Menya ingaruka zituruka ku bikoresho by’ikoranabuhanga bitagikenewe

Abahanga mu bijyanye n’ibikoresho by’ikoranabuhanga, bavuga ko ibitagikoreshwa iyo bibitswe cyangwa bikajugunywa ahatarabugenewe, bishobora kugira ingaruka mbi ku buzima bw’abantu cyangwa bikangiza ibidukikije muri rusange.

Iyo bigejejwe mu ruganda bibanza kuvangurwa buri cyuma kigashyirwa ukwacyo
Iyo bigejejwe mu ruganda bibanza kuvangurwa buri cyuma kigashyirwa ukwacyo

Ibikoresho byose by’ikoranabuhanga birimo telefone, mudasobwa (Computers), televiziyo, radio, bateri, amabuye akoreshwa muri radio cyangwa ahandi hamwe n’ibindi byose bifite aho bihurira n’umuriro w’amashanyarazi nk’amatara, bigira ibyo bita ‘Toxic Chemicals’ (uburozi) bishobora kwangiza ikirere ndetse n’ibidukikije.

Mu gihe ibyo bikoresho biramutse bijugunywe bikavangwa n’imyanda isanzwe, habamo ibyangiza umuntu n’ibidukikije, kuko iyo imvura iguye mu myanda byivanga bikamanuka bikaba byajya mu mirima y’abaturage bikivanga n’imyaka, ibintu bishobora kugira ingaruka mbi zaba iza vuba cyangwa igihe kirere, ku bariye ibyasaruwe muri uwo murima.

Bamwe baganiriye na Kigali Today, bayitangarije ko ibikoresho by’ikoranabuhanga batagikoresha, bimwe babijugunya mu myanda iyo babona nta kindi babitegerejeho naho ibitarangirika bakabibika iwabo.

Samuel Nshimiyimana wo mu Karere ka Kicukiro, avuga ko iyo afite igikoresho atagikeneye akigurishya ku batekinisiye cyangwa yabona nta kamaro kigifite akakijugunya.

Ati “Iyo cyapfuye ngishyira umutekenisiye akampa macyeya nkaba nagura ikindi gishya, naho iyo cyapfuye burundu ndakimuha agakuramo utwuma tuzima ibindi akabijugunya, ariko iyo ambwiye ko nta kamaro bifite mbishyira mu myanda, ababishinzwe bakabitwara bakajya kubijugunya. Hari n’igihe nshobora kukibika mu rugo singire abo ngiha kikaba aho gusa”.

Bikusanyirizwa hamwe bikazakorwamo ibindi bikoresho
Bikusanyirizwa hamwe bikazakorwamo ibindi bikoresho

Uwitwa Immaculate Mutesi wo mu Karere ka Gasabo, avuga ko ibikoresho by’ikoranabuhanga atagikoresha abibika mu rugo.

Ati “Nka telefone hari igihe tujya mu Mujyi ba bantu bazikora tukazibaha, ariko ntabwo ndajugunya computer cyangwa televiziyo, zose ndazifite ndazibitse, bimwe mbitanga ku bashoboye kubikoresha”.

Abatekinisiye bahabwa ibikoreshwo iyo bamaze gukuramo akuma bashaka, ibisigaye barabijugunya bikajyanwa mu bimoteri bikusanyirizwamo imyanda, ugasanga n’ubundi bishobora kugira ingaruka ku buzima bw’abantu n’ibidukikije.

Enviro Serve ni uruganda rwa Leta rukorera mu Karere ka Bugesera, rutunganya ibikoresho by’ikoranabuhanga bitagikoreshwa (E Wastes) bikaba byakorwamo ibindi, bavuga ko bagihura n’imbogamizi zikomeye z’uko abantu batarasobanukirwa n’ingaruka zabyo.

Umuyobozi ushinzwe ibikorwa byo kwamamaza n’itumanaho muri Enviro Serve, Steve Sebera, avuga ko akazi bakora gafite aho gahuriye no kurengera ibidukikije, n’ibishobora kwangiza ubuzima bw’abaturage.

Ati “Ibi dukora birahuye cyane no kurengera ibidukikije, kuko ibyo bikoresho bibamo ibibigize byangiza ibidukikije, abantu hamwe n’ibinyabuzima. Dukora ibishoboka byose kugira ngo turinde ibi bikoresho kugwa aho bidakwiye kugwa, mu mirima cyangwa mu baturage, kuko habamo Toxic Chemicals zibangiza”.

Akomeza agira ati “Imbogamizi duhura nazo ni ukumvisha umuntu ko ya telefone n’ubwo idatwara akanya kanini mu kabati ke, ariko imwangiririza ubuzima. Hakenewe kwigisha abantu kumenya ko ibyo bikoresho bitwangiza, kuko hari ibibamo melikire ikaba yangiza ifashe ubwonko, birakwangiza buhoro buhoro iyo bizamuka ukabihumeka, ukazasanga umuntu azize ibintu atanakoresha”.

Sebera avuga ko batangiye kwigisha abaturage ububi bwo kubana n'ibikoresho by'ikoranabuhanga batagikeneye
Sebera avuga ko batangiye kwigisha abaturage ububi bwo kubana n’ibikoresho by’ikoranabuhanga batagikeneye

Abantu bafite ibikoresho by’ikoranabuhanga batagikoresha, iyo babijyanye kuri Eviro Serve bagira uburyo bihabwa agaciro bagasubizwa amafaranga bitewe n’ubuzima igikoresho kigifite, ubundi bikazakorwamo ibindi.

Mu rwego rwo korohereza ababishaka kubona aho bashobora kujyana ibikoresho batagikoresha, Enviro Serve ifite amakusanyirizo muri buri karere, bakagira n’abandi babafasha gukusanya ibyo bikoresho mu mirenge, bahabwa amahugurwa y’amezi atandatu.

Enviro Serve yatangiye gukora muri 2018, bakaba bamaze gukusanya toni zirenga 4000 z’ibyo bikoresho, byakozwemo mudasobwa zirenga 4000, izirenga 300 zahawe bimwe mu bigo by’amashuri ya Leta, banatanga akazi ku bantu bagera kuri 600 bari mu bice bitandukanye by’igihugu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka