Amajyaruguru: Uko umuhango wo gutangiza icyunamo wagenze (Amafoto)
Nk’uko byagenze mu gihugu hose, no mu turere twose tugize Intara y’Amajyaruguru, ku wa kane tariki 07 Mata 2022, hatangijwe icyumweru cy’icyunamo cyo kwibukwa ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.

Ahenshi uwo muhango wabereye ku nzibutso zishyinguwemo Abazize Jenoside, aho nyuma yo kunamira inzirakarengane zazize uko zavutse, habaye ibiganiro byatangiwemo ubutumwa bujyanye n’icyo cyumweru.
Rulindo
Akarere ka Rulindo niko katangirijwemo icyumweru cy’icyunamo ku rwego rw’Intara y’Amajyaruguru, aho Guverineri Nyirarugero Dancille, yifatanyije n’abaturage bo mu Murenge wa Murambi, umuhango ubera ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Mvuzo, ahashyinguwe imibiri 6700 y’Abatutsi bishwe muri Jenoside.
Nyuma yo kunamira inzirakarengane zishyinguwe muri urwo rwibutso no gucana urumuri rw’icyizere, hatanzwe ubuhamya bw’abarokokeye Jenoside muri ako gace, hanatangwa ikiganiro gifite insanganyamatsiko igira iti “Twahisemo kuba Umwe" cyatanzwe na Habiyaremye Oswald.

Mu ijambo rye, Guverineri Nyirarugero yihanganishije abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, abasaba kudaheranwa n’agahinda, ahubwo bagaharanira gukomeza kubaho neza.
Yasabye kandi ubufatanye mu kwamagana abagifite ingengabitekerezo ya Jenoside, abapfobya n’abayikana Jenoside, abibutsa ko mu gihe bakomeje kwinangira hari ibihano bikomeye bibateganyirijwe.
Uwo muyobozi kandi, yasabye abitabiriye iyo gahunda kuba hafi abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, kubafata mu mugongo no kubungabunga inzibutso, kandi bigakorwa iminsi yose atari mu bihe byo kwibuka gusa.
Gakenke

Mu gutangiza icyumweru cy’icyunamo hibukwa ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, mu Karere ka Gakenke uwo muhango witabiriwe na ba Depite Bitunguranye na Murebwayire Christine, wabereye ku nzibutso ebyiri, urwa Buranga mu Murenge wa Kivuruga no ku rwa Ruli mu Murenge wa Ruli.
Kuri izo nzibutso zishyinguyemo inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, naho hatangiwe ikiganiro mu nsanganyamatsiko igira iti “Twahisemo kuba umwe”.

Muri uwo muhango hunamiwe inzirakarengane zishyinguwe muri urwo rwibutso, hacanwa urumuri rw’icyuzere hanatangwa n’ubutumwa bugenewe abaturage.
Burera

Umuhango wo gutangiza icyumweru cyo kwibuka ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, mu Karere ka Burera wabereye mu Midugudu, ariko ku rwego rw’akarere umuhango ubera ku rwibutso rwa Jenoside rwa Rusarabuye mu Murenge wa Rusarabuye, ahunamiwe inzirakarengane zishyinguwe muri urwo rwibutso hashyirwa indabo.
Ni gahunda yakomereje mu cyumba mberabyombi cy’Akarere ka Burera, aho ubuyobozi bwaganirije abaturage ku bijyanye n’amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, banagirwa inama ku myitwarire ikwiye kubaranga.

Gicumbi
Umuhango wo gutangiza icyumweru cyo kwibuka ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, mu Karere ka Gicumbi wabereye ku Rwibtuso rwa Mutete, ruruhukiyemo imibiri 1045 y’Abatutsi bishwe mu 1994. Abitabiriye uwo muhango bunamiye abashyinguye muri urwo rwibutso hanacanwa urumuri rw’icyizere.

Mu ijambo rye, Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi Nzabonimpa Emmanuel, yavuze ko uku kwezi kwa Mata 1994 kwiyanditse ku buryo budasibangana mu mateka y’u Rwanda, ubwo rwagwaga mu icuramburindi rya Jenoside yaranzwe n’ubugome n’ubwicanyi bw’indengakamere bwaruhekuye.
Yibutsa abaturage ko iki cyumweru cy’icyunamo kibabera gutekereza bagasubiza agaciro Abatutsi bazize Jenoside, no gukora ibindi bikorwa bigamije guhangana n’ingaruka zayo.

Musanze
Gahunda yo gutangiza icyumweru cyo kwibuka ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, mu Karere ka Musanze yabereye ku Rwibutso rwa Busogo, ibimburirwa n’umuhango wo gucana urumuri rw’Icyizere kuri ‘Monument’ iri ku Rwibutso rushya rw’Akarere, ruruhukiyemo imibiri isaga 800 y’abazize Jenoside. Biteganyijwe ko urwo rwibutso ruzatahwa ku mugaragaro muri iyi minsi yo kwibuka ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ni umuhango wabimburiwe n’urugendo rwo kwibuka, hanatangwa ibiganiro binyuranye bivuga ku mateka yaranze Jenoside muri rusange, no mu Karere ka Musanze by’umwihariko.




Inkuru zijyanye na: Kwibuka 28
- Muri IPRC-Huye bamaganye imvugo urubyiruko rwadukanye ya ‘Twibuke twisana’
- Imiryango yazimye ni igisobanuro nyacyo cya Jenoside yakorewe Abatutsi – GAERG
- Bibutse abari abakozi b’Iposita 26 bazize Jenoside yakorewe Abatutsi
- Kwibuka imiryango yazimye ni ukuyisubiza agaciro
- AERG Icyizere isanga abapfobya Jenoside barushywa n’ubusa
- Ecole Primaire Intwari: Bibutse abarimu n’abanyeshuri bishwe muri Jenoside, bamagana ivangura ryakorwaga mu mashuri
- Gasabo: Bibutse Abatutsi baguye mu Iseminari ya Ndera muri Jenoside
- CHUB: Biyemeje gukiza ababagana aho kuhapfira nk’uko byagenze muri Jenoside
- Kaminuza ya UTB yiyemeje gukoresha ikoranabuhanga mu guhangana n’abapfobya Jenoside
- #Kwibuka28 : Abarokotse Jenoside bo muri Nyakabanda baracyafite ibibazo bibakomereye
- Bugesera: Abarokokeye ahitwa Nyiramatuntu bibutse Jenoside, bashima Inkotanyi zabarokoye
- Barasaba ko abari abakozi ba ‘Caisse Sociale’ batahigwaga bajya batumirwa mu kwibuka
- Mali: Minisitiri w’Intebe yifatanyije n’Abanyarwanda n’inshuti zabo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi
- Senegal: Bibutse Jenoside yakorewe Abatutsi, abanyeshuri bahabwa ibiganiro ku mateka yayo
- Rwamagana: Abarokotse baracyafite intimba kubera imibiri y’ababo itaraboneka
- Gisenyi: Bagiye gushyingura mu rwibutso umubiri wabonetse ahubakwa Umudugudu
- Basuye urwibutso rwa Kigali biyemeza kurwanya Jenoside mu buryo bwose
- Huye: Mu mwaka utaha baratangira kubaka urwibutso rw’Akarere
- Abarokotse Jenoside ku Mayaga barasaba kubakirwa inzu y’amateka yayo
- Rukumberi: Barifuza ko abari ku isonga muri Jenoside bafatwa bagahanwa
Ohereza igitekerezo
|