda, hakurikiyeho ingamba zitandukanye zo guhangana nacyo, harimo gukumira ikwirakwira ryacyo, Hoteli La Palisse Nyamata ikaba yarifashishijwe muri ubwo buryo ariko ubu ikaya yakira abayigana uko bisanzwe.
Padiri Justin Kayitana wari Umupadiri wa Diyosezi ya Kibungo yitabye Imana kuri uyu wa Gatatu tariki ya 01 Nzeri 2021 azize urupfu rutunguranye.
Abaturiye ikiyaga cya Karago giherereye mu Karere ka Nyabihu mu Ntara y’Iburengerazuba, cyane cyane abahoze bakirobamo, bavuga ko amafi yo muri icyo kiyaga yahunze andi agapfa kubera amazi amanurwa n’isuri akacyirohamo.
Nyuma y’uko umubare w’abanduye Coronavirus wiyongereye mu Karere ka Huye, imirenge imwe igashyirwa muri Guma mu Rugo, abatuye mu Murenge wa Huye na bo barasabwa gukaza ingamba ngo batazayishyirwamo, kuko n’isoko ryo muri uwo murenge ahitwa mu Gako ryabaye rifunzwe.
Bamwe mu baturage bo mu mirenge yose igize Akarere ka Burera, bagiye gufashwa kubona igishoro cy’amafaranga azabafasha gukora imishinga iciriritse ibyara inyungu kugira ngo babashe kwikura mu bukene.
Umugabo wo mu Karere ka Ngororero yagerageje kwica umugore utari uwe bivugwa ko bari bafitanye ubucuti amukase ijosi, maze na we yikata ijosi ariko bose ntibashiramo umwuka ubu bakaba barwayiye kwa muganga.
‘Wowe utuma mpimba’ ni igitabo cyanditse mu rurimi rw’Ikinyarwanda, cyashyizwe hanze n’umuhanzikazi Cecile Kayirebwa, kikaba ari igitabo gikubiyemo bimwe mu bisigo biri muri zimwe mu ndirimbo ze. Cecile Kayirebwa, yavuze ko yabanje gushyira hanze iki gitabo mu Kinyarwanda, ariko ko yatangiye no kugihindura mu ndimi (…)
Tariki ya 26/08/2021, Ubushinjacyaha bwagejeje imbere y’Urukiko umugore w’imyaka 47 y’amavuko, ubarizwa mu Karere ka Gicumbi, Umurenge wa Muko, Akagari ka Kigoma, bumusabira gufungwa by’agateganyo iminsi 30 ku cyaha cyo kwangiza imyanya ndangagitsina y’umwana w’umuhungu yareraga.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Kabiri tariki 31 Kanama 2021 mu Rwanda habonetse abanduye Covid-19 bashya 496 bakaba babonetse mu bipimo 14,241. Abantu 6 bitabye Imana kubera icyo cyorezo, bituma umubare w’abamaze gupfa bose uba 1089. Abitabye Imana ni abagore 5 n’umugabo 1.
Mu mikino ya nyuma yo guhatanira itike ya ¼ cya AfroBasket, ikipe ya Uganda ndetse na Sudani y’Amajyepfo
Umuryango Mpuzamahanga uharanira uburinganire n’iterambere ry’abari n’abategarugori, ‘Plan International-Rwanda’ wifashishize undi witwa ‘Akazi Kanoze Access’, batangiye guhugura no gufasha urubyiruko 1,200 rwo mu turere twa Nyaruguru, Gatsibo na Bugesera kuzaba rwavuye mu bushomeri mu gihe cy’imyaka itatu iri imbere.
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yashyizeho abayobozi mu myanya imwe n’imwe, nk’uko bigaragara mu itangazo ryasohowe n’ibiro bya Minisitiri w’Intebe.
Imibare y’abicwa na Covid-19 mu Burayi izaba yiyongereyeho 236.000 bitarenze iya mbere Ukuboza 2021, nk’uko byatangajwe n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (WHO).
Ambasade y’u Bushinwa mu Rwanda yatangaje ko yamenye ikibazo cy’umutekano cyavutse hagati ya kompanyi y’Abashinwa icukura amabuye y’agaciro n’umuturage. Icyo kibazo cyerekeranye n’ubujura uwo muturage yaketsweho.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe ikoranabuhanga, imyuga n’ubumenyi ngiro, Irere Claudette, avuga ko mu mwaka wa 2024, 85% by’amashuri azaba afite murandasi kandi ashobora gukoresha ikoranabuhanga mu kwiga no kwigisha.
Kapiteni Bernard Nsengiyumva yari umuhanzi n’umucuranzi w’umuhanga waririmbye mu matsinda (orchestres) atandukanye, akagira n’indirimbo ze bwite zirimo: Adela Mukasine, Inderabuzima, Umubyeyi utwite, n’izindi yagiye ahimba mu rwego rwa gahunda z’ibikorwa by’igihugu.
Abagabo babiri bo mu Mujyi wa Kigali bakurikiranyweho kunyereza imisoro ya Leta y’Amafaranga y’u Rwanda asaga miliyoni 48 bakoresheje imashini ya EBM (Electronic Billing Machine).
Ubuyobozi bwa GOSHEN FINANCE PLC, ikigo cy’imari gitanga inguzanyo no kuzigama ku mishinga mito n’iciriritse mu Rwanda, buramenyesha abanyamigabane bagaragara ku rutonde rw’abadafite imyirondoro yuzuye ko bakwihutira kugeza imyirondoro yabo yuzuye kuri iki kigo bitarenze iminsi 14 babonye iri tangazo, kugira ngo imigabane (…)
Umunyarwenya Kamaro umenyerewe ku mbuga nkoranyambaga, agiye gusohora indirimbo yise Ocean.
Minisiteri y’Ubuzima iratanganza ko guhera ku itariki 01 Nzeri 2021, gahunda yo gutanga urukingo rwa mbere rwa Covid-19 ku bantu bafite imyaka 18 kuzamura, yongera gusubukurwa muri Kigali.
Ambasaderi Joseph Habineza wari uzwi cyane nka Mr Joe witabye Imana mu minsi ishize, yasezewe bwa nyuma kuri uyu wa Mbere tariki 30 Kanama 2021.
Abakinnyi bakina hanze y’u Rwanda barimo Rafael York ugiye gukinira Amavubi bwa mbere, bakoranye imyitozo n’abandi bakinnyi b’Amavubi muri Maroc
Kuri uyu wa Kabiri tariki 31 Kanama 2021, nyuma y’uko Ingabo za Leta zunze Ubumwe za Amerika za nyuma zihagurutse ku Kibuga cy’indege cya Kabul, Ambasade ya Amerika yakoreraga muri Afghanistan, ibinyujije ku rubuga rwayo rwa Internet, yatangaje ko ihagaritse ibikorwa byayo muri icyo gihugu.
Callixte Bimenyimana w’i Nyabimata mu Karere ka Nyaruguru, aherutse gushumbushwa igare n’umudepite uhagarariye abafite ubumuga mu Nteko Ishinga Amategeko, nyuma y’uko hari uwamufotoye ari gusana ipine ry’irishaje akabitangaza kuri twitter.
Umukinnyi w’ikipe ya Kiyovu Sport n’ikipe y’igihugu Kimenyi Yves na Miss Muyango bibarutse umwana w’umuhungu tariki ya 30 Kanama 2021.
Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Musanze, iratangaza ko imaze gufata abantu 38 biganjemo insoresore n’abana bato biyise aba ‘Marine’, bajyaga bategera abantu mu mihanda, no mu makaritsiye, bakabatera ‘catch’, zikabambura ibyo bafite ndetse zikabakomeretsa.
Mu gicuku cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 31 Kanama 2021, saa munani z’ijoro, ku Gisozi mu Karere ka Gasabo hepfo gato y’Ibiro by’Umurenge wa Gisozi, habereye impanuka y’ikamyo yari itwaye ibiti, yagwiriye inzu z’umucuruzi witwa Yvonne Mukeshimana iramuhitana.
Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko ku wa Mbere tariki 30 Kanama 2021 mu Rwanda habonetse abanduye Covid-19 bashya 518 bakaba babonetse mu bipimo 8,766. Abantu 4 bitabye Imana kubera icyo cyorezo, bituma umubare w’abamaze gupfa bose uba 1083. Abitabye Imana ni abagore 2 n’abagabo 2.
Umwana wo mu Karere ka Muhanga mu Murenge wa Nyabinoni wabwirwaga ko avuze uwamuteye inda ku myaka 14 yahita apfa, ubu yiyemeje kugana urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, kugira ngo uwamuteye iyo nda akurikiranwe.
U Rwanda rutsinzwe na Guinea mu mukino wo guhatanira itike yo kwerekeza muri 1/4 cya AfroBasket ruhita runasezererwa
Amb Joseph Habineza wari uzwi cyane nka Mr Joe witabye Imana mu mishi ishize, yasezewe bwa nyuma kuri uyu wa Mbere tariki 30 Kanama 2021.
Abakinnyi babiri bakina mu gihugu cya Sweden (Yannick Mukunzi na Rafael York) bamaze kugera Agadir muri Maroc ahazabera umukino uzahuza Amavubi na Mali.
Abantu 33 bafashwe mu bihe bitandukanye bafungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Rwezamenyo, bakurikiranweho gutwara imodoka basinze.
Inka eshanu zihaka zatanzwe na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, zashyikirijwe Twagirayezu Jean de Dieu wo mu Karere ka Rubavu, nyuma y’uko ize zirashwe n’abantu bitwaje intwaro bari bavuye mu mashyamba ya Congo.
Ikigega cya Leta gishinzwe gushyigikira no gutera inkunga abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994 (FARG), kiravuga ko Amafaranga y’u Rwanda asaga miliyari 31 ari yo amaze gukoreshwa mu kuvuza abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.
Abahungu ba Habineza Joseph uherutse kwitaba Imana ni bamwe mu batanze ubuhamya, bagaragaza uko umubyeyi wabo yabasigiye umurage mwiza wo kubana n’abantu amahoro. Umwe muri abo bahungu witwa Habineza Jean Michel yavuze ko icya mbere yavuga ari uko se yari umugabo udasanzwe, kubera uko yabanaga n’abantu bose, yaba abakomeye (…)
Ikipe y’igihugu y’u Rwanda “AMAVUBI” yageze Agadir muri Maroc aho igomba gukinira na Mali, mu rugendo iyi kipe yagenze amasaha 24
Ku Cyumweru tariki ya 29 Kanama 2021, ku mbuga nkoranyambaga hagaragaye amashusho y’umubyeyi winjiye mu rusengero arira afata mu mashati umugabo witeguraga gushyingiranwa n’umukunzi we avuga ko yifuza guhabwa abana be babiri ndetse n’indezo ku bandi bana batatu arera wenyine.
Ku mugoroba wo ku wa Gatandatu tariki ya 28 Kanama 2021, Polisi ikorera mu Karere ka Kamonyi yafashe abantu 7 baguraga mazutu na lisansi ku bashoferi batwara amakamyo manini agemura ibyo bicuruzwa.
Perezida mushya wa Zambiya, Hakainde Hichilema, yasimbuje abayobozi bakuru b’ingabo mu gihugu ndetse n’umuyobozi wa polisi, anagaragaza ko izo mpinduka zigamije gushyiraho ubuyobozi bubazwa ibyo bukora n’abaturage.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu bwahumurije abaturage basabwe gutanga umusoro ku butaka butagomba gusoreshwa, ibi bikaba bije bisubiza abaturage bahawe ibyangombwa by’ubutaka birimo amakosa aho ahari ubutaka bw’ubuhinzi bwanditsweho inganda, ubukerarugendo, ubukungu cyangwa imiturire.
Perezida Kagame yaganiriye na Abiy Ahmed wa Ethiopia ku mubano w’ibihugu byombi, Akarere n’isi muri rusange. Ku gicamunsi cyo ku Cyumweru tariki 29 Kanama 2021, Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia, Abiy Ahmed Ali, yageze mu Rwanda mu ruzinduko rw’akazi rw’iminsi ibiri ari busoze kuri uyu wa Mbere.
Tariki ya 24 Kanama 2021 nibwo Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda n’umuyobozi mukuru wa Polisi ya Lesotho bashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye hagati ya Polisi z’ibihugu byombi. Mu itangazo ryasinywe ku wa Gatandatu tariki ya 28 Kanama 2021 haragaragaramo ko aya masezerano ari ingenzi kuko buri ruhande (…)
Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko ku Cyumweru tariki 29 Kanama 2021 mu Rwanda habonetse abanduye Covid-19 bashya 371 bakaba babonetse mu bipimo 23,042. Abantu 5 bitabye Imana kubera icyo cyorezo, bituma umubare w’abamaze gupfa bose uba 1079. Abitabye Imana ni abagore 3 n’abagabo 2.
Umugabo witwa Ndahayo Jean Claude wari utuye mu Murenge wa Kavumu yasanzwe yapfuye nyuma y’iminsi mike avuzweho kwica umugore na we akaburirwa irengero bigakekwa ko yaba yariyahuye.
Itsinda rigizwe n’abantu 10, bize ku kigo cy’amashuri abanza cya Nyabirehe giherereye mu Murenge wa Gataraga mu Karere ka Musanze, barihuje bakora umushinga witwa IESI (Ireme Education for Social Impact), mu rwego rwo gufasha barumuna babo biga kuri icyo kigo cyabareze kikabaha intangiriro y’ubumenyi bahereyeho kugeza ubwo (…)
Ntabwo bisanzwe kumva ko mu muryango umwe habonekamo abantu batatu bakora umwuga umwe, ariko muri Paruwasi Gatolika ya Nyange mu Karere ka Ngororero mu muryango umwe havutse Abapadiri batatu.