Inkangu yafunze umuhanda Kigali - Musanze mu minota 30

Imvura ivanze n’urubura yibasiye Akagari ka Taba mu Murenge wa Gashenyi mu Karere ka Gakenke, ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 08 Mata 2022. Iyo mvura yateje inkangu yafunze umuhanda Kigali-Musanze mu gihe cy’iminota 30, abaturage baratabara bakora umuganda, umuhanda wongera kuba nyabagendwa.

Iyo nkangu ibaye mu gihe imvura ikomeje kugwa ari nyinshi muri ako Karere ka Gakenke, kagizwe n’imisozi miremire, aho ubutaka bwamaze koroha bukaba bukomeje kuridukira mu muhanda.

Mwumvaneza Eric, Umunyamabanga Nshingabikorwa w’Umurenge wa Gashenyi, yavuze ko n’ubwo iyo mvura yari ivanze n’urubura yaguye ari nyinshi, ko kugeza ubu ntabyo yangije cyane uretse uwo muhanda waridukiwe n’igitaka, yemeza ko itari inkangu ikabije.

Yagize ati “Ntabwo ari ibintu bikabije, ni kumwe ubutaka bwo mu Majyaruguru bufite ukuntu bworoshye aho bwamaze gusoma amazi, imvura yagwa bukariduka. Uyu munsi saa munani n’iminota icumi mu Mudugudu witwa Gihanga mu Kagari ka Taba, inkangu yoroheje yaridukiye umuhanda, ku buryo itawufunze mu gihe kirekire, kuko abaturage baje bakora umuganda, mu minota 30 umuhanda wari wongeye kuba nyabagendwa”.

Uwo muyobozi yavuze ko nta kindi kintu cyangiritse, gusa avuga ko urubura rwaguye mu bishyimbo bikiri bito, aho yemeza ko ntacyo rwangije cyane cyazadindiza umusaruro umuhinzi yari yiteze.

Gitifu Mwiseneza, hari icyo yasabye abaturage, ati “Ubutumwa duha abaturage, ni uko mu bihe nk’ibi by’imvura nyinshi, tubasaba kwigengesera mu rwego rwo kwirinda ibiza bishobora guterwa n’imvura, tunaboneraho gushishikariza abatuye mu manegeka, ko abafite ubushobozi bahimuka hakiri kare bakagana mu ma site y’imidugudu yemewe guturwamo, tubona atateza abaturage ibibazo ngo anashyire ubuzima bwabo mu kaga”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka