Polisi ikorera mu Karere ka Kirehe, ku wa Kane tariki ya 12 Kanama 2021 yafashe uwitwa Habineza Samson w’imyaka 35, afatanwa moto aherutse kwiba mu Mujyi wa Kigali mu Karere ka Kicukiro, iyo moto ikaba ari iya Migambi Eric. Habineza yafatiwe mu Karere ka Kirehe mu Murenge wa Nasho mu Kagari ka Rubirizi, Umudugudu wa Mulindi, (…)
Nyuma y’ibyumweru hafi bibiri Komite Nyobozi ya Musanze FC yeguye, yiyemeje kugaruka mu nshingano zo kuyobora iyo kipe, nyuma yo kugirana ibiganiro n’ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze, bafatira umwanzuro hamwe wo kongera ingengo y’imari igenewe ikipe.
Dusabe Jackline na Mutuyimana Epiphanie bishimiye gutaha mu gihugu cyabo, ariko na none bari mu gahinda gakomeye nyuma yo guteshwa abana n’abagabo babo b’Abagande.
Muri Tombola y’uko amakipe azahura muri CAF Champions League, APR Fc yatomboye Mogadishu City FC yo muri Somalia, naho AS Kigali itombora ikipe yo mu birwa bya Comores.
Ihuriro rizwi nka All Gospel Today (AGT) rigizwe n’abashumba, ibyamamare n’abaramyi bo mu madini n’amatorero atandukanye mu Rwanda, ryiyemeje gufatanya n’inzego z’ubuzima mu bukangurambaga bwiswe #Sindohoka, bushishikariza Abaturarwanda kubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19.
Nkusi Arthur uzwi cyane mu rwenya akaba n’umunyamakuru na Fiona Muthoni Naringwa na we uzwi mu itangazamakuru no mu marushanwa y’ubwiza, bagiye gukorera ubukwe mu Karere ka Rutsiro nk’uko amakuru agera kuri Kigali Today abivuga.
Centre Pastorale Notre Dame de Fatima ibarizwa mu mujyi wa Musanze yafunzwe nyuma yo gufatirwamo abantu bahahinduye akabari.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze, burizeza abaturage bo mu Mirenge y’icyaro bataragerwaho n’amazi meza, ko imishinga yo kuyakwirakwiza igikomeje, mu rwego rwo gushyira mu bikorwa intego yo kugabanya umubare w’abatagira amazi meza batuye mu bice by’icyaro.
Ingamba zo kurwanya COVID-19 mu Karere ka Musanze, zikomeje gutanga umusaruro, aho mu ntangiro z’ukwezi kwa Nyakanga 2021, abarwayi bari hejuru ya 1200 aho abenshi bari abarwariye mu ngo, biba intandaro yo gushyira Akarere ka Musanze mu turere umunani n’umujyi wa Kigali muri Guma mu rugo.
Nyuma y’igihe kinini amaze asohora indirimbo imwe imwe, umuhanzi King James yatangaje itariki yo gusohora ’Album’ ye nshya yise ’Ubushobozi’.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 13 Kanama 2021 ahagana saa tanu z’amanywa, umugabo utahise amenyekana amazina yasimbutse mu igorofa rya gatanu ry’Inyubako yitwa Inkundamahoro icururizwamo ibintu bitandukanye i Nyabugogo mu Mujyi wa Kigali.
Polisi y’ahitwa Arkansas muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA), yatangaje ko yafashe umugabo w’ imyaka 30 y’amavuko wo mu Mujyi wa Fayetteville, nyuma y’uko arashe umugore we amuziza ko yanze ko baryamana.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Ngororero buratangaza ko ku munsi wa gatatu wo gushakisha imibiri hafi y’urwibutso rwa Jenoside rwa Ngororero, hamaze kuboneka imibiri 168, naho uwitwa Munyaneza Félicien w’imyaka 65 y’amavuko wahingaga ahabonetse iyo mibiri akaba yashyikirijwe Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB).
Abantu benshi bakunze kuvuga cyane ku mafunguro afasha gutakaza ibiro cyangwa se kunanuka, ariko ntitwibagirwe ko hari n’abandi baba bifuza kongera ibiro cyangwa kubyibuha.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, Bamporiki Edouard, aratangaza ko bigoye gushyiraho uburyo abanyeshuri barangije ibizamini bya Leta bajya bishimamo igihe basoje amasomo kuko buri wese yishima bitewe n’uko abyifuza.
Uruganda rwa Skol rwenga inzoga zitandukanye, rugatunganya n’amazi meza yo kunywa, rwafashije imiryango ikennye iruturiye mu Kagari ka Nzove, Umurenge wa Kanyinya mu Karere ka Nyarugenge.
Ubushakashatsi bw’Ikigo cyigenga gikora inyigo kuri gahunda za Leta (IPAR), bugaragaza ko ubucuruzi mu Mujyi wa Kigali n’uturere dutandatu tuwunganira, bwagabanutse ku rugero rwa 50% kuva muri Werurwe 2020 kugera muri Gashyantare 2021, bigatuma ubushomeri bwiyongera kuva kuri 13% kugera kuri 22%.
Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko ku wa Kane tariki 12 Kanama 2021 mu Rwanda habonetse abanduye Covid-19 bashya 449 bakaba babonetse mu bipimo 11,377.
Ku mugoroba wo ku wa Gatatu tariki ya 11 Kanama 2021, abapolisi bakorera mu Karere ka Nyanza bagiye gufata abantu 21 bari mu kabari k’uwitwa Ngiruwonsanga Cyprien banywa inzoga mu masaha y’ijoro, bababonye barikingirana ariko biba iby’ubusa kuko abo bapolisi bahakoreye uburinzi kugeza mu gitondo barabafata.
Minisiteri y’Ubutegetsi bw’igihugu (MINALOC) irasaba amadini n’amatorero kongera ubukangurambanga kwirinda Covid-19.
Buri muntu agira uwo akunda kandi na we akifuza ko amukunda, ariko mu ntangiriro ugasanga bigoye kumenya niba uwo wifuzaho urukundo na we ari ko bimeze.
Ikigo cy’igihugu cyita ku buzima mu Rwanda (RBC) kiravuga ko inkingo za Covid-19 zitagombye gutera abantu impungenge, kubera ko amakuru atangwa kuri iyo ndwara akomeje kugenda ahindagurika.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney, aratangaza ko bamaze guhana abakozi bo mu nzego z’ibanze 478, bazira kunyuranya n’amabwiriza yo kwirinda Covid-19.
Umutoza w’ikipe y’igihugu Amavubi, Mashami Vincent, yahamagaye abakinnyi 39 bo gutegura imikino ibiri yo gushaka itike y’igikombe cy’isi, akaba yanahamagayemo umunyezamu Kwizera Olivier, wari uherutse gutangaza ko asezeye ku mupira w’amaguru.
Kuri uyu wa Kane tariki 12 Kanama 2021, Venant Rutunga woherejwe mu Rwanda n’igihugu cy’u Buholandi yagejejwe mu rukiko, aho yatangiye kuburana ku byaha aregwa bijyanye n’uruhare rwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Minisiteri y’ubuzima iratangaza ko ikibazo cya covid-19 kigihari, ko nta wukwiye kwibeshya ngo yumve ko covid-19 yashize mu gihugu ngo bitume badohoka ku mabwiriza yo kuyirinda.
Mu gitondo cyo kuri uyu Kane tariki ya 12 Kanama intumwa 12 zaturutse mu gihugu cya Angola zasuye Polisi y’u Rwanda mu rwego rwo kwirebera intambwe u Rwanda rumaze gutera rurwanya ruswa. Izi ntumwa zari ziyobowe na Minisitiri ushinzwe ubugenzuzi bukuru bw’imiyoborere y’Igihugu, Dr. Sebastiao Domingos Gunza yari kumwe na (…)
Nshimiyimana Jean Pierre yatangaje ibyo kuri uyu wa Kane tariki ya 12 Kanama 2021, ubwo Abanyarwanda 32 bari bafungiye mu gihugu cya Uganda bagezwaga mu Rwanda banyuze ku mupaka wa Kagitumba.
Ku rutonde ngarukakwezi rukorwa na FIFA, u Rwanda mu mupira w’amaguru rwazamutseho imyanya 10 aho ubu rwageze ku mwanya wa 127 ku isi.
Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 11 Kanama 2021, iyobowe na Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yemeje Dr Bienvenu Emile nk’ Umuyobozi mushya w’Ikigo cy’ Igihugu gishinzwe kugenzura ubuziranenga bw’ imiti n’ibiribwa (Rwanda FDA).
Niyomugabo Philemon yavutse 1969 mu yahoze ari Komini Mabanza muri Perefegitura Kibuye, ubu ni mu Karere ka Karongi mu Ntara y’Iburengerazuba, akaba mwene Nzabahimana Simeon na nyina witwaga Irène.
Saa moya na 15 mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 12 Kanama 2021, ku mupaka wa Kagitumba hagejejwe Abanyarwanda 32 bari bafungiye mu gihugu cya Uganda.
Ku wa Gatatu tariki ya 11 Kanama 2021, ku kiyaga cya Kivu mu Karere ka Rubavu habereye umuhango wo gusoza amahugurwa y’ibyumweru 6 yahabwaga abapolisi 12 ku bijyanye n’umutekano wo mu mazi.
Mu gihe habura iminsi hafi icumi ngo u Rwanda rwakire igikombe cya Afurika muri Basketball “AfroBasket 2021”, ibihugu bibiri byamaze kugera mu Rwanda
Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC) yatangaje ko imirenge 40 yakuwe muri gahunda ya Guma mu Rugo, indi mirenge 10 mu yari imaze iminsi muri iyo gahunda iyigumamo kugeza tariki 31 Kanama 2021 bitewe n’uko hakigaragara ubwandu bwa COVID-19 bukiri hejuru.
Nsengiyumva Abdul Salam wo mu Murenge wa Muhoza mu Karere ka Musanze, amaze ukwezi afashe icyemezo cyo gutanga imodoka ye ikajya yifashishwa mu kazi gakorwa n’urubyiruko rw’abakorerabushake na we abarizwamo, aho yemeza ko ari umusanzu we mu kubaka igihugu.
Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko ku wa Gatatu tariki 11 Kanama 2021 mu Rwanda habonetse abanduye Covid-19 bashya 619 bakaba babonetse mu bipimo 11,270.
Inama y’Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa Gatatu tariki 11 Kanama 2021, iyobowe na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yasuzumye uko icyorezo cya Covid-19 gihagaze mu gihugu, maze yemeza ko ingendo zibujijwe guhera saa mbili z’ijoro kugeza saa kumi za mugitondo. Iyo nama kandi yemeje ko ibikorwa byose byemerewe gukomeza (…)
Abenshi mu batuye Akarere ka Musanze, bakomeje kugaragaza ibibazo bafite mu mitangire ya Mituweri, aho bakomeje gutunga agatoki icyorezo cya Covid-19, na serivisi mbi bahabwa n’abashinzwe kwakira umusanzu w’ubwo bwishingizi mu kwivuza.
Messi yasinye amasezerano y’imyaka ibiri mu ikipe ya Paris Saint-Germain. Ni inkuru abakunzi ba ruhago hirya no hino mu Rwanda n’ahandi ku isi bishimiye.
Hari inkuru zari zanditswe mbere zivuga ko hoteli ’The Mirror’ na ’Villa Portofino’ zafunzwe kubera ibibazo byo guhomba kubera icyorezo cya Covid-19, ariko Banki itsura amajyambere y’u Rwanda (BRD), yasobanuye icyatumye izo hoteri zifungwa ndetse zigashyirwa mu cyamunara.
Umunyamategeko w’Umuryango urengera Ubuzima (HDI), yagaragaje uburyo Amategeko yemerera umuntu watewe inda atifuza ku bw’amayeri yashyizweho n’uwayimuteye, yemererwa kuyikuramo kandi ntaryozwe icyaha.
Abagore bane mu bagore umunani bakekwagaho gusagarira umucamanza, kuri uyu wa Gatatu tariki ya 11 Kanama 2021, Urukiko rw’Ibanze rwa Kamembe rwabakatiye igufungo cy’umwaka umwe nyuma yo kubahamya icyaha cyo guhohotera umucamanza.
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, kuri uyu wa Gatatu tariki ya 11 Kanama 2021 yayoboye Inama y’Abaminisitiri yabereye mu biro by’Umukuru w’Igihugu (Village Urugwiro).
Kuri uyu wa Gatatu tariki 11 Kanama 2021, ku Bitaro by’Akarere ka Bugesera ndetse no mu bigo nderabuzima byo mu mirenge igize ako Karere, baramukiye mu bikorwa byo gukingira Covid-19 ku bantu bari mu byiciro bitandukanye, bakaba bibanze ku bakuze, abagore batwite n’abonsa.
Twagirayezu Cassien uzwi mu njyana zo hambere zicuranze mu buryo butuje yavutse mu 1956 mu yahoze ari Komini Musange muri Perefegitura ya Gikongoro, ubu ni mu Karere ka Nyamagabe, abyeyi be ni Rukebesha Athanase na Nyiramyasiro Cecile.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe imiturire, Rwanda Housing Authority (RHA), cyashyikirije Akarere ka Musanze, ibikoresho kabuhariwe mu gusuzuma ubuziranenge by’inyubako. Ibi bikoresho bigezweho byitezweho kujya bigaragaza ibipimo ngenderwaho mu kunoza imyubakire, no kurinda impanuka zikomoka ku kuba imyubakire itanoze.