Igikomangoma Charles yateye igiti mu rwego rwo kunamira abazize Jenoside yakorewe Abatutsi
Igikomangoma Charles cya Wales mu Bwami bw’u Bwongereza, yifatanyije n’Abanyarwanda n’Isi yose kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, maze atera igiti mu rwego rwo kubaha icyubahiro.

Igikomangoma Charles yakoze iki gikorwa ku wa Kane tariki 7 Mata 2022, ubwo hatangizwaga igikorwa cyo kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Yari aherekejwe na Murangwa Eugene wabaye umukinnyi w’umupira w’amaguru mu Rwanda mbere ya Jenoside.
Mu butumwa Igikomangoma Charles cy’u Bwongereza yashyize ku rubuga rwe rwa Twitter, yavuze ko Kwibuka ku nshuro ya 28, bisobanuye kuzirikana inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Yagize ati: “Kwibuka ku nshuro ya 28 ni ukuzirikana no gusubiza amaso inyuma ku nzirakarengane za Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu Rwanda.”

Eugène Murangwa, wari uherekeje Igikomangoma Charles, yarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, akaba yaramenyekanye mu mupira w’amaguru nk’umunyezamu wa Rayon Sports ndetse n’umunyezamu w’ikipe y’igihugu, Amavubi.
Muri 2017 yahawe umudari w’ishimwe n’umwamikazi w’u Bwongereza Queen Elisabeth, umudari uzwi nka ‘Member of the British Empire’ kubera ibikorwa by’indashyikirwa yakomeje gukora yaba mu Bwongereza ndetse no mu Rwanda harimo kumenyekanisha Jenoside yakorewe Abatutsi ku batayizi ndetse no gufasha bamwe mu bayirokotse.
Inkuru zijyanye na: Kwibuka 28
- Muri IPRC-Huye bamaganye imvugo urubyiruko rwadukanye ya ‘Twibuke twisana’
- Imiryango yazimye ni igisobanuro nyacyo cya Jenoside yakorewe Abatutsi – GAERG
- Bibutse abari abakozi b’Iposita 26 bazize Jenoside yakorewe Abatutsi
- Kwibuka imiryango yazimye ni ukuyisubiza agaciro
- AERG Icyizere isanga abapfobya Jenoside barushywa n’ubusa
- Ecole Primaire Intwari: Bibutse abarimu n’abanyeshuri bishwe muri Jenoside, bamagana ivangura ryakorwaga mu mashuri
- Gasabo: Bibutse Abatutsi baguye mu Iseminari ya Ndera muri Jenoside
- CHUB: Biyemeje gukiza ababagana aho kuhapfira nk’uko byagenze muri Jenoside
- Kaminuza ya UTB yiyemeje gukoresha ikoranabuhanga mu guhangana n’abapfobya Jenoside
- #Kwibuka28 : Abarokotse Jenoside bo muri Nyakabanda baracyafite ibibazo bibakomereye
- Bugesera: Abarokokeye ahitwa Nyiramatuntu bibutse Jenoside, bashima Inkotanyi zabarokoye
- Barasaba ko abari abakozi ba ‘Caisse Sociale’ batahigwaga bajya batumirwa mu kwibuka
- Mali: Minisitiri w’Intebe yifatanyije n’Abanyarwanda n’inshuti zabo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi
- Senegal: Bibutse Jenoside yakorewe Abatutsi, abanyeshuri bahabwa ibiganiro ku mateka yayo
- Rwamagana: Abarokotse baracyafite intimba kubera imibiri y’ababo itaraboneka
- Gisenyi: Bagiye gushyingura mu rwibutso umubiri wabonetse ahubakwa Umudugudu
- Basuye urwibutso rwa Kigali biyemeza kurwanya Jenoside mu buryo bwose
- Huye: Mu mwaka utaha baratangira kubaka urwibutso rw’Akarere
- Abarokotse Jenoside ku Mayaga barasaba kubakirwa inzu y’amateka yayo
- Rukumberi: Barifuza ko abari ku isonga muri Jenoside bafatwa bagahanwa
Ohereza igitekerezo
|