Igikomangoma Charles yateye igiti mu rwego rwo kunamira abazize Jenoside yakorewe Abatutsi

Igikomangoma Charles cya Wales mu Bwami bw’u Bwongereza, yifatanyije n’Abanyarwanda n’Isi yose kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, maze atera igiti mu rwego rwo kubaha icyubahiro.

Igikomangoma Charles yakoze iki gikorwa ku wa Kane tariki 7 Mata 2022, ubwo hatangizwaga igikorwa cyo kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Yari aherekejwe na Murangwa Eugene wabaye umukinnyi w’umupira w’amaguru mu Rwanda mbere ya Jenoside.

Mu butumwa Igikomangoma Charles cy’u Bwongereza yashyize ku rubuga rwe rwa Twitter, yavuze ko Kwibuka ku nshuro ya 28, bisobanuye kuzirikana inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Yagize ati: “Kwibuka ku nshuro ya 28 ni ukuzirikana no gusubiza amaso inyuma ku nzirakarengane za Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu Rwanda.”

Eugène Murangwa, wari uherekeje Igikomangoma Charles, yarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, akaba yaramenyekanye mu mupira w’amaguru nk’umunyezamu wa Rayon Sports ndetse n’umunyezamu w’ikipe y’igihugu, Amavubi.

Muri 2017 yahawe umudari w’ishimwe n’umwamikazi w’u Bwongereza Queen Elisabeth, umudari uzwi nka ‘Member of the British Empire’ kubera ibikorwa by’indashyikirwa yakomeje gukora yaba mu Bwongereza ndetse no mu Rwanda harimo kumenyekanisha Jenoside yakorewe Abatutsi ku batayizi ndetse no gufasha bamwe mu bayirokotse.

Inkuru zijyanye na: Kwibuka 28

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka