Kicukiro: Iperereza ririmo gukorwa kuri Gerenade yatewe mu rugo rw’umuturage

Urwego rw’Ubugenzacyaha RIB ruvuga ko hari iperereza ririmo gukorwa kuri Gerenade yatewe mu rugo rw’umuturage ruri mu Murenge wa Niboye mu Karere ka Kicukiro, ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 07 Mata 2022 ahagana saa munani n’iminota 50.

Umwe mu bayobozi mu muryango IBUKA urengera inyungu z’Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ari mu babwiwe ko urugo rw’umuturage witwa Twagira rwatewemo igisasu cya grenade kigakomeretsa umuntu umwe wo muri rwo.

Ngo yabwiwe ko ari abagizi ba nabi bateye gerenade kwa TWAGIRA, igakomeretsa umwana we w’umukobwa, ubu akaba arimo kuvurirwa mu bitaro bya Kaminuza CHUK.

Iki gikorwa cy’ubugizi bwa nabi cyabereye mu Mudugudu witwa Indakemwa, mu Kagari ka Nyakabanda mu Murenge wa NIBOYE w’Akarere ka Kicukiro.

Uwo muyobozi avuga ko bahise batangira kubaza iwabo wa Twagira(mu Karere ka Huye) niba atararokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, kugira ngo hamenyekane niba icyo gitero kidafitanye isano n’ibikorwa by’ingengabitekerezo ya Jenoside, ariko nyuma ngo byaje kumenyekana ko atari mu barokotse.

Kigali Today yabajije Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira Thierry iby’icyo gitero ku rugo rwa Twagira, avuga ko hakirimo gukorwa iperereza.

Umuryango IBUKA uvuga ko mu gihe u Rwanda ruba rwegereza cyangwa ruri mu bihe byo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, abayirokotse bajya basagarirwa bakagirirwa nabi mu buryo butandukanye, kugira ngo bagire ubwoba bareke gutanga ubuhamya bw’ibyababayeho n’ababigizemo uruhare.

Icyakora inzego z’Ubuyobozi mu Rwanda zivuga ko zitazihanganira uwo ari we wese wagerageza gusubiza u Rwanda mu bihe bibi rwanyuzemo.

Inkuru zijyanye na: Kwibuka 28

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

nonese ko muvuga ko ntaho bihuriye ningenga bitekerezo kdi habamo abarokotse Genocide njye mbizi neza.nubwo nyiri iki gipangu nta muzi ariko afitemo abandi bakibamo bakodesha barokotse.

Peace yanditse ku itariki ya: 8-04-2022  →  Musubize

Hari n’abatararokotse jenoside yakorewe abatutsi bashobora guhohoterwa kubera ubuhamya baba bafite, mu rwego rwo kubatera ubwoba ngo batavuga ibyo bazi.

Mparambo yanditse ku itariki ya: 8-04-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka