Abanditse amateka yabo kuri Jenoside basaba ko hashyirwaho n’uburyo bwo kwandika ibigenewe abana

Abanditse amateka y’ubuzima bwabo mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, basanga ibitabo byabo bifite ubutumwa bigenera abakuze gusa, bakaba basanga hanakwiye kubaho uburyo bwo kandikira abana.

Umwanditsi warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi akaba n’umurinzi w’Igihango ku rwego rw’Igihugu, Gasore Serge, yanditse igitabo kivuga ku munsi we yagombaga kwicirwaho (My day to die), avuga ko hakwiye kubaho uburyo bwo kwandika ibitabo byigisha abana amateka ya Jenoside, butandukanye n’ubwandikirwagamo ha mbere.

Avuga ko hanakwiye kubaho uburyo bwo gushyira izo nyigisho mu ikoranabuhanga urubyiruko rushobora kugeraho byihuse, kuko usanga akenshi ubu rusigaye ruhugiye ku mbuga nkoranyambaga, aho naho bakaba bahasanga ubutumwa kuri Jenoside.

Agira ati “Uburyo twanditsemo ibitabo byacu byinshi ni ibibwira abantu bakuze, ariko hari umuntu wambwiye ko agiye gutangira uburyo bwo kwandikira abana mu bishushanyo, ku buryo byarushaho kuborohereza kumenya amateka mu cyiciro cyabo”.

Yongeraho ko ku rubyiruko hakwiye kurebwa uko narwo rubona ibitabo cyangwa imfashanyigisho zihagije, ku kugera ku makuru yuzuye mu mateka ya Jenoside, kuko ari bwo rukura rwirinda ingengabitekerezo ya Jenoside.

Agira ati ‘Ibyigishwa abana ni bike kuko bigira muri za nkuru zishushanyije, ibitabo byinshi byanditswe hagamijwe kuruhura imitwe y’abanditse no kumenyesha abanyamahanga ukuri kwa Jenoside, ariko ntawanditse agamije kubwira abana. Inzego zibishinzwe ndakeka ko zibigeze kure harebwa uko ayo mateka yazigishwa mu mashuri”.

Gasore Serge
Gasore Serge

Nsengimana Albert wanditse igitabo yise ‘Ma mère m’a tué’, kivuga uko nyina umubyara ari we wamushyiraga interahamwe ngo zimwice, avuga ko uburyo bwo kwandika buhari kandi ko hari abandika bagamije kumenyesha icyiciro runaka cy’abantu.

Urugero atanga ni ukuba yaranditse igitabo ashaka ko abazungu n’abantu bahunze Igihugu basobanukirwa n’ukuri, kuko harimo abagoreka amateka ya Jenosiude kandi bikaba byangiza urubyiruko igihe rutasobanukiwe, nk’uko yitangaho urugero rw’ibyamubayeho.

Avuga ko kuva yiga mu mwaka wa kabiri w’icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye, yatangiye kwandika amateka ye, y’uko nyina yamushyiraga Interahamwe ngo zimwice, ariko agatangazwa kandi akanababazwa no kumva ko hari abahakana ko Jenoside yakorewe Abatusti yabaye, cyangwa habayeho Jenoside ebyiri harimo n’iy’Abahutu.

Yongeraho ko abana bakomoka ku bakoze Jenoside bakeneye kumenya amakuru y’impamo kandi yanditswe na ba nyir’ubwite, ari nayo mpamvu yanditse icyo gitabo ngo atange ubutumwa bw’umwimerere kandi byagezweho.

Asobanura ko impamvu urubyiruko rushobora kwishora mu byaha byo gupfobya Jennoside, ari uko baterwa ipfunwe no kumva ibyo ababyeyi babo bakoze, bagaterwa ipfunwe ryo kubyumva bagahitamo kubihakana kuko havugwamo ababeyi babo.

Nsengimana avuga kandi ko hari n’abahakana Jenoside kubera ko aho baherereye ariyo makuru akwirakwizwa, akaba ari yo mpamvu inyandiko zikwiye kuba zifata ibyiciro byose, kugira ngo amakuru atangwe mu buryo bumwe kandi bwizewe.

Nsengimana Albert
Nsengimana Albert

Ikindi ngo n’ubwo hakiri ikibazo cy’ubushobozi buke ku bifuza gusohora ibitabo, hanakwiye kubaho uburyo bwo kuganira n’abandi bahanzi bandika bateye iyo ntambwe, kugira ngo bafashwe gusohora ibitabo byabo.

Agira ati “Dufite inzira zitandukanye AERG, GAERG na Leta muri rusange, izo nzego zose zishobora gufasha umuntu, ndakeka uwashaka kwandika natwe twabitangiye yatwegera kuko bisaba ubufatanye, ndumva ntawabura burundu uko asohora igitabo cye”.

Abo banditsi bagaragaza ko n’ubwo ibitabo byabo byanditswe mu ndimi z’amahanga kubera ubutumwa burimo n’abo bwari bugenewe, ubu barimo gushaka uko ibitabo byabo byashyirwa mu Kinyarwanda kugira ngo bisomwe n’ingeri zitandukanye.

Inkuru zijyanye na: Kwibuka 28

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka