Kicukiro: Mu Murenge wa Gahanga bibutse, ubuyobozi bwizeza abarokotse gukomeza kubaba hafi

Ubwo bibukaga ku rwego rw’Umurenge tariki 10 Mata 2022, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gahanga, Emmanuel Rutubuka, yavuze ko tariki 10 Mata 1994 ari itariki ifite igisobanuro gikomeye kuko aribwo Abatutsi bari bahungiye kuri Paruwasi n’ahandi mu bice bitandukanye by’uwo murenge bishwe n’abicanyi bari barangajwe imbere n’uwayoboraga Segiteri Gahanga bagamije kubatsemba.

Urwibutso rwa Gahanga rushyinguyemo imibiri y’abantu bishwe cyane cyane ku itariki ya 10 Mata 1994 basaga 6,711 ndetse n’abandi bashyinguye mu rwibutso rwa Nunga 7,564 hakaba n’abashyingiye mu rwibutso rwa Karembure 2,522.

Emmanuel Rutubuka uyobora Umurenge wa Gahanga ati “Ibi ni umusaruro wa Politiki mbi y’ivangura ry’amoko ryamamajwe rigacengezwa mu Banyarwanda muri Repubulika ya mbere ndetse n’iya Kabiri.”

Emmanuel Rutubuka uyobora Umurenge wa Gahanga yashimiye abaje kwifatanya na bo Kwibuka
Emmanuel Rutubuka uyobora Umurenge wa Gahanga yashimiye abaje kwifatanya na bo Kwibuka

Yashimye Ingabo zahoze ari iza FPR Inkotanyi zahagaritse Jenoside zirangajwe imbere na Perezida Paul Kagame, zikarema ubuzima bushya ahari amacakubiri hagasimbuzwa Ndi Umunyarwanda, Abanyarwanda bakunga ubumwe.

Umwe mu barokokeye ahubatse urwibutso rwa Kagasa kuri Paruwasi ya Gahanga, witwa Kalisa Emmanuel, yavuze uburyo bahahuriye n’akaga gakomeye, benshi mu bahahungiye barahicirwa ariko abasha kwihisha mu muvu w’amaraso, abicanyi bamaze gutaha avamo arahunga.

Kalisa uhagaze iruhande rw'inzu bari bihishemo avuga ko bahahuriye n'ingorane zikomeye, icyakora we abasha kurokoka
Kalisa uhagaze iruhande rw’inzu bari bihishemo avuga ko bahahuriye n’ingorane zikomeye, icyakora we abasha kurokoka

Kalisa yashimiye abaturanyi b’iwabo yahungiyeho bakamuhisha kugeza ubwo Inkotanyi zamugeragaho zikamurindira umutekano hamwe n’abandi bari barokotse. Ashima Leta y’u Rwanda yabafashije bakabasha kwiga ndetse bagakora n’imirimo itandukanye ibafasha kwibeshaho no kwiteza imbere.

Perezida wa IBUKA, Egide Nkuranga
Perezida wa IBUKA, Egide Nkuranga

Perezida wa IBUKA ku rwego rw’Igihugu, Egide Nkuranga, yavuze ko n’ubwo hari intambwe imaze guterwa, urugamba rwo kurwanya Jenoside n’ingengabitekerezo yayo rutararangira.

Yamaganye abakomeje gukwirakwiza inyigisho mbi bifashishije cyane cyane imbuga nkoranyambaga, asaba abazi ukuri kutarebera. Ati “Uburyo bakoresha baturogera abana, natwe tubukoreshe tubarogora. Hari ababikora batukana, ariko twebwe ntituzatukana, ahubwo tuzakoresha ubundi buryo bw’ikinyabupfura ariko tubasubize. Baratsinzwe ni uko batabyemera.”

Egide Nkuranga uyobora IBUKA yasabye kandi inzego z’umutekano n’inzego z’ibanze gukurikirana abagihohotera abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, kuko bakomeje kugaragaza ibikorwa n’amagambo byibasira abarokotse, cyane cyane mu gihe nk’iki cyo kwibuka.

Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Kicukiro, Umutesi Solange, yavuze ko nk’ubuyobozi bazakomeza kuba hafi abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.

Umuyobozi Nshingwabikorwa w'Akarere ka Kicukiro, Umutesi Solange
Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Kicukiro, Umutesi Solange

Ati “Ni inshingano yacu gukomeza kubitaho mu buryo bw’ubuzima ndetse n’imibereho. Nimuhumure, nimukomere, Jenoside ntabwo izongera kubaho ukundi.”

Uyu muyobozi w’Akarere ka Kicukiro kandi yashimye ingamba zafashwe na Leta y’u Rwanda zo guhangana n’icyorezo cya COVID-19 zikaba zaratumye ubu abantu babasha guterana bakibuka, mu gihe hari hashize imyaka ibiri bidashoboka kubera icyo cyorezo. Yasabye abantu gukomeza kwirinda no kubahiriza ingamba zo kucyirinda.

IBUKA na yo ivuga ko iyi myaka ibiri yagize ingaruka kuri bamwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, bituma ibibazo by’ihungabana byiyongera kuri bamwe ndetse n’indwara ziterwa n’iryo hungabana kimwe n’ingaruka za Jenoside ziriyongera. Perezida wa IBUKA asaba abafite ibyo bibazo kwegera ubuyobozi ndetse n’inzego zibareberera kugira ngo bitabweho.

Karidinali Kambanda Antoine na we yaje kwifatanya n'abaturage b'Umurenge wa Gahanga Kwibuka
Karidinali Kambanda Antoine na we yaje kwifatanya n’abaturage b’Umurenge wa Gahanga Kwibuka
Urubyiruko rwasabwe kwirinda abaruyobya bakoresha cyane cyane imbuga nkoranyambaga
Urubyiruko rwasabwe kwirinda abaruyobya bakoresha cyane cyane imbuga nkoranyambaga
Umuhanzi Bonhomme yaririmbye zimwe mu ndirimbo ze zijyanye no kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi
Umuhanzi Bonhomme yaririmbye zimwe mu ndirimbo ze zijyanye no kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi

Inkuru zijyanye na: Kwibuka 28

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka