Gukomera ku mahitamo y’Ubumwe, intwaro yo gukumira ingengabitekerezo ya Jenoside – Meya Ramuli

Muri iki gihe Abanyarwanda bibuka ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi, abaturage bo mu Karere ka Musanze, barahamagarirwa gukomera ku mahitamo y’Ubumwe butajegajega, kwirinda imvugo cyangwa imigirire n’imitekerereze iganisha ku ihakana n’ipfobya rya Jenoside yakorewe Abatutsi, kuko ariyo ntwaro izatuma babasha guhangana n’abagifite ingengabitekerezo ya Jenoside.

Bunamiye imibiri iruhukiye mu rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Busogo
Bunamiye imibiri iruhukiye mu rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Busogo

Ibi umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Ramuli Janvier, yabigarutseho ku wa Kane tariki 7 Mata 2022, mu muhango wo gutangiza icyumweru cyo kwibuka ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ni umuhango wabimburiwe n’igikorwa cyo gucana urumuri rw’icyizere, no gushyira indabo ku rukuta rwanditseho amazina ya bamwe mu biciwe mu cyahoze ari Cour d’Appel Ruhengeri, ndetse n’urukuta rwanditseho amazina y’abahoze ari abanyeshuri n’abari abarimu, biciwe mu cyahoze ari ISAIE-Busogo.

Hanashyizwe indabo ku mva yo mu rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Busogo, ruruhukiyemo imibiri yiganjemo iy’Abatutsi biciwe mu cyahoze ari Komini Mukingo.

Meya Ramuli yahamagariye abaturage gukomera ku mahitamo y'Ubumwe
Meya Ramuli yahamagariye abaturage gukomera ku mahitamo y’Ubumwe

Meya Ramuli yifashishije izina ry’ubutore ry’Abanyamusanze ari ryo “Inyangakugoma za Musanze”, asaba abaturage kutagomera igihugu na bo ubwabo, birinda kwijandika mu ngengabitekerezo ya Jenoside.

Yagize ati “Guhembera ingengabitekerezo ya Jenoside ni urugomo ndengakamere. Turashaka ko izina abaturage ba Musanze bitoranyirije ry’ubutore ry’Inyangakugoma za Musanze, duharanire gukomera kuri iryo zina n’indangagaciro zaryo, zo kwanga kugoma; ahubwo dushikame ku bumwe bwacu mu buryo budahinduka, yaba muri ibi bihe ndetse n’ibizaza. Buri wese aho ari, yumve ko arebwa no kwirinda imigirire, imitekerereze n’ibindi byose bifite aho bihuriye n’ingengabitekerezo ya Jenoside”.

Ubuhamya bw’abarokokeye mu cyahoze ari Komini Mukingo, harimo Kamashazi Dyna na Mberabagabo Pierre, bushimangira ko Abatutsi bo muri ako gace banyuze mu nzira y’umusaraba kuva mu mwaka 1990, ahanini binaturutse ku kuba ari ahantu hari hatuwe n’abanyapolitiki benshi. Abo barimo Kajerijeri wari Burugumesitiri w’iyo Komini, Zigiranyirazo Protasi wari muramu wa Perezida Habyarimana, Ntirivamunda wari umukwe we, Nzirorera Joseph wari Perezida wa MRND; aba bategetsi bakaba bamwe mu bari ku isonga mu kubiba urwango, amacakubiri n’ingengabitekerezo ya Jenoside.

Abatanze ubuhamya bagaragaje ukuntu Abatutsi batotejwe bakanicwa kuva mu 1990
Abatanze ubuhamya bagaragaje ukuntu Abatutsi batotejwe bakanicwa kuva mu 1990

Ngo ibi byagiye bituma benshi mu batutsi baho bicwa, abandi bagafungirwa mu magereza atandukanye bitwa ibyitso by’Inkotanyi, nk’uko Kamashizi na Mberabagabo baharokokeye babihamya.

Kamashizi ati “Ababyeyi bacu bahoraga bakubitwa ubutitsa, bagatotezwa kugeza bishwe abandi bagafungwa ibyacu bigasahurwa, tugatwikirwa inzu n’ubundi bugome bw’indengakamere. Iryo totezwa ryabayeho guhera mu 1990”.

Mberabagabo ati “Abicanyi ntibasibaga mu ngo z’Abatutsi b’ahangaha, aho bazaga kudusaka, aho basanze abagabo n’abasore bakabajyana kubicira mu bisambu no mu mashyamba. Uwo batajyanaga babaga bamukubise bakamusiga ari intere, hakaba abo biviriyemo gupfa abandi bagasigarana ubumuga, tudafite umuntu dutakira cyangwa ngo turegere. Abagiraga amahirwe yo gutoroka iki gihugu, banyuraga iy’iy’ishyamba ry’ibirunga, bakamenengarira mu mashyamba ya Kongo. Abandi Batutsi bacye cyane bari basigaye ahangaha, ubwo Jenoside yatangiraga tariki 7 Mata 1994, Interahamwe zarabishe zibamaraho”.

Bamwe mu bayobozi bafatanyije gucana urumuri rw'icyizere
Bamwe mu bayobozi bafatanyije gucana urumuri rw’icyizere

Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, bavuga ko nyuma y’aho Ingabo za RPF Inkotanyi zihagarikiye Jenoside, ubu bongeye kugarura icyizere cy’ubuzima, bakaba bakomeje urugamba rwo kwiteza imbere.

Gusa ariko, bifuza ko abazi ahari imibiri y’Abatutsi yagiye ijugunywa hirya no hino, batanga amakuru kugira ngo ishyingurwe mu cyubahiro.

Rwasibo Pierre, Umuyobozi wa IBUKA mu Karere ka Musanze agira ati “Hari abantu bacu bagiye bicirwa mu mashyamba no mu buvumo n’ahandi hantu hatandukanye, mu gihe babaga barimo guhunga, bakabajugunyayo. Kugeza ubu ntiturabona imibiri yabo ngo tuyishyingure mu cyubahiro. Akaba ariyo mpamvu dusaba ababigizemo uruhare cyangwa ababa bafite amakuru, kugira umutima wo kugaragaza aho imibiri y’abacu iherereye, kugira ngo tuyishyingure mu cyubahiro”.

Urwibutso rwa Busogo, ahabereye ku rwego rw’Akarere ka Musanze umuhango wo kwibuka ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi, ruruhukiyemo imibiri isaga 280. Abazi neza amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi muri ako gace na mbere yayo, bahamya ko iyi mibiri ikiri micye cyane, ugereranyije n’iy’Abatutsi benshi bagiye bicirwa mu bice binyuranye, guhera muri za 1990, kugeza ubu itaraboneka ngo ishyingurwe mu cyubahiro.

Inkuru zijyanye na: Kwibuka 28

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka