Uburyo Jenoside yakozwemo hirya no hino mu Gihugu bigaragaza ko yari yarateguwe kera
Perezida wa Ibuka mu Karere ka Nyaruguru, Muhizi Bertin, avuga ko kuba indege yari itwaye uwari Perezida Habyarimana yaraguye i Kigali mu ijoro ryo ku itariki ya 6 Mata, Abatutsi bagatangira kwicwa mu Ruramba tariki 7 Mata 1994, bigaragaza ko Jenoside yari yarateguwe kera.

Yabigarutseho tariki 7 Mata 2022, ubwo hamwe n’ubuyobozi bw’Akarere ka Nyaruguru bifatanyaga n’abatuye mu Ruramba mu gikorwa cyo gutangiza icyunamo cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994.
Jean Népomuscène Murindahabi, mu buhamya bw’uko Jenoside yagenze muri aka gace, yavuze ko ahitwa i Gisorora mu Ruramba, hahoze ari muri Komini Mubuga, ari ho Jenoside yatangiriye mu duce twahujwe tukaba Akarere ka Nyaruguru.
Yagize ati "Byatangiriye ku musaza bita Nyakaberege. Bamutwikiye inzu, tujya kureba, igihe tukibaza uko byagenze baba bimukiye ku Mujago, ku musaza bitaga Segatwa, na ho baba barahatwitse, n’umusaza baramutema. Mu gihe bamujyanye kwa muganga, noneho Jenoside iratangira imbonankubone."

Icyo gihe Abatutsi bagerageje guhungira ahitwa mu Iramba, Interahamwe n’abasirikare barahabatera, barabarasa banabateramo gerenade, hanyuma noneho bahungira i Karama (ni mu Karere ka Huye), na ho hiciwe imbaga yari yahahungiye.
Aha ni ho Perezida wa Ibuka mu Karere ka Nyaruguru yahereye agira ati "N’urubyiruko rujye rubisobanukirwa, ibi bigaragaza ko Jenoside yakorewe Abatutsi yari yarateguwe. Kuko ntiwavuga ukuntu indege yaguye i Kigali, bagatekereza gutwika urugo rw’Umututsi mu Ruramba. Mwumve intera iri hagati ya Kigali na Ruramba!"
Avuga kandi ko kuba mu Ruramba ari ho Jenoside yatangiriye binafite inkomoko, kuko ari ho ishyaka CDR ryari rifite imbaraga mu makomine yahurijwe mu Karere ka Nyaruguru.
Ati "Tujya twumva abariyoboraga bitwaga ba Muriro. Kandi muri kino gice, nk’uko dukurikira amateka, kuva muri za 1960 iyicwa ry’Abatutsi ryagiye rihageragerezwa, uturutse muri za Mudasomwa na Bunyambiriri."
Muhizi yanavuze ko Jenoside yashobotse kubera ubuyobozi bubi bwananiwe kwigisha abaturage ibibateza imbere ahubwo bukabatoza amacakubiri no kwicana, maze yifuza ko Abanyarwanda babirenga, bagaharanira ubumwe.
Yagize ati "Ibidutanya byabayeho ku buryo buhagije. Uyu munsi dufite icyo twigiye ku bumwe, ku rukundo, ku buyobozi bwiza bwigisha kubana, butigisha gutandukana."

Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru na we yasabye abatuye muri Nyaruguru kwirinda ingengabitekerezo ya Jenoside, anabibutsa ko abazabirengaho bazabikurikiranwaho mu buryo bw’amategeko.
Yunzemo ati "Ndasaba kandi buri wese gukomeza gushyigikira gahunda y’ubumwe n’ubwiyunge bw’Abanyarwanda, gufata mu mugongo abacitse ku icumu rya Jenoside, barindwa amagambo abasesereza n’ibindi bikorwa byose bibasubiza mu icuraburindi, mu gahinda no kwiheba."
Yanavuze ko ahubwo hari hakwiye kubaho gufatanya mu komorana ibikomere, n’abatishoboye bakarushaho gufashwa.


Inkuru zijyanye na: Kwibuka 28
- Muri IPRC-Huye bamaganye imvugo urubyiruko rwadukanye ya ‘Twibuke twisana’
- Imiryango yazimye ni igisobanuro nyacyo cya Jenoside yakorewe Abatutsi – GAERG
- Bibutse abari abakozi b’Iposita 26 bazize Jenoside yakorewe Abatutsi
- Kwibuka imiryango yazimye ni ukuyisubiza agaciro
- AERG Icyizere isanga abapfobya Jenoside barushywa n’ubusa
- Ecole Primaire Intwari: Bibutse abarimu n’abanyeshuri bishwe muri Jenoside, bamagana ivangura ryakorwaga mu mashuri
- Gasabo: Bibutse Abatutsi baguye mu Iseminari ya Ndera muri Jenoside
- CHUB: Biyemeje gukiza ababagana aho kuhapfira nk’uko byagenze muri Jenoside
- Kaminuza ya UTB yiyemeje gukoresha ikoranabuhanga mu guhangana n’abapfobya Jenoside
- #Kwibuka28 : Abarokotse Jenoside bo muri Nyakabanda baracyafite ibibazo bibakomereye
- Bugesera: Abarokokeye ahitwa Nyiramatuntu bibutse Jenoside, bashima Inkotanyi zabarokoye
- Barasaba ko abari abakozi ba ‘Caisse Sociale’ batahigwaga bajya batumirwa mu kwibuka
- Mali: Minisitiri w’Intebe yifatanyije n’Abanyarwanda n’inshuti zabo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi
- Senegal: Bibutse Jenoside yakorewe Abatutsi, abanyeshuri bahabwa ibiganiro ku mateka yayo
- Rwamagana: Abarokotse baracyafite intimba kubera imibiri y’ababo itaraboneka
- Gisenyi: Bagiye gushyingura mu rwibutso umubiri wabonetse ahubakwa Umudugudu
- Basuye urwibutso rwa Kigali biyemeza kurwanya Jenoside mu buryo bwose
- Huye: Mu mwaka utaha baratangira kubaka urwibutso rw’Akarere
- Abarokotse Jenoside ku Mayaga barasaba kubakirwa inzu y’amateka yayo
- Rukumberi: Barifuza ko abari ku isonga muri Jenoside bafatwa bagahanwa
Ohereza igitekerezo
|
Nkunda ibiteketezo byanyu gusa mujye mushaka n inkuru mi cyaro kuko habera byinshi ,mumanuke muve mu mijyi mufashe abaturage.
Nkunda ibiteketezo byanyu gusa mujye mushaka n inkuru mi cyaro kuko habera byinshi ,mumanuke muve mu mijyi mufashe abaturage.