Nyuma y’uko Inama y’Abaminisitiri yateranye ku itariki 21 Nzeri 2021 yemeje ko utubari tugiye gufungura nyuma y’igihe kirekire twari tumaze dufunze, hari abishimiye ko bagiye kujya banywa inzoga nta nkomyi.
Ishyirahamwe ry’umukino w’amagare ku isi ryatoranyije u Rwanda nk’igihugu kizakira shampiyona y’amagare ku isi, aho rwari rubihanganiye na Maroc
Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Nyirarugero Dancille n’inzego z’Umutekano muri iyo Ntara, bakomeje gahunda yo kwegera abaturage, hagamijwe kubakangurira kurwanya ibyaha, akarengane na ruswa no kwakira bimwe mu bibazo bafite binashakirwa umuti.
Ikipe ya Rayon Sports ikomeje imyitozo yo gutegura umwaka w’imikino wa 2021/2022, ifite abakinnyi bakomeje gukoramo igeragezwa harimo n’aba batoza abamaze gushima
Abaturage bo mu turere 15 mu tugize igihugu, bagiye gufashwa kwihaza mu biribwa no kuzahura ubukungu, binyuze mu mushinga wo kuboroza amatungo magufi.
Umuyobozi w’ihuriro nyarwanda ryita ku mibereho myiza y’abafite ubumuga bw’uruhu rwera, Uwimana Fikili Jadyn, avuga ko abafite ubwo bumuga mu Karere ka Kirehe bagiye kubumbirwa mu matsinda y’imishinga mito, izatuma babasha kwiteza imbere bityo ntibakomeze kwiha akato kuko akenshi bagaterwa n’ubukene.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Gatatu tariki 22 Nzeri 2021 mu Rwanda habonetse abanduye Covid-19 bashya 256, bakaba babonetse mu bipimo 9,431. Abitabye Imana ni batanu (5), akaba ari abagore bane (4) n’umugabo umwe (1). Abahawe doze ya mbere y’urukingo ni 1,968,873, na ho abahawe iya kabiri ni 23,803
Inzego z’Umuryango w’Abibumbye zatangaje ko haje imfashanyo z’ubutabazi mu Mujyi wa Palma mu majyaruguru ya Mozambique ku nshuro ya mbere, kuva igitero kinini cyagabwa kuri uwo mujyi muri Werurwe uyu mwaka, bikozwe n’abarwanyi b’umutwe wa Kiyisilamu bitwaje intwaro.
Umwana w’imyaka ine y’amavuko wo mu Kagari ka Rugarama mu Murenge wa Mukama yitabye Imana agwiriwe n’urukuta rw’inzu, amazu 38 avaho ibisenge andi 14 akaba na yo yangiritse bikomeye ku buryo ashobora kugwa kuko yinjiyemo amazi.
Polisi y’u Rwanda ikorera mu Ntara y’Amajyaruguru, iraburira abishora mu bikorwa bifitanye isano n’ibiyobyabwenge, ndetse n’ubucuruzi bw’ibintu bitemewe kubireka hakiri kare, mu kwirinda kugongana n’amategeko ahana mu gihe hagize ufatiwe mu byaha nk’ibyo.
Karasira Jean Jacques ni umwe mu bari bagize Orchestre Pakita yamamaye cyane ahagana muri za 80, mu ndirimbo nka Kanyota, Kariya gacaca, Leoncia, Icyampa umuranga, Mutima ukeye n’izindi.
Abanyamategeko baganiriye na Kigali Today bavuga ko bitaramenyekana neza ahazava indishyi Rusesabagina n’abandi bo muri MRCD-FLN, bagomba kwishyura ababuriye ababo n’ibyabo mu bitero byagabwe i Nyaruguru na Nyamagabe mu myaka ya 2018-2019.
Abantu 20 bafatiwe mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali, bafunzwe bakurikiranyweho gucuruza ibicuruzwa bya magendu.
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, kuri uyu wa Gatatu tariki 22 Nzeri 2021 yakiriye indahiro ya Minisitiri mushya w’Ubutabera, Dr. Emmanuel Ugirashebuja.
Umushoferi w’imbangukiragutabara akurikiranyweho kwiyitirira urwego rwa polisi ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda (Traffic Police), akambura abashoferi.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe uburezi (REB), kiratangaza ko gukoresha ibizamini mu buryo bw’ikoranabuhanga bigamije guca burundu ikimenyane, ruswa n’akarengane byagaragaraga mu ishyirwa mu myanya ry’abarimu n’abayobozi b’ibigo by’amashuri.
Abaturage bo mu Kagari ka Nyakabanda I, Umurenge wa Nyakabanda mu Karere ka Nyarugenge, bahangayikishijwe n’abana bato bari mu kigero cy’imyaka irindwi (7), biba ibiribwa ku modoka zibigemura birimo ibirayi, ibitoki n’ibindi, abo bana bakaba baturuka muri uwo murenge, rimwe na rimwe n’abaturuka ahandi.
Banki ya Kigali yifatanyije n’Umuryango utari uwa Leta witwa ‘Umuhuza’, muri gahunda yo gufasha abaturage kwiyongera ubumenyi, batashye amasomero atatu y’ibitabo mu Murenge wa Rutunga w’Akarere ka Gasabo, ku wa Kabiri tariki 21 Nzeri 2021.
Ku itariki 21 Nzeri 2021, Perezida wa Repubulika Paul Kagame, akaba n’Umugaba w’ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda (RDF), yagabiye imiryango yo mu Turere twa Rutsiro na Rubavu inka 18 n’intama 40.
Ababyeyi bo mu Mujyi wa Kigali baratangaza ko ubukene atari impamvu nyamukuru ituma abana baba inzererezi, kuko abakene ataribo bonyine bafite abana b’inzererezi.
Ibyuma by’amashanyarazi byashyizwe ku muhanda munini Muhanga-Ngororero-Rubavu bituma Camera zishinzwe umutekano mu muhanda zifotora ibinyabiziga byarengeje umuvuduko, byibiwe mu Karere ka Ngororero mu Murenge wa Muhororo n’abantu batahise bamenyekana.
Inzego zitandukanye za Leta zashyizweho mu gihe na nyuma gato ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994 zakuweho, inshingano zazo zijya mu maboko ya Minisiteri nshya iherutse gushyirwaho mu Rwanda ari yo MINUBUMWE (Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu).
Umushakashashatsi mu nzu ndangamurage ya Africa Museum mu Bubiligi, aho asanzwe akora ubushakashatsi ku bumenyi bwo mu nda y’isi ku gace u Rwanda ruherereyemo, avuga ko ibara ry’umugezi wa Nyabarongo ry’ikigina rishobora guhinduka, uwo mugezi ukaba urubogobogo.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Kabiri tariki 21 Nzeri 2021 mu Rwanda habonetse abanduye Covid-19 bashya 264, bakaba babonetse mu bipimo 10,186. Abitabye Imana ni batandatu (6), akaba ari umugore umwe n’abagabo batanu (5).
Mu Burundi imyuzure n’ibindi biza bitandukanye byatumye nibura abagera ku 100.000 bahunga inzu zabo muri iyi myaka ya vuba aha, nk’uko byemezwa n’Umuryango utari uwa Leta wa ‘Save the Children’, muri raporo yawo yatangajwe ku wa Mbere tariki 20 Nzeri 2021.
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, kuri uyu wa Kabiri tariki 21 Nzeri 2021 yayoboye Inama y’Abaminisitiri yabereye muri Village Urugwiro, ifatirwamo imyanzuro ikurikira:
Ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda hateraniye ihuriro ry’abapolisikazi ribaye ku nshuro ya 11, ryatangiye kuri uyu wa Kabiri tariki ya 21 Nzeri 2021. Iri huriro rizarebera hamwe ibimaze kugerwaho n’abapolisikazi, imbogamizi bahura nazo n’uburyo bwo kuzitsinda byose bigamije gukora kinyamwuga buzuza inshingano zabo.
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, kuri uyu wa Kabiri tariki 21 Nzeri 2021, yayoboye Inama y’Abaminisitiri yateraniye mu biro bye (Village Urugwiro).
Ubuyobozi bw’Akarere ka Gakenke burashimira abahinzi ba kawa bo mu Murenge wa Coko, uburyo bakomeje kongerera kawa yabo uburyohe ikaba ikomeje gutsinda amarushanwa mpuzamahanga, agamije gusuzuma uburyohe bwa kawa.
Perezida Kagame yasabye urubyiruko kujya babanza bagakora ibiri mu bushobozi bwabo byose, mbere yo kwihutira gusaba ubufasha buturutse ku bandi bantu cyangwa ku nshuti, bakiga kwigira mu buzima bwabo bwa buri munsi.
Ku wa Mbera tariki ya 20 Nzeri 2021, Polisi y’u Rwanda yerekanye abantu 38 bafashwe batwaye ibinyabiziga banyoye ibisindisha, bafashwe kuva tariki ya 14 Nzeli 2021 bafatirwa mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali, bemera icyaha bakagira inama abandi yo kubyirinda.
Ikipe ya Kiyovu Sports ni imwe mu makipe yo mu Rwanda akomeje kwiyubaka, aho ubu yamaze gusinyisha rutahizamu Pinoki Vuvu Patshelli ukomoka muri Congo.
Iyo umuntu yihagarika neza cyangwa nabi, akituma neza cyangwa nabi, biba bifite icyo bisobanuye kinini ku buzima.
Ikipe ya Rayon Sports ikomeje imyitozo yitegura umwaka w’imikino wa 2021/2022, aho kuri uyu wa Gatanu ikina umukino wa mbere wa gicuti na Musanze FC.
Ubwo ikirunga cya Nyiragongo giheruka kuruka, byinshi mu bikorwa remezo bikangirika mu mujyi wa Goma, Sosiyete y’u Rwanda Ishinzwe Ingufu (REG) yitabajwe mu gucanira uyu mujyi. Ibi byakozwe mu buryo bwihuse maze umujyi wa Goma wongera gucana ukoresheje amashanyarazi aturutse mu Rwanda.
Intore Masamba, wamenyekanye cyane mu ndirimbo zitandukanye zirimo izijyanye n’umuco, yavuze ko “hari abantu benshi babonye za miliyoni z’amafaranga bazikuye mu ndirimbo ze kuri ‘YouTube’ atabibahereye uburenganzira”, ariko ngo nta kibazo abibonamo kuko atari abizi.
Umuhanzi Ngabo Medard uzwi nka Meddy yashyize hanze indirimbo ‘Queen of Sheba’ nyuma yo gusohora indi yakunzwe cyane ‘My Vow’.
U Rwanda rwahagaritse ibiganiro byagombaga guhuza ba Minisitiri b’Ububanyi n’amahanga, uw’u Rwanda n’uw’u Bubiligi, bitewe n’amagambo Minisitiri w’Intebe wungirije w’icyo gihugu akaba na Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga wacyo, Sophie Wilmès, yavuze anenga imikirize y’urubanza rwa Paul Rusesabagina.
Umusaza w’imyaka nka 83 n’umukecuru w’imyaka nka 79 bashakanye bapfiriye umunsi umwe bazize urupfu rutunguranye.
Urwego rw’Ubugenzacyaha mu Rwanda (RIB) rwatangaje ko rwafunze Bagirishya Jean de Dieu uzwi nka ‘Castar’ akaba asanzwe ari visi perezida wa kabiri w’ishyirahamwe ry’umukino wa Volleyball mu Rwanda.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Mbere tariki 20 Nzeri 2021 mu Rwanda habonetse abanduye Covid-19 bashya 246, bakaba babonetse mu bipimo 15,638.
Umuyobozi wungirije w’agakiriro ka Muhanga, Habyarimana Augustin, yitabye Imana azize impanuka y’amashanyarazi aho yakoreraga akazi ko kubaza mu gakiriro ka Muhanga, gaherereye mu Murenge wa Nyamabuye.
Kuri uyu wa Mbere tariki 20 Nzeri 2021 guhera saa tanu z’amanywa, Urugereko Rwihariye rw’Urukiko Rukuru Ruburanisha Ibyaha Mpuzamahanga n’Ibyambuka Imbibi rwasomye urubanza rwa Paul Rusesabagina n’abo bareganwa.
Nyuma y’amasaha atandatu Urukiko Rukuru rwamaze rusoma urubanza ruregwamo Paul Rusesabagina, Nsabimana Callixte n’abandi 19, rwategetse ko bafungwa ndetse bakishyura indishyi z’ibyangijwe na FLN muri 2018-2019.
Abanyeshuri 25 kuri 27 ba kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye, bari bajyanywe mu bitaro kubera kurya amafunguro yanduye batashye kandi ngo ubuzima bwabo bumeze neza.