Gakenke: Imibiri 315 y’abazize Jenoside yashyinguwe mu cyubahiro

Ku Cyumweru tariki ya 10 Mata 2022, imibiri 315 y’inzirakarengane zishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, mu cyahoze ari amakomini yavuyemo Akarere ka Gakenke, yashyinguwe mu cyubahiro.

Imibiri 315 y'abazize Jenoside yashyinguwe mu cyubahiro
Imibiri 315 y’abazize Jenoside yashyinguwe mu cyubahiro

Muri iyo mibiri harimo 301, yari ishyinguwe mu buryo butanoze mu rwibusto rwa Rushashi, imibiri ibiri iherutse kuboneka mu Murenge wa Muhondo, umubiri wabonetse mu Murenge wa Minazi undi uboneka mu Murenge wa Janja.

Imibiri 10 y’umuryango umwe yari iri mu Murenge wa Cyuve mu Karere ka Musanze, nayo yimuriwe muri urwo rwibutso, nyuma y’uko umukozi wakoreraga ibitaro bya Nemba ukomoka mu Karere ka Gakenke, asanze umuryango we wose bawishe, biba ngombwa ko iyo mibiri yari mu Karere ka Musanze, ijyanwa gushyingurwa mu cyubahiro mu Karere ka Gakenke ku ivuko.

Ni umuhango udasanzwe aho witabiriwe n’imbaga y’abaturage bo mu mirenge inyuranye igize Akarere ka Gakenke, bari baherekeje inshuti n’abafandimwe biciwe ababo muri Jenoside yakorewe Abatutsi, mu rwego rwo gushyingura izo nzirakarengane mu cyubahiro.

Ni umuhango witabiriwe n’abayobozi banyuranye barimo Umunyamabanga wa Leta ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye, Twagirayezu Gaspard, Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Abadepite, Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke n’umuyobozi w’akarere ka Musanze, abakuriye inzego z’umutekano mu Ntara y’Amajyaruguru no mu Karere ka Musanze, abahagarariye amadini n’amatorero n’abandi.

N’ubwo habonetsemo ikibazo cy’ihungabana, abenshi mu babuze ababo muri Jenoside bishimiye ubwitabire bwaranze abatuye Akarere ka Gakenke, babifata nk’intambwe nyayo igeza igihugu ku bwiyunge nyabwo, dore ko ikibuga gikikije urwibutso rwa Buranga cyari cyuzuye abantu, baganirijwe ku mateka yaranze Jenoside bumva n’ubuhamya bwa bamwe mu bayirokotse.

Bashyinguye ababo mu cyubahiro
Bashyinguye ababo mu cyubahiro

Mu ijambo rye, Umuyobozi wa Ibuka mu Karere ka Gakenke, Dunia Sa’adi, yavuze ko kwimurira imibiri mu rwibutso rushya rw’akarere, biri muri gahunda ya Leta mu rwego rwo kubungabunga amateka ya Jenoside no guha icyubahiro inzirakarengane zishwe, aho yashimangiye ko biruhura bikanomora ibikomere by’ababuze ababo, mu gihe babonye ko bashyinguye mu buryo bubahesha icyubahiro bakwiye.

Umuyobozi wa Ibuka yagarutse ku mibereho y’Abarokotse Jenoside mu Karere ka Gakenke, ati “Ku bufatanye bw’ubuyobozi bw’Akarere na Ibuka, imikoranire ni myiza, tujya inama igikwiye tukakiganiraho ahari ikibazo kibangamiye abarokotse Jenoside kigashakirwa umuti. Leta y’u Rwanda iyobowe na Nyakubahwa Paul Kagame ihora hafi abarokotse Jenoside”.

Mu kiganiro cyatanzwe na Depite Bitunguramye Diogène, ku ruhare rw’ingengabitekerezo ya Jenoside mu gusenya ubumwe bw’Abanyarwanda n’inshingano za buri wese zo kububumbatira, yasabye abitabiriye uwo muhango kwirinda ingengabitekerezo ya Jenoside, baharanira kubumbatira Ubumwe bw’Abanyarwanda, hagamijwe kubaka igihugu kizira amacakubiri.

Muri uwo muhango, abatanze ubuhamya bagaragaje inzira ndende banyuze kugira ngo barokoke, bashimira cyane Ingabo zari iza FPR-Inkotanyi zabarokoye, na Leta ikomeza kubitaho ubu bakaba bameze neza. Icyakora bagaragaza ikibazo basigaranye cy’imibiri y’abishwe itaraboneka, bakomeza gusaba ababa bazi aho iherereye kuhagaragaza mu rwego rwo kuyishyingura mu cyubahiro.

Yaba Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke, Nizeyimana Jean Marie Vianney, yaba na Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru Nyirarugero Dancille, bombi mu butumwa bwabo basabye abaturage kwirinda ingengabutekerezo ya Jenoside, baba hafi abarokotse Jenoside mu rwego rwo kubafata mu mugongo.

Bagarutse cyane ku bakomeje kwinangira mu gutanga amakuru y’aho imibiri y’abatutsi bishwe iherereye, aho basabwe kuva ku izima bakayigaragaza igashyingurwa mu cyubahiro mu rwibutso, dore ko byakunze kuvugwa ko hakiri imibiri myinshi itaraboneka.

Umunyamabanga wa Leta muri MINEDUC, Twagirayezu Gaspard
Umunyamabanga wa Leta muri MINEDUC, Twagirayezu Gaspard

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye, Twagirayezu Gaspard, imboni ya Guverinoma mu Karere ka Gakenke, yasabye abaturage by’umwihariko urubyiruko kwiga amateka y’igihugu, no kumenya uko ubuyobozi bubi bwabibye ingengabitekerezo ya Jenoside mu baturage, ariko bakamenya n’uko abanyarwanda b’intwari bahagaritse Jenoside u Rwanda rukaba rugeze aheza.

Yakanguriye n’ababyeyi gukomeza kwigisha urwo rubyiruko amateka batayagoretse, banabereka icyerekezo cy’igihugu, babasobanurira ingamba nziza Leta ibafitiye muri gahunda zinyuranye, zirimo kwitabira gahunda y’uburezi kuri bose.

Depite Bitunguramye Diogène
Depite Bitunguramye Diogène

Urwibutso rw’Akarere ka Gakenke rwa Buranga, rushyinguwemo imibiri 1886 y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi biciwe muri ako karere, hakaba hari umushinga wo kuvugurura urwo rwibutso, hongerwamo ibikorwaremezo, birimo urukuta rugaragaza amazina y’abarushyinguyemo.

Guverineri Nyirarugero Dancille
Guverineri Nyirarugero Dancille

Inkuru zijyanye na: Kwibuka 28

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka