Iburasirazuba: Mu minsi ine habonetse dosiye eshanu z’ingengabitekerezo ya Jenoside
Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Emmanuel K. Gasana, avuga ko kuva ku ya 07 Mata 2022, ibikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi byatangira, hamaze kugaragara ibikorwa birimo ingengabitekerezo ya Jenoside bitanu, dosiye zikaba zaramaze kugezwa ku Rwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB).
- Guverineri Emmanuel K. Gasana mu gikorwa cyo Kwibuka
Yabitangaje ku Cyumweru tariki ya 10 Mata 2022, ubwo habaga umuhango wo kwibuka abari abakozi ba Perefegitura ya Kibungo, Superefegitura ya Kanazi, Ngarama na Rusumo ndetse n’amakomini yahujwe bikabyara Akarere ka Rwamagana.
Abari abakozi ba Perefegitura na za Superefegitura bishwe muri Jenoside ni 19, naho abari abakozi b’Amakomini yahujwe bikabyara Akarere ka Rwamagana ni 22.
Guverineri Gasana avuga ko muri rusange ibikorwa byo kwibuka bigenda neza, ariko nanone hatabura ba kidobya bakigaragarwaho ingengabitekerezo ya Jenoside.
Ati “Turimo kubona ibimenyetso by’Ingengabitekerezo ya Jenoside haba mu bikorwa, mu mvugo, imigirire n’ibindi kandi bisesereza cyangwa bikomeretsa imitima y’abarokotse. Ubu dufite amadosiye amaze kugera kuri atanu ari kuri RIB.”
- Bunamiye abazize Jenoside yakorewe Abatutsi
Zimwe mu ngero zikubiye mu mvugo ziri muri ibi bikorwa by’Ingengabitekerezo ya Jenoside, zirimo aho ngo hari abavuga ko iturufu yo kwibuka itakigezweho n’ibindi.
Agira ati “Buri bucye ibikorwa byo kwibuka bigatangira hari uwavuze ngo muzarira ejo natwe amarira yacu tuzayarira ikindi gihe, undi akavuga ati jya kwibuka wowe wabuze abantu jyewe ntacyo njya kwibuka.”
Avuga ko Jenoside ari icyaha gihanwa n’amategeko ku buryo bisaba ko abaturage bazamurirwa imyumvire bagacika ku ngengabitekerezo ya Jenoside.
- Muteteri Grace wirukanywe mu kazi inshuro ebyiri azira kuba ari Umitutsi
Intara y’Iburasirazuba ifite inzibutso za Jenoside 38 zibitse imibiri y’Abatutsi bishwe muri Jenoside isaga ibihumbi 360.
Uwo muyobozi avuga ko Intara y’Iburasirazuba yageragerejwemo Jenoside, nk’Abatutsi bicirwaga mu mashyamba ya Bugesera na Rukumberi, mu Mutara, Nyarubuye no mu mugezi wa Nyabarongo.
- Minisitiri w’Uburezi, Dr. Valentine Uwamariya na we yitabiriye uwo muhango
Inkuru zijyanye na: Kwibuka 28
- CHUB: Biyemeje gukiza ababagana aho kuhapfira nk’uko byagenze muri Jenoside
- Kaminuza ya UTB yiyemeje gukoresha ikoranabuhanga mu guhangana n’abapfobya Jenoside
- #Kwibuka28 : Abarokotse Jenoside bo muri Nyakabanda baracyafite ibibazo bibakomereye
- Bugesera: Abarokokeye ahitwa Nyiramatuntu bibutse Jenoside, bashima Inkotanyi zabarokoye
- Barasaba ko abari abakozi ba ‘Caisse Sociale’ batahigwaga bajya batumirwa mu kwibuka
- Mali: Minisitiri w’Intebe yifatanyije n’Abanyarwanda n’inshuti zabo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi
- Senegal: Bibutse Jenoside yakorewe Abatutsi, abanyeshuri bahabwa ibiganiro ku mateka yayo
- Rwamagana: Abarokotse baracyafite intimba kubera imibiri y’ababo itaraboneka
- Gisenyi: Bagiye gushyingura mu rwibutso umubiri wabonetse ahubakwa Umudugudu
- Basuye urwibutso rwa Kigali biyemeza kurwanya Jenoside mu buryo bwose
- Huye: Mu mwaka utaha baratangira kubaka urwibutso rw’Akarere
- Abarokotse Jenoside ku Mayaga barasaba kubakirwa inzu y’amateka yayo
- Rukumberi: Barifuza ko abari ku isonga muri Jenoside bafatwa bagahanwa
- Rukumberi: Bibutse abari abanyantege nke bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi
- Abanyarwanda baba muri Norvège bibutse ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi
- Muri ISAR no mu nganda z’icyayi na kawa hateguriwe Jenoside - MINAGRI
- Banki ya Kigali yibutse abari abakozi bayo bazize Jenoside yakorewe Abatutsi
- Tariki 21 Mata 1994, umunsi w’icuraburindi ku Mayaga - Ubuhamya bw’abaharokokeye
- #Kwibuka i Murambi: Dr Bizimana yagarutse ku banyapolitiki beza n’ababi
- Iyo tubonye abadusura cyane cyane muri ibi bihe, twumva twongeye kugira imbaraga – AVEGA
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|