Abarokotse Jenoside bahamya ko amasomo bigiye kuri Politiki y’Ubumwe yabafashije kwiyubaka
Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu Karere ka Muhanga, baravuga ko hari amasomo menshi bigiye muri Politiki y’Ubumwe bw’Abanyarwanda, ariko hakabamo abiri y’ingenzi kuri bo, yose akaba yaratumye barushaho kwiyubaka aho guheranwa n’agahinda.

Byatangarijwe mu gikorwa cyo gutangiza Icyunamo cyo kwibuka ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi, i Nyarusange mu Karere ka Muhanga ku wa 07 Mata 2022, ahatangirijwe icyo gikorwa ku rwego rw’Intara y’Amajyepfo.
Umuyobozi w’Umuryango IBUKA uharanira inyungu z’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, Rudasingwa Jean Bosco, yavuze ko iyo hatabaho politiki y’Ubumwe, abarokotse Jenoside bari kwisanga baraheranwe n’ibikomere byayo, aho gushyira imbere imibanire myiza n’abandi.
Rudasingwa avuga ko n’ubwo icyorezo cya Covid-19 hari byinshi cyasubije inyuma mu kwiyubaka, ariko hari byinshi byakozwe birimo kuvuza abarokotse Jenoside, kububakira inzu, uburezi no kubafasha mu mishinga itandukanye, byatumye ubuzima bukomeza.

Avuga ko kuba Leta y’u Rwanda yarahisemo Ubumwe, ari amahitamo meza yatumye abarokotse Jenoside barenga amarangamutima bakabaho kurenza ibyari byitezwe, bifasha gutsinda imbogamizi ku ndoto zabo, iryo rikaba ari isomo rya mbere.
Agira ati “Natwe abarokotse byatumye tureka ishavu twari dufite dushyigikira ubwiyunge kugira ngo tubeho, kandi nidukomeza guharanira kurenga ibikomere tuzabaho mu bisubizo, aho kubaho mu buzima bw’inzitane n’ibibazo”.
Isomo rya Kabiri Rudasingwa avuga abarokotse Jenoside bakuye muri politiki y’Ubumwe, ni uko impinduka nziza ziharanirwa kandi zidakwiye gutegerezwa mu bakuze gusa, bikaba biva mu bagize uruhare mu kubohora Igihugu.

Agira ati “Abazanye impinduka nziza abenshi bari urubyiruko babohoye Igihugu, kandi biha isura nziza urubyiruko rw’uyu munsi kugira ngo ruzagere ikirenge mu cy’abababanjirije”.
Rudasingwa yasabye ko kugira ngo ibyagezweho bikomeze gufasha Abanyarwanda, hari n’ibyifuzo byakorerwa ubuvugizi, birimo no kurushaho kubungabunga ibimenyetso bya Jenoside yakorewe Abatutsi, kubishyira mu nzibutso zitandukanye, no kurangiza imanza zasizwe na Gacaca.
Kuri izo ngingo Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Kayitesi Alice, yijeje ko Leta izakomeza gukora ibishoboka byose ngo ibyatangiye bikomeze gukorwa kandi byiyongere, ari nako bikomeza abarokotse Jenoside.

Avuga ko abarokotse Jenoside basabwe ibikomeye birimo no kubabarira ababahemukiye, kandi ko mu manza nyinshi z’imitungo, batanze imbabazi ku babuze ubwishyu, ku buryo nko mu karere ka Muhanga hasigaye imanza 18 gusa.
Yongeraho ko Kwibuka ari umwanya wo gukomeza abarokotse Jenoside, kuko n’ubwo babuze ababo bafite igihugu cyiza kitakwihanganira ko Jenoside yakongera kubaho ukundi, kuko gifite politiki nziza.
Agira ati “Turanagaya imiyoborere mibi na politiki mbi byaranze Igihugu cyacu mbere ya Jenoside, uruhare rwacu twese rurakenewe ngo turusheho kubaka ubuvandimwe n’ubumwe muri iki gihe dutangiye ibikorwa byo kwibuka. Mukaba mukwiye kurangwa n’ituze, kwirinda ibihuha mukitabira ibikorwa byo kwibuka, no gutanga amakuru ku gihe ku cyashaka guhungabanya umutekano w’Igihugu”.

Guverineri Kayitesi yibukije ko ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibiyishamikiyeho, ari ibyaha bikomeye bihanwa n’amategeko, abasaba kwirinda ibikorwa bibi byabakururira ibyo bihano.

Inkuru zijyanye na: Kwibuka 28
- Muri IPRC-Huye bamaganye imvugo urubyiruko rwadukanye ya ‘Twibuke twisana’
- Imiryango yazimye ni igisobanuro nyacyo cya Jenoside yakorewe Abatutsi – GAERG
- Bibutse abari abakozi b’Iposita 26 bazize Jenoside yakorewe Abatutsi
- Kwibuka imiryango yazimye ni ukuyisubiza agaciro
- AERG Icyizere isanga abapfobya Jenoside barushywa n’ubusa
- Ecole Primaire Intwari: Bibutse abarimu n’abanyeshuri bishwe muri Jenoside, bamagana ivangura ryakorwaga mu mashuri
- Gasabo: Bibutse Abatutsi baguye mu Iseminari ya Ndera muri Jenoside
- CHUB: Biyemeje gukiza ababagana aho kuhapfira nk’uko byagenze muri Jenoside
- Kaminuza ya UTB yiyemeje gukoresha ikoranabuhanga mu guhangana n’abapfobya Jenoside
- #Kwibuka28 : Abarokotse Jenoside bo muri Nyakabanda baracyafite ibibazo bibakomereye
- Bugesera: Abarokokeye ahitwa Nyiramatuntu bibutse Jenoside, bashima Inkotanyi zabarokoye
- Barasaba ko abari abakozi ba ‘Caisse Sociale’ batahigwaga bajya batumirwa mu kwibuka
- Mali: Minisitiri w’Intebe yifatanyije n’Abanyarwanda n’inshuti zabo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi
- Senegal: Bibutse Jenoside yakorewe Abatutsi, abanyeshuri bahabwa ibiganiro ku mateka yayo
- Rwamagana: Abarokotse baracyafite intimba kubera imibiri y’ababo itaraboneka
- Gisenyi: Bagiye gushyingura mu rwibutso umubiri wabonetse ahubakwa Umudugudu
- Basuye urwibutso rwa Kigali biyemeza kurwanya Jenoside mu buryo bwose
- Huye: Mu mwaka utaha baratangira kubaka urwibutso rw’Akarere
- Abarokotse Jenoside ku Mayaga barasaba kubakirwa inzu y’amateka yayo
- Rukumberi: Barifuza ko abari ku isonga muri Jenoside bafatwa bagahanwa
Ohereza igitekerezo
|