Umuryango ‘Our Past’ wahurije urubyiruko mu mugoroba wo #Kwibuka
Umuryango ‘Our Past’ wahurije urubyiruko ku rwibutso rwa Kigali ku mugoroba wo ku wa Gatandatu tariki 09 Mata 2022, abantu batandukanye baruganiriza ku mateka avuga kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Uwo mugoroba wo #Kwibuka, wari ugizwe n’imivugo, amakinamico n’ibiganiro byatanzwe n’impuguke zitandukanye ku mateka ya Jenoside.

Umuyobozi Mukuru w’Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, Freddy Mutanguha avuga ko mu babyeyi no barimu harimo kubura abaganiriza urubyiruko ku mateka nyakuri ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Mutanguha avuga ko mu rubyiruko hari inyota yo kumenya amateka ya Jenoside ariko ko ababyeyi batinya kuyaganiraho bitewe n’ihungabana bamwe bahita bagira.
Yagize ati “Mperutse kuganira n’umubyeyi umwe wafashwe ku ngufu muri Jenoside afite imyaka 12, musaba kubwira abana ibyamubayeho arambwira ati ‘fata ubuhamya bwanjye uzabubabwire ntagihari’, ntekereza ko uwo mwana uzumva video umubyeyi atakiriho bitazamubera byiza.”
Mutanguha avuga ko yanagiye mu mashuri agasanga 80% by’abarimu baravutse nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, bakamubwira ko iyo bageze ku isomo ry’amateka y’iyo Jenoside baha abanyeshuri umukoro wo mu rugo kugira ngo ababyeyi babe ari bo bayabaganirizaho.

Igisubizo Mutanguha atanga, ni uko urubyiruko rujijutse rwatangira kwishakishiriza amateka y’ukuri kuri Jenoside rwifashishije ibitabo, ariko rugashungura kuko ngo hari ibyanditswe n’abapfobya bahakana Jenoside, cyane cyane abanyamahanga batazi ukuri kw’ibyabaye.
Mutanguha atanga ingero z’ibitabo bikwiye gusomwa birimo ibya Musenyeri Alexis Kagame wanditse Inganji Karinga hamwe n’ubuhamya bw’abarokotse Jenoside bugiye buri mu nzibutso, hanyuma rugatangira kuvuguruza amateka ayipfobya.

Undi waganirije Urubyiruko rwabarirwaga mu magana rwahuriye ku Gisozi, ni Madame Dimitrie Sissi Mukanyiligira wanditse igitabo “Do not Accept to Die (Ntuzemere gupfa)”, akaba yabwiye urubyiruko ko igihe ari iki cyo kwandika mu ikoranabuhanga amazina y’Abatutsi bishwe muri Jenoside.
Mukanyiligira yagize ati “Umuntu wanjye nshobora kumushyira muri Google nkamurinda kuzima, mureke abacu tubandikeho, rubyiruko mubimenye ko umwana w’Umunyarwanda uri muri Pologne(ni urugero), azasoma ibyo mwanditse akavuga ati ‘hari agasozi kitwa Rukumberi’, kuko iyo yicaye hariya i Burayi areba filime, bishobora kumuzamo agahakana Jenoside kuko ibyo kuyivugaho ntabyo afite”.
Mukanyiligira na we asaba ababyeyi gutinyuka kuganiriza abana kuko ngo babonye byinshi bitazamenywa n’ibisekuru by’Abanyarwanda bagenda bavuka uko imyaka ishira.
Ibiganiro byahawe urubyiruko ku rwibutso rwa Kigali ku Gisozi byasimburanaga n’imivugo n’ikinamico, na byo bivuga kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Uwitwa Manzi Ntare Nkaka w’imyaka 24 y’ubukure yanditse ikinamico yitwa ‘Ntwaza’, akaba avuga ko kudashyira amateka ya Jenoside mu bihangano urubyiruko rukunda, ngo ashobora kuzimira burundu.
Umuyobozi w’Umuryango Our Past, Ntwali Christian avuga ko bazarinda amateka y’u Rwanda kugira ngo atazimira, bakaba bariyemeje guhuriza urubyiruko mu bikorwa ngarukamwaka bijyanye no gufasha abarokotse Jenoside, hamwe no kuruganiriza binyuze mu mivugo amakinamico n’ibiganiro.








Kurikira ibindi muri iyi Video:
Kureba andi mafoto menshi, kanda HANO
Amafoto: Niyonzima Moise/Kigali Today
Inkuru zijyanye na: Kwibuka 28
- Muri IPRC-Huye bamaganye imvugo urubyiruko rwadukanye ya ‘Twibuke twisana’
- Imiryango yazimye ni igisobanuro nyacyo cya Jenoside yakorewe Abatutsi – GAERG
- Bibutse abari abakozi b’Iposita 26 bazize Jenoside yakorewe Abatutsi
- Kwibuka imiryango yazimye ni ukuyisubiza agaciro
- AERG Icyizere isanga abapfobya Jenoside barushywa n’ubusa
- Ecole Primaire Intwari: Bibutse abarimu n’abanyeshuri bishwe muri Jenoside, bamagana ivangura ryakorwaga mu mashuri
- Gasabo: Bibutse Abatutsi baguye mu Iseminari ya Ndera muri Jenoside
- CHUB: Biyemeje gukiza ababagana aho kuhapfira nk’uko byagenze muri Jenoside
- Kaminuza ya UTB yiyemeje gukoresha ikoranabuhanga mu guhangana n’abapfobya Jenoside
- #Kwibuka28 : Abarokotse Jenoside bo muri Nyakabanda baracyafite ibibazo bibakomereye
- Bugesera: Abarokokeye ahitwa Nyiramatuntu bibutse Jenoside, bashima Inkotanyi zabarokoye
- Barasaba ko abari abakozi ba ‘Caisse Sociale’ batahigwaga bajya batumirwa mu kwibuka
- Mali: Minisitiri w’Intebe yifatanyije n’Abanyarwanda n’inshuti zabo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi
- Senegal: Bibutse Jenoside yakorewe Abatutsi, abanyeshuri bahabwa ibiganiro ku mateka yayo
- Rwamagana: Abarokotse baracyafite intimba kubera imibiri y’ababo itaraboneka
- Gisenyi: Bagiye gushyingura mu rwibutso umubiri wabonetse ahubakwa Umudugudu
- Basuye urwibutso rwa Kigali biyemeza kurwanya Jenoside mu buryo bwose
- Huye: Mu mwaka utaha baratangira kubaka urwibutso rw’Akarere
- Abarokotse Jenoside ku Mayaga barasaba kubakirwa inzu y’amateka yayo
- Rukumberi: Barifuza ko abari ku isonga muri Jenoside bafatwa bagahanwa
Ohereza igitekerezo
|