Ruhango: Ibikomere bya Jenoside ntibyamubujije gukora no kwiyubaka

Umubyeyi witwa Nyitamu wo mu Karere ka Ruhango warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, aratangaza ko n’ubwo abana n’ibikomere yatewe na Jenoside yakorewe Abatutsi, agerageza gukora agamije kwiyubaka kugira ngo abamuhemukiye batamusuzugura.

Nyiratamu atanga ubuhamya bw'ibyo yanyuzemo ariko akaba agenda yiyubaka
Nyiratamu atanga ubuhamya bw’ibyo yanyuzemo ariko akaba agenda yiyubaka

Uwo mubyeyi avuga ko nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi yize, yarangiza agakora umwuga w’uburezi, akaba abifatanya no gutegura ubukwe, kororo no guhinga bya kijyambere ku buryo ashobora gusarura za miliyoni mu mirima ye.

Nyiratamu avuga ko inshuti zo mu muryango ari zo zahuruje ibitero byabahize bikanabicira ababo, ariko akaza gukomeza kwihishahisha mu misozi ya nzaratsi, Kibanda na Nyiranduga, kugeza ubwo arokowe n’izahoze ari Ingabo za RPA Inkotanyi, aho yari yihishe na murumuna we ku witwa Balthazar.

Amaze kurokoka yisanze abo mu muryango we benshi barishwe muri Jenoside, ariko atangira urugendo rwo kwigira ku bikomere byinshi, dore ko ibyamubayeho mu mezi atatu y’inzira y’umusaraba, yibuka gusa ibyabaye ijoro ry’itariki ya 6 na 7 Mata 1994, kuko ibindi yibuka atazi amatariki byagiye biberaho kuko yari akiri muto cyane.

Nyiratamu ntabwo yaheranwe n'ibikomere ahubwo arimo kwiyubaka
Nyiratamu ntabwo yaheranwe n’ibikomere ahubwo arimo kwiyubaka

Avuga ko mu bikomeje kumubabaza ari ukuba mu muryango yashatsemo nta n’umwe yigeze amenya usibye umugabo we, ubu abana bakaba bamubaza nyirakuru na sekuru kuko basa, akabura icyo abasubiza kuko nawe atabazi.

Agira ati “Buri gihe ntanga itangazo nyuma yo gutanga ubuhamya nsaba uwaba azi umuryango nashatsemo, yaba databukwe cyangwa mabukwe kuba yambabarira akanyereka yenda agafoto kabo nkajya mbona uko nsobanurira abana, kandi uzabinkorera nzamugororera ntacyo nzamutwara nk’uko babikeka”.

Amaze kugera kuri byinshi n’ubwo afite ibikomere bya Jenoside

Nyiratamu asaba abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi kwihangana bagakora bakiteza imbere, kuko nawe yabishoboye ku mwuga we w’ubwarimu akaba anabyaza umusaruro amasambu ye, akanorora kandi bikamuteza imbere.

Bacanye urumuri rw'icyizere
Bacanye urumuri rw’icyizere

Avuga ko ashobora gusarura toni ebyiri z’ibishyimbo, toni y’imyumbati, kuko ku manywa aba ari mwarimu, nijoro akaba umukozi mu yindi mirimo nko gutegurira abafite ibirori imitako no kurimbisha aho bakorera ubukwe.

Agira ati “Byose mbikorana ibikomere, n’ubwo mbifite ndakomeye ntabwo nihebye ngo bimperane. Nakomeje gukora cyane abana banjye mbarihira amashuri yisumbuye kandi bishyura atari make, ntabwo nifuza ko hari uwazansuzugura, nkora amanywa n’ijoro n’abandi batinyuke bakore kugira ngo turusheho kwiyubaka”.

Ubwo hatangizwaga icyumweru cy’icyunamo n’iminsi 100 yo Kwibuka ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi, Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango Habarurema Valens, yavuze ko nyuma yo guhagarika Jenoside hari byinshi byakozwe ngo ubuzima bw’Abarokotse Jenoside n’Abanyarwanda muri rusange babashe kugaruka mu buzima.

Bashyize indabo ku mva ziruhukiyemo Abazize Jenoside ku rwibutso rwa Kinazi
Bashyize indabo ku mva ziruhukiyemo Abazize Jenoside ku rwibutso rwa Kinazi

Habarurema avuga ko Abarokotse Jenoside bagize uruhare runini mu gukira ibikomere, ubu bakaba babanye neza n’ababahemukiye, ibyo bikaba bimwe mu bituma bongera gutera intambwe mu bikorwa bigamije kubateza imbere kandi bizakomeza.

Avuga ko nyuma y’imyaka 28 Jenoside ihagaritswe, hakozwe byinshi mu kubaka u Rwanda n’Abanyarwanda, kandi ko nk’abazi aho bava n’aho bageze bakwiye gukomeza gukora cyane kugira ngo Abatutsi bishwe bahabwe agaciro.

Agira ati “Hakozwe byinshi biganisha ku kubaka u Rwanda n’Abanyarwanda, hari byinshi twagezeho, nk’abazi aho bava n’aho bageze biradusaba gutekereza cyane tugakora cyane, kuko mu Batutsi bishwe ni ho dukwiye gukura imbaraga zitubashisha kubaka Igihugu”.

Meya Habarurema avuga ko hari ibyakozwe ngo ubuzima bw'Abanyarwanda bwongere kuba bwiza
Meya Habarurema avuga ko hari ibyakozwe ngo ubuzima bw’Abanyarwanda bwongere kuba bwiza

Avuga ko ubumwe bw’Abanyarwanda buzafasha Abanyaruhango gukomeza gukorera hamwe, kandi ubuyobozi bukababa hafi kugira ngo bakomeze inzira y’iterambere.

Inkuru zijyanye na: Kwibuka 28

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka