Rubavu: Bamaze imyaka 28 bashakisha imibiri y’ababo biciwe ku musozi wa Muhungwe

Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 muri Komini Mutura, Kanama, Karago Giciye, Gaseke, Ramba, Kayove na Kibirira n’ayandi yari akikije ishyamba rya Gishwati, bavuga ko imyaka 28 ishize bashakisha imibiri y’ababo biciwe ku musozi wa Muhungwe ariko babuze amakuru.

Abaturage bari bateze amatwi ubuhamya bw'ibyabereye ku musozi wa Muhungwe
Abaturage bari bateze amatwi ubuhamya bw’ibyabereye ku musozi wa Muhungwe

Muhungwe ni umusozi uzwi mu mateka y’u Rwanda. Uretse kuba wigwa nk’umusozi muremure, ni umusozi ubitse amateka ababaje y’Abatutsi bawiciweho mu gihe cya Jenoside, babura gishyingurwa ndetse n’ubu imibiri yabo ikomeje kuburirwa irengero.

Mbarushimana Gerard, Umuyobozi wa IBUKA mu Karere ka Rubavu avuga ko agace ka Yungwe mu Musozi wa Muhungwe kari kagizwe n’ishyamba rya kimeza ryitaruye ahatuwe, maze abahigwa bahagana bakeka kuharokokera.

Mbarushimana, avuga ko abahahungiye batarokotse kuko batewe n’Interahamwe n’abasirikare bavuye mu kigo cy’abakomando cya Bigogwe bakicwa, abashoboye kurokoka bahungira mu cyahoze ari Zaire.

Mbarushimana avuga ko igikomeje gutera agahinda ari uko abiciwe Yungwe ku musozi wa Muhungwe baburiwe irengero, akaba asaba ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu kuhashyira ikimenyetso kiranga amateka y’ibyahabereye.

Ubuhamya bw’abahahungiye buvuga ko bari abantu babarirwa mu bihumbi bitatu kuzamura kandi abenshi barahaguye ariko imibiri yabo yaburiwe irengero.

Amateka ya Yungwe mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

Uwitwa Hakizimana Gaspard avuga ko Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yabaye afite imyaka 14, akaba avukana n’abavandimwe 8.

Ubwo Jenoside yari itangiye, iwabo muri Komini Kanama, umuryango wabo wahungiye kuri Yungwe. Abantu benshi tariki 8 na 9 bakomeje kwiyongera bahunga ibitero by’Interahamwe z’abaturanyi babo n’abasirikare barimo babafasha, maze berekera ku musozi wa Muhungwe batekereza ko ntawe uzabakurikirana bakaba bahakirira.

Bashyize indabo ahiciwe Abatutsi ku musozi wa Muhungwe
Bashyize indabo ahiciwe Abatutsi ku musozi wa Muhungwe

Icyakora Hakizimana avuga ko atari ko byagenze kuko ku itariki ya 10, Interahamwe ziyobowe n’abayoboraga amasegiteri yari akikije ishyamba rya Gishwati zabateye inshuro eshatu bakazisubiza inyuma kugera n’aho bazambuye imbunda zari zifite.

Agira ati; “Kuri uyu musozi nta mabuye yari ahari, ubwo twari dusatiriwe n’Interahamwe zari zazamutse imisozi idukikije abasore bamwe bagiye kuzitegera mu nzira zizamuka bazibuza kutugeramo, twari dufite abana n’abagore bananiwe n’abakomeretse.”

Akomeza agira ati; “Twakoresheje ibisuti, abandi bakoresha imitanga, dusubiza ibitero inyuma inshuro eshatu, ndetse hari n’abo twatse imbunda ariko kubera kutamenya kuzikoresha tukazitemagura. Interahamwe zibonye tuziganje ziyambaje abasirikare mu kigo cya Bigogwe, ntituzi uko batugezemo kuko baje bakoresha ibyuma, maze si ukuturasa dukwira imishwaro.”

Hakizimana avuga ko umusozi wari wuzuye abantu benshi, nubwo atabaze abari bahahungiye avuga ko batari munsi y’ibihumbi 3, kandi benshi bahaguye barashwe.

Agira ati “Hariya bashyize indabo ni ho twashyiraga inkomere, naho hariya handi hashyirwa abagore n’abana, kwirwanaho byaranze, umugabo umwe w’intwari twari dufite witwa Rudasumbwa, asaba buri muntu wese guhunga, gusa abenshi bari bahiciwe.”

Urugendo rwo guhunga rwaratangiye amahitamo ari ukwerekeza muri Zaire. Icyakora Hakizimana avuga ko uko bajyanye ari 70 abashoboye kugerayo ari batatu abandi biciwe mu nzira n’Interahamwe.

Hakizimana wari wahunganye n’umuryango we avuga ko nyina n’abavandimwe batandatu baguye aho, ariko aho bahungukiye nta mibiri yabo babonye.

Agira ati; “Abaguye aha ntibashyinguwe kuko n’abicirwaga mu ngo batabwaga ari ukwikiza umunuko, ab’aha rero ntawabashyinguye kuko bari ku musozi ahantu hadatuwe, dukeka ko bariwe n’inyamaswa, kuko aho tugarukiye ntabo twabonye.”

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Kambogo Ildephonse, avuga ko amateka ya Yungwe azakomeza kuzirikanwa ndetse ahiciwe Abatutsi hagashyirwa ikimenyetso kiranga amateka y’ibyahabereye.

N’ubwo muri Mata 1994 umusozi wa Yungwe wari amashyamba kimeza, nyuma ya Jenoside waje guhingwa, ariko kubera kubungabunga ishyamba rya Gishwati hashyizwe amaterasi n’inzuri, gusa abafite ababo bahiciwe, bavuga ko bakomeje gushakisha imibiri y’abahiciwe n’ubwo ikomeje kuburirwa irengero.

Inkuru zijyanye na: Kwibuka 28

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka