Ngororero: Barashakisha umugabo ukekwaho kwica umugore we

Ubuyobozi bw’Akarere ka Ngororero n’inzego z’ubutabera barashakisha umugabo wo mu Murenge wa Kavumu uvugwaho kwica umugore we agahita atoroka ubu akaba yabuze.

Ikarita igaragaza aho Akarere ka Ngororero gaherereye
Ikarita igaragaza aho Akarere ka Ngororero gaherereye

Amakuru agera kuri Kigali Today aravuga ko uwo mugabo yishe umugore we ku Cyumweru tariki ya 10 Mata 2022, amukubise umuhini ndetse akanifashisha ibuye, nyuma y’uko bashyamiranye bapfa amafaranga bari bagurishije itungo, ntibumvikane uko bayakoresha.

Ukekwaho kwica umugore we ni Nzamurambaho Jean Marie Vianney w’imyaka 33, aho yashyamiranye na nyakwigendera Gakuru Janvière w’imyaka 32, kubera itungo yagurishije bikaza kubaviramo gukimbirana byageze n’aho umugabo yica umugore we.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Ngororero burasaba abaturage kudahishira ukekwaho icyaha ahubwo ko akwiye gushyikirizwa inzego zikamukurikiranaho icyo cyaha.

Nyakwigendera asize abana batatu, bahise bashyikirizwa imiryango y’ababyeyi babo, ariko ngo kuko bakiri bato ubuyobozi nabwo bukazajya bubaba hafi, kuko bagiye kugirwaho ingaruka zo kutarerwa n’ababyeyi babo.

Umuyobozi w’Akarere ka Ngororero, Nkusi Christophe, yagize ati “Muri iyi minsi hari umuryango ugiye kuba ubafashe kugira ngo batagira ibibazo kuko baracyari batoya, natwe nk’ubuyobozi turababa hafi kugira ngo ubuzima bwabo bukomeze kubungabungwa igihe ababyeyi babo badahari”.

Umuyobozi w’Akarere ka Ngororero, Nkusi Christophe, wageze aho icyaha cyabereye avuga ko basuye abaturage bakaganira babahumuriza kandi bakongera kubasobanurira ibijyanye n’uburenganzira ku mutungo, n’uruhere rw’abagize umuryango mu kujya inama uko umutungo w’urugo wakoreshwa.

Agira ati “Ni igihombo kinini ku muryango wa Nyakwigendera, n’imiryango abo bombi bakomokamo, n’Igihugu muri rusange. Birababaje kubona abantu bapfa amafaranga yagurishijwe itungo biyororeye, ni yo mpamvu twigishije abaturage kwirinda amakimbirane”.

Umuyobozi w’Akarere ka Ngororero asaba abashakanye kugaragaza ibibazo byabo mbere y’uko bakimbirana, kwegera ubuyobozi bikaba byagabanya ingaruka z’amakimbirane mu ngo kuko iyo bibaye ngombwa babatandukanya ariko ubuzima bwabo bugakomeza.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Asebeje abagabo gusa umuntu wize nabibiriya koko ndamigaye pe

Bigirimfura thogene yanditse ku itariki ya: 11-04-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka