Ibiro by’Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda byatangaje ko Perezida Kagame akigera muri Repubulika ya Congo, yakiriwe na Perezida w’icyo gihugu, Denis Sassou Nguesso.
Kuri gahunda y’uru rugendo harimo ko agirana ibiganiro na mugenzi we, nyuma bakaza guhagararira umuhango wo gusinya amasezerano atandukanye y’ubufatanye hagati y’u Rwanda na Congo Brazzaville. Ndetse biteganyijwe ko aza kugeza ijambo ku bagize Inteko Ishinga Amategeko y’iki gihugu.
Perezida Kagame aranagirana kandi ibiganiro n’abayobozi batandukanye mu nzego za Leta bibera mu Mujyi wa Oyo.
Umukuru w’Igihugu yaherukaga muri Congo Brazzaville muri Nzeri 2019 igihe yari yitabiriye inama ihuza abakuru b’ibihugu bitandukanye igamije kwigira hamwe uko hakongerwa ishoramari ku Mugabane wa Afurika (Invest in Africa Forum-IAF).
Perezida Kagame muri 2016 nabwo yagiriye uruzinduko muri Congo Brazzaville, uru rugendo rukaba rwarakurikiraga urwo Sassou Nguesso n’umufasha we Antoinette Sassou Nguesso bagiriye mu Rwanda tariki 16 Ukuboza 2015.
Uruzinduko rwe rwa mbere muri icyo gihugu akaba yararukoze mu mwaka wa 2004.
U Rwanda na Congo-Brazzaville bikorana mu nzego zitandukanye zirimo ubucuruzi n’ubwikorezi bwo mu kirere.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|