Senateri Mureshyankwano yageneye ubutumwa abavutse nyuma ya Jenoside

Senateri Mureshyankwano Marie Rose yasabye abavutse nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi gushaka ukuri kw’amateka y’u Rwanda no kwitandukanya n’abagifite ingengabitekerezo ya Jenoside.

Senateri Mureshyankwano avuga u Rwanda rwagize ubuyobozi bubi mbere ya Jenoside, bushora urubyiruko mu bikorwa by’amacakubiri yagejeje u Rwanda kuri Jenoside.

Agira ati; "Ndasaba urubyiruko rwacu kwitandukanya n’ibikorwa nk’ibyo kuko bavukiye mu gihugu gifite ubuyobozi bushyize imbere ubumwe bw’Abanyarwanda, Igihugu kitavangura, ahubwo urubyiruko rurwanye abafite ingengabitekerezo ya Jenoside n’amacakubiri, baba ababivuga beruye n’ababikorera ku ikoranabuhanga."

Senateri Mureshyankwano avuga ubuyobozi bwabayeho mbere ya Jenoside bwakoresheje urubyiruko mu kwica abatutsi, kandi abigishijwe ingengabitekerezo ya Jenoside n’ubu hari abakiyifite bahakana Jenoside, asaba urubyiruko kubarwanya.

Akomeza avuga ko abantu bakoresha imbuga nkoranyambuga mu gukwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside bagomba kumenya ko batazihanganirwa.

Yagize ati "Hari uburyo bwo gukurikirana bariya bakoresha imbuga nkoranyambaga mu gukwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside mu Rwanda, ndetse n’abari hanze bakoresha ziriya mbuga hari ibiganiro n’abazifite kugira ngo hakumirwe ibikorwa byo gupfobya no guhakana Jenoside kuko ari icyaha mpuzamahanga."

Mureshyankwano avuga ko abana bavutse nyuma ya Jenoside bakwiye kumenya ukuri kandi akaba ariko bashyira imbere. Ati "Ukuri ku byabaye kurahari bagukura mu buyobozi bw’Igihugu, bagukura ku mateka yandikwa n’Abanyarwanda, birinde ibihuha bikwirakwizwa n’abantu bari hanze."

Avuga ku bana bavuka ku bagize uruhare muri Jenoside, yagize ati "Ndisabira abana bavutse ku babyeyi bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi kwitandukanya n’ibikorwa ababyeyi babo bakoze, cyangwa abafite ababyeyi bafite ingengabitekerezo ya Jenoside kwitandukanya n’iyo ngengabitekerezo ahubwo bakabafasha gukira."

Urubyiruko rwo mu Karere ka Rubavu ruvuga ko rutazihanganira abafite ingengabitekerezo ya Jenoside ahubwo ngo rwiteguye kubamagana.

Hakizimana warokotse Jenoside yakorewe abatutsi ndetse akayiburiramo umuryango wose avuga ko nta mwanya yaha abafite ingengabitekerezo.

Agira ati "Ibyatubayeho turabizi, amashuri bize twarayize, ibitabo basoma turabisoma, twiteguye kubanyomoza."

Ubuyobozi bwa IBUKA mu Karere ka Rubavu busaba urubyiruko kwima amatwi abagoreka amateka ya Jenoside ahubwo rukabahinyuza rwandika ibyabaye.

Inkuru zijyanye na: Kwibuka 28

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Leta ikwiye gushyira imbaraga mugukurikirana abakwirakwiza ingengabitekerezo ya Genocide kumbuga nkoranyambaga kuko urubyiruko rwinshi murikigihe rwibereye kumbuga nkoranyambaga cyane Marie Rose numudamu dukunda inama Ukunda gutanga numusanzu munini Atanga mukubaka urwanda ruzira Genocide

Aimable yanditse ku itariki ya: 10-04-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka