Perezida Antoine Félix Tshisekedi yakiriye itsinda ry’abasirikare badasanzwe boherejwe na Amerika mu gufasha ingabo za Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) kurwanya iterabwoba mu Burasirazuba bwa Congo no kurinda Pariki y’Ibirunga.
Umutoza w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda “AMAVUBI” Mashami Vincent yasobanuye impamvu uheruka gusezera mu mupira w’amaguru
Komisiyo y’amatora ya Zambia yemeje ko umukandida Hakainde Hichilema ari we wegukanye intsinzi mu matora yabaye mu cyumweru gishize. Hakainde Hichilema utavuga rumwe n’ubutegetsi bwariho yari ahanganye Edgar Lungu wari usanzwe ayobora Zambia.
Mu gihe habura iminsi 20 ngo hatangire igikombe cya Afurika cya Volleyball mu bagabo n’abagore, umutoza yamaze gusezerera bamwe mu bakinnyi mu myitozo
Umuryango ugizwe n’abantu icyenda wo mu Murenge wa Muko mu Karere ka Musanze, urasaba ubuvugizi ngo urenganurwe, nyuma y’imyaka itatu Rwiyemezamirimo anyujije umuhanda mu isambu yabo abima ingurane, akavuga ko umuhanda wubatswe n’akarere nk’igikorwa remezo rusange.
Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) yafunguye utubari n’utubyiniro mu rwego rwo kuzahura bimwe mu bikorwa bimaze igihe bidakora.
Bamwe mu baturage bafite imitungo yangijwe ubwo hakorwaga imiyoboro y’amazi inyuze muri tumwe mu tugari tw’Umurenge wa Remera mu Karere ka Musanze, ngo bamaze umwaka bategereje guhabwa amafaranga y’ingurane babaruriwe, ariko kugeza ubu ntibarayahabwa.
Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko ku Cyumweru tariki 15 Kanama 2021 mu Rwanda habonetse abanduye Covid-19 bashya 418 bakaba babonetse mu bipimo 10,102.
Umutingito uri ku gipimo cya 7,2 wibasiye igihugu cya Haiti kikiri mu kababaro ka Perezida wacyo uherutse kwicwa. Icyuho kiriho mu buyobozi bw’iki gihugu muri iyi minsi cyatumye ibikorwa by’ubufasha no gutabara abibasiwe n’uwo mutingito bigorana.
Perezida wa Zambia uri ku butegetsi muri iki gihe yavuze ko amatora rusange arimo n’aya perezida yabaye ku wa Kane tariki 12 Kanama 2021 atakozwe mu bwisanzure no mu mucyo.
Ubuyobozi bw’Umurenge wa Rusarabuye mu Karere ka Burera bwatangaje ko Turinimana Fabien wayoboraga Umudugudu wa Gitovu mu Kagari ka Ndago hamwe n’abandi bantu batatu, tariki ya 14 Kanama 2021 banyweye inzoga ya kanyanga bamara gusinda bakarwana bagakomeretsa uwitwa Niyonibutse.
Perezida wa Afghanistan, Ashraf Ghani, yahunze igihugu mu gihe abarwanyi b’Abatalibani bakomeje gusatira no kwigarurira ibice byinshi by’igihugu birimo n’umurwa mukuru, Kabul.
Abana biga mu mashuri y’incuke n’abiga mu myaka yo hasi mu mashuri abanza, bamaze ibyumweru bisaga bibiri basubiye ku ishuri, kuko batangiye igihembwe cya gatatu tariki 2 Kanama 2021, bikaba biteganyijwe ko bazarangiza icyo gihembwe tariki 17 Nzeri 2021, bivuze ko baziga igihe kigera ku kwezi n’igice, mu gihe ubundi (…)
Mu ijoro rishyira tariki 14 Kanama 2021, abantu 26 bafatiwe muri Kivu Park Hotel bari mu muziki udasakuza (Silent Disco). Ubuyobozi bwa Polisi mu Karere ka Rubavu bwatangaje ko abo bantu bari barenze ku mabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Covid-19.
Raporo ya Polisi ikorera mu Murenge wa Cyuve mu Karere ka Musanze iragaragaza ko abajura bateye umuturage, mu gihe yabumvaga agasohoka, bamwikanze bariruka ubwo basimbukaga igipangu umwe yitura hasi akomereka ku mutwe ku buryo atabashaga kuvuga.
Abafite ubumuga bw’ingingo zitandukanye barasaba kwitabwaho by’umwihariko mu gihe habayeho gahunda yo gukingira cyangwa hatangwa amabwiriza runaka yo kwirinda Covid-19.
Muri iki gihe imbuga nkoranyambaga zirimo gukoreshwa n’abantu benshi batandukanye mu buryo bumwe cyangwa ubundi, ariko ubona hari abantu benshi bagenda banenga ibyo bagenzi babo bashyizeho bagaragaza ko bitari bikwiye cyangwa barengereye.
Kiliziya Gatolika yizihiza iminsi myinshi itandukanye buri mwaka, harimo n’umunsi ukomeye w’ijyanwa mu ijuru rya Bikira Mariya ari wo bita Asomusiyo. Kiliziya Gatolika yizera ko Bikira Mariya (nyina wa Yezu) yajyanywe mu ijuru wese, umubiri we na roho ye. Uyu munsi mukuru wizihizwa tariki 15 Kanama buri mwaka, wagizwe (…)
Mu gihe mu mwaka ushize wa 2020 kwizihiza umunsi ngarukamwaka w’ijyanwa mu ijuru rya Bikira Mariya (Asomusiyo) utizihijwe nk’uko bisanzwe, hakaba misa gusa ku bakirisitu bake cyane bari bateranye, muri uyu mwaka wa 2021 nabwo abantu bake ni bo bemerewe guterana hubahirizwa ingamba zo kwirinda Covid-19.
Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko ku wa Gatandatu tariki 14 Kanama 2021 mu Rwanda habonetse abanduye Covid-19 bashya 466 bakaba babonetse mu bipimo 13,356.
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 13 Kanama ahagana saa cyenda abapolisi bo mu ishami rya Polisi y’u Rwanda bashinzwe kurwanya ubucuruzi bwa magendu n’ibindi byaha bafashe uwitwa Sinayobye Augustin w’imyaka 43 na Nzamurambaho Laurent w’imyaka 33, bafashwe bacuruza amavuta yangiza uruhu(Mukorogo). Sinayobye (…)
Meya w’Umujyi wa Nagoya mu Buyapani witwa Takishi Kawanura ufite imyaka 72 y’amavuko, yarumye umudari wa zahabu wari wahembwe umukinnyi w’Umuyapanikazi witwa Miu Goto, mu mikino ya Olimpike, maze uwo muyobozi bimuviramo ibibazo.
Nkusi Arthur uzwi cyane mu rwenya akaba n’umunyamakuru na Fiona Muthoni Naringwa na we uzwi mu itangazamakuru no mu marushanwa y’ubwiza, bakoreye ubukwe mu Karere ka Rutsiro mu Burengerazuba bw’u Rwanda ku nkengero z’ikiyaga cya Kivu.
Uduce twa Biryogo na Rwampara mu Mujyi wa Kigali turimo kubakwamo imihanda ya kaburimbo mu makaritsiye mu rwego rwo koroshya ubuhahirane n’imigenderanire. Ni ibikorwa byiza byishimiwe cyane cyane n’abaturiye iyi mihanda. Muri aka gace kandi haravugururwa amazu yo kubamo n’ay’ubucuruzi kugira ngo iterambere ry’ibikorwa (…)
Ubuyobozi bw’Akarere ka Ruhango buratangaza ko umwana wari urwariye mu bitaro bya Kinazi akaremba akaza kujyanwa ku bitaro bikuru bya Kaminuza (CHUB) i Huye ariko imbangukiragutabara yari imutwaye igakora impanuka, yitabye Imana azize uburwayi busanzwe.
Nyuma y’aho umuhanzi Gabiro Guitar akoreye indirimbo ‘Igikwe’ afatanyije na mugenzi we Confy, hanyuma iyo indirimbo ntivugweho rumwe kubera amagambo ayirimo yatumye benshi bashinja abo bahanzi kuba bica umuco nyarwanda. Gabiro Guitar yagize icyo abivugaho.
Hari abatuye mu Mudugudu wa Nyarusange mu Murenge wa Gasaka mu Karere ka Nyamagabe, bavuga ko amazi ava muri kaburimbo bayoboreweho ahitwa mu Ironderi agenda akora umukoki aho batuye, ku buryo bafite ubwoba ko uzagera aho ukabasenyera.
Nta myaka ijana, ni imvugo ikunda kumvikana muri iki gihe cyane cyane mu rubyiruko, aho akenshi bayikoresha bumvikanisha icyizere gike cy’ubuzima bw’ejo hazaza.
Iterambere Umujyi wa Kigali umaze kugeraho rigaragarira cyane cyane mu igereranya ry’uko umujyi wagaragaraga mu myaka ishize n’uko ugaragara ubu. Kigali Today yabakusanyirije amwe mu mafoto yo hambere agaragaza uko uduce dutandukanye twari tumeze ugereranyije n’uko twagiye tuvugururwa.
Minisiteri ya Siporo y’u Rwanda yashyizeho amabwiriza mashya yo gusubukura ibikorwa bya Siporo hubahirizwa gahunda yo kwirinda COVID-19
Perezida Paul Kagame akaba n’umufana ukomeye w’ikipe ya Arsenal yo mu Bwongereza, yongeye kugaragaza ko atishimiye imikinire y’ikipe ya Arsenal yatangiye shampiyona itsindwa na Brentford FC ikizamuka mu cyiciro cya mbere.
Urukiko rw’Ibanze rwa Byumba tariki 11 Kanama 2021 rwafunze by’agateganyo iminsi 30 umugabo utuye mu Karere ka Gicumbi, Umurenge wa Rwamiko, Akagari ka Cyuru, ukekwaho gusambanya umwana w’umuhungu w’imyaka 9 baturanye.
Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko ku wa Gatanu tariki 13 Kanama 2021 mu Rwanda habonetse abanduye Covid-19 bashya 515 bakaba babonetse mu bipimo 11,638.
Kuri uyu wa Gatanu tariki 13 Kanama 2021, Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yakiriye Ambasaderi Ahmed Samy Mohamed El-Ansary wari Ambasaderi wa Misiri mu Rwanda, wasoje manda ye, bakaba banagiranye ibiganiro.
Mu gitondo cyo ku wa Gatanu tariki 13 Kanama 2021, Kigali Today yabagejejeho inkuru y’umugabo utahise amenyekana amazina wasimbutse mu igorofa ry’Inyubako yitwa Inkundamahoro icururizwamo ibintu bitandukanye i Nyabugogo mu Mujyi wa Kigali.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP Jonh Bosco Kabera, aribaza anabaza abaturage impamvu bakomeje kurenga ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19, kandi bazineza ko iyo hashyizweho Guma mu Rugo ari bo ibangamira.
Polisi ikorera mu Karere ka Kirehe, ku wa Kane tariki ya 12 Kanama 2021 yafashe uwitwa Habineza Samson w’imyaka 35, afatanwa moto aherutse kwiba mu Mujyi wa Kigali mu Karere ka Kicukiro, iyo moto ikaba ari iya Migambi Eric. Habineza yafatiwe mu Karere ka Kirehe mu Murenge wa Nasho mu Kagari ka Rubirizi, Umudugudu wa Mulindi, (…)
Nyuma y’ibyumweru hafi bibiri Komite Nyobozi ya Musanze FC yeguye, yiyemeje kugaruka mu nshingano zo kuyobora iyo kipe, nyuma yo kugirana ibiganiro n’ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze, bafatira umwanzuro hamwe wo kongera ingengo y’imari igenewe ikipe.
Dusabe Jackline na Mutuyimana Epiphanie bishimiye gutaha mu gihugu cyabo, ariko na none bari mu gahinda gakomeye nyuma yo guteshwa abana n’abagabo babo b’Abagande.
Muri Tombola y’uko amakipe azahura muri CAF Champions League, APR Fc yatomboye Mogadishu City FC yo muri Somalia, naho AS Kigali itombora ikipe yo mu birwa bya Comores.
Ihuriro rizwi nka All Gospel Today (AGT) rigizwe n’abashumba, ibyamamare n’abaramyi bo mu madini n’amatorero atandukanye mu Rwanda, ryiyemeje gufatanya n’inzego z’ubuzima mu bukangurambaga bwiswe #Sindohoka, bushishikariza Abaturarwanda kubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19.
Nkusi Arthur uzwi cyane mu rwenya akaba n’umunyamakuru na Fiona Muthoni Naringwa na we uzwi mu itangazamakuru no mu marushanwa y’ubwiza, bagiye gukorera ubukwe mu Karere ka Rutsiro nk’uko amakuru agera kuri Kigali Today abivuga.
Centre Pastorale Notre Dame de Fatima ibarizwa mu mujyi wa Musanze yafunzwe nyuma yo gufatirwamo abantu bahahinduye akabari.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze, burizeza abaturage bo mu Mirenge y’icyaro bataragerwaho n’amazi meza, ko imishinga yo kuyakwirakwiza igikomeje, mu rwego rwo gushyira mu bikorwa intego yo kugabanya umubare w’abatagira amazi meza batuye mu bice by’icyaro.
Ingamba zo kurwanya COVID-19 mu Karere ka Musanze, zikomeje gutanga umusaruro, aho mu ntangiro z’ukwezi kwa Nyakanga 2021, abarwayi bari hejuru ya 1200 aho abenshi bari abarwariye mu ngo, biba intandaro yo gushyira Akarere ka Musanze mu turere umunani n’umujyi wa Kigali muri Guma mu rugo.
Nyuma y’igihe kinini amaze asohora indirimbo imwe imwe, umuhanzi King James yatangaje itariki yo gusohora ’Album’ ye nshya yise ’Ubushobozi’.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 13 Kanama 2021 ahagana saa tanu z’amanywa, umugabo utahise amenyekana amazina yasimbutse mu igorofa rya gatanu ry’Inyubako yitwa Inkundamahoro icururizwamo ibintu bitandukanye i Nyabugogo mu Mujyi wa Kigali.
Polisi y’ahitwa Arkansas muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA), yatangaje ko yafashe umugabo w’ imyaka 30 y’amavuko wo mu Mujyi wa Fayetteville, nyuma y’uko arashe umugore we amuziza ko yanze ko baryamana.