Rulindo: Umugabo ukekwaho kwica umugore we yaburanishirijwe mu ruhame

Umugabo witwa Ayindemeye Jean Marie Vianney w’imyaka 44, uvuka mu Kagari ka Bugaragara mu Murenge wa Shyorongi, Akarere ka Rulindo, ukekwaho kwica umugore we akoresheje isuka ubwo hari ku itariki 04 Werurwe 2022, yaburanishirijwe mu ruhame yemera icyaha anagisabira imbabazi.

Tariki 05 Werurwe 2022, nibwo Kigali Today yabagejejeho inkuru y’itabwa muri yombi rya Ayindemeye Jean Marie Vianney ukurikiranyweho kwica umugore we witwa Mukeshimana Anne Marie w’imyaka 42.

Icyo gihe Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Shyorongi, Nzeyimana Vedaste, yavuze ko urwo rupfu rwamenyekanye ahagana saa yine n’igice z’amanywa ku wa Gatanu tariki 4 Werurwe 2022, ubwo aba bombi bari mu murima bahinga baza kutumvikana, ari byo byaje kuviramo umugabo gukubita ifuni umugore we, aratabaza ariko abaturage bahageze basanga yashizemo umwuka.

Ku wa Gatanu tariki ya 08 Mata 2022, urwo rubanza Ubushinjacyaha mu rukiko rwisumbuye rwa Gicumbi buregamo Ayindemeye Jean Marie Vianney icyaha cy’ubwicanyi, nibwo rwaburanishirijwe mu ruhame ahabereye icyo cyaha mu Kagari ka Bugaragara, Umurenge wa Shyorongi.

Ubushinjacyaha bwagaragarije urukiko ko uregwa (Ayindemeye) yishe umugore we, ubwo bagiranaga amakimbirane aturutse kuri mituweli y’umwana, aho yabazaga umugore impamvu itahinduriwe ifoto, gusa bakaba ngo bari basanganwe amakimbirane muri uwo muryango, ashingiye ku mitungo, ndetse n’urwikekwe rwo gucana inyuma hagati y’uregwa n’umugore we.

Ayindemeye ahawe ijambo ngo yiregure ku cyaha aregwa, yemereye imbere y’inteko iburanisha ndetse n’imbere y’abaturage icyaha cyo kwica umugore we Mukeshimana Anne Marie bashakanye mu buryo bwemewe n’amategeko, ariko avuga ko yamwishe atabigambiriye.

Yiyemereye ko yabitewe n’uburakari bukabije bwamutunguye, akomeza gutakambira urukiko avuga ko nta mugambi yigeze agira wo kwica umugore we, aboneraho umwanya wo gusaba imbabazi abana be, umuryango yashatsemo, ababyeyi be, itorero yasengeragamo n’Igihugu muri rusange.

Ayindemeye ubwo yamaraga kwiregura, Ubushinjacyaha bwagaragaje ko uregwa, ubwo yicaga umugore we yabanje kubitegura aho yamukubise intebe, akurikizaho isuka aho ngo yayimukubise mu mutwe akamwica.

Ubushinjacyaha bugaragaza ko icyaha Ayindemeye yakoze gihanwa n’amategeko mu ngingo ya 107 y’itegeko No 68/2018 ryo kuwa 30/08/2018, mu itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

Ubushinjacyaha bugendeye ku kwiregura kwa Ayindemeye, bwashimangiye umugambi mubisha waranze uregwa, aho bwemeje ko atabashije kureka umugambi wo kwica uwo bashyingiranwe, nyuma y’igihe kinini bamaranye barwana.

Ubushinjacyaha bwamushinje icyaha cyo kwica umugore we yabigambiriye bushingiye ku ngingo ya 107 y’itegeko No 68/2018 ryo kuwa 30/08/2018, riteganya ibyaha n’ibihano mu ngingo ya 65 y’igitabo cy’imiburanishirize y’imanza z’inshinjabyaha.

Bwamusabiye igihano cy’igifungo cya burundu, aho uregwa yakomeje gutakamba asaba imbabazi kandi yemera n’icyaha, asaba kugabanyirizwa igihano yasabiwe n’Ubushinjacyaha, urukiko ruvuga ko ruzasuzuma icyo cyifuzo cy’uregwa.

Nyuma yo kumva ukwiregura k’uregwa n’Ubushinjacyaha, Urukiko rwasoje urubanza, ruvuga ko ruzasomwa tariki 15 Mata 2022, aho rwaburanishirijwe.

Nyakwigendera Mukeshimana Anne Marie, yashyinguwe kuwa Gatandatu tariki 05 Werurwe 2022 nyuma y’umunsi umwe yishwe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 6 )

ABANA BIHANGANE NTIBAMUKATIRE BURUNDU BAZASHISHOZE

NGARUKIYINTWARI JADO yanditse ku itariki ya: 10-04-2022  →  Musubize

aliko ubundi igikorwa mushima ni ikihe uyu witwa cy wiyita ariete ibyo avuga wakwibaza ibitekerezo afite uko binganga umuntu yishe undi ndetse bashakanye babyaranye aho kubanazwa nuwapfuye anabajwe numwicanyi kuliwe ntacyo bivuze bakwiye kumureka kuliwe ikimubabaje nuko géreza zuzura abicanyi nuko bamurira imisoro aliko ubundi usora angahe!ngo bareke abicanyi bidegembye batayarya nuko uwishxe ntasano mufitanye ngo wumve gufunwa ahubwo dore ikintu kibuze mu Rwanda nkikubwire ucyunve umwicanyi ntakwiye kubaho gufungwa burundu sigihano umwicanyi akwiye niyompamvu byabaye ibyaha bisanzwe abantu badatinya uwishe agomba nawe gupfa

lg yanditse ku itariki ya: 10-04-2022  →  Musubize

Rip icyo cyigabo nicyabihemu

ariette yanditse ku itariki ya: 9-04-2022  →  Musubize

ngaho da, ibi sibyo bahora bavuga ko ubushinjacyaha bugira uruhare mu kuzuza za gereza. Umuntu yagiye mu murima atajyanywe no kwica. Umujinya agize umuteye kwica, none umushinjacyaha amusabiye nk’uwaciye igico!Quand meme mujye mushyira mu gaciro kuko n’ibihano byose si burundu kandi gereza zitungwa n’imisoro y’igihugu iva mu cyuya cy’abanyarwanda

Mugisha yanditse ku itariki ya: 9-04-2022  →  Musubize

Mugisha anyibukije umugabo:umushinjacyaha aba aramushinje,muri za termes zabo,umugabo aramwitegerezaaa ati "wamugabo mpfa iki nawe ko ari nabwo bwa mbere tubonanye,urampora iki gushaka kunyicisha?!"
Gusa birababaje....Ababuze umuntu ndabihanganishije.

Kwiha yanditse ku itariki ya: 9-04-2022  →  Musubize

Ahubwo nibaza impamvu ki bakuyeho igihano cy urupfu. Nicyo gikwiye umuntu nkuwo. None wowe ndumva wabifashe nka game kwica umuntu.ushaka bamuhe amezi 6 se?

Dsp yanditse ku itariki ya: 10-04-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka