Haracyari imbogamizi mu butabera buhabwa abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga

Munana Samuel ukuriye Umuryango w’abantu bafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga (RNUD) avuga ko mu butabera bigoye ko bahabwa ubutabera nyabwo kuko ahanini ahabereye icyaha ntihaba hari abasemuzi ngo babafashe uko bikwiye ahubwo bakagendera ku babyeyi n’umuntu ufite Ubumuga bwo kutumva no kutavuga kandi nyamara ntiyivugire.

Agendeye ku rugero rwabayeho Munana agira ati:"Hari Umusore wamaze imyaka ine muri gereza ya Mageragere, wafatiwe mu Karere ka Bugesera mu buryo budasobanutse, ashinjwa gusambanya umwana w’umukobwa w’imyaka umunani. Icyo gihe uwo musore yaryamanye n’umukunzi we ariko kuko atari azi amarenga, atarize, bagiye kumukatira indi myaka icumi bohereza umusemuzi ariko bananirwa kumvikana. Ubwo bamukatiraga imyaka ine ntiyari afite umwunganizi mu mategeko".

Munana avuga ko baje kumuhamagara kuko yari azi amarenga yakoreshwa ku muntu utazi amarenga ariko bananirwa kumvikana. Icyo gihe yasabye ko bareka uwo musore akabanza akiga ururimi rw’amarenga mu gihe cy’amezi atatu. Urukiko rwaje kwemera ubwo busabe aza kuburana ndetse aratsinda basanga habayemo ikibazo cyo kutumvikana kuko nta bacamanza bari bahari bazi urwo rurimi cyangwa abunganizi mu mategeko.

Yongeraho ko icyo gihe abacamanza bakoreshaga ururimi rw’amarenga asanzwe bakamubaza niba yasambanye na we akabyemeza ati yego kuko yari azi ko yaryamanye n’umukunzi we. Gusa icyiza ni uko yaje kuzabona ubutabera kuko basanze atari we wasambanyije uwo mwana w’umukobwa ariko ntibikuraho ko yafunzwe imyaka ine.

Munana asanga hari igikwiye kugenderwaho mu guha ubutabera abantu bafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga. Ati “Mu by’ukuri abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga na bo bakora ibyaha yewe ni ngombwa ko babiryozwa, ariko bakwoye kubanza kureba uwo bagiye gufunga uko ameze kuko harubwo usanga atazi icyaha, kuko atazi ayo makuru, atazi ibigize icyaha, atazi yewe ko na we yahura n’ibibazo kuko ntaho yabyumvise. Itegeko rirahari rizamuhana ariko se niba atazi ko ari icyaha mu by’ukuri uzamubwira ko umufungiye iki? Icy’ingenzi ni uguhindura imyumvire umucamanza na we akabanza kureba uwo agiye guhana niba koko asobanukiwe ubundi akabona guca urubanza".

Umukozi akaba n’Umujyanama mu by’amategeko mu ihuriro ry’imiryango y’abantu bafite ubumuga (NUDOR), Murema Jean Baptiste, avuga ko uburyo uyu musore yafashwemo atari bwo, mu bushinjacyaha no mu rukiko kuko atigeze ahabwa umwanya ngo ashakirwe umusemuzi n’umwunganizi mu mategeko nk’umuntu utishoboye cyangwa se ngo banamenyeshe Inama y’Igihugu y’Abantu bafite Ubumuga.

Avuga ko abantu bamwe batazi ko hari icyiciro cy’abantu bafite imbogamizi z’itumanaho ibyo akaba ari byo baheraho bakora ubukangurambaga n’ubuvugizi ku bantu bafite ubumuga runaka.

Ati: "Ahanini igitera imbogamizi ni uko ahanini usanga inzego mu buryo zikora ziba zitarateganyije ibyiciro byose uko bikwiye nk’abandi Banyarwanda. Kuri ubu dukorana n’inzego zitandukanye kuko abafite ubumuga na bo barakosa, rero iyo bibaye nka RIB ihita itumenyesha tukohereza umusemuzi ku buryo aba umuhuza ku mpande zombi, uwakoze ibyaha agahabwa uburenganzira bwo kwisobanura n’umugenzacyaha akamenya uruhare ruhari kuri wa muntu uri gukekwaho icyaha".

Avuga ko hari imbogamizi ku kumenya ururimi rw’amarenga, ibyo bigatuma Ubutabera budatangwa. Ati:"Iyo havutse ikibazo bikaba ngombwa ko bahamagara NUDOR ngo yohereze umusemuzi, ibyo ntibiba bikitwa ubutabera kuko bavuga ko iyo butinze buba butakitwa Ubutabera. Mu Rwanda turacyafite ubuke bw’abantu bazi ururimi rw’amarenga, izo zikaba imbogamizi. Igitegerejwe ni uko byibura ururimi rubanza kwemezwa noneho nyuma kurwigisha bizoroha".

N’ubwo bimeze bityo ariko Murema avuga ko Umuryango w’abantu bafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga (RNUD) yateguye uburyo bwo gutanga ubumenyi bw’ibanze ku muntu wese ubishaka. Ati:" Mu Rwanda nta shuri rihari ryigisha ururimi rw’amarenga, gusa RNUD buri mezi atatu yakira abantu babyifuza bagahabwa ubumenyi bw’ibanze ku rurimi rw’amarenga, bakiyishyurira amafaranga y’u Rwanda Ibihumbi makumyabiri na bitanu(Frw 25,000)".

Ikindi kandi inzego zitandukanye n’ibigo bimwe na bimwe byatangiye kujya bihugura abakozi babyo ku rurimi rw’amarenga. Urugero Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangiye kujya ruhugura abakozi barwo ku buryo bamwe mu bakozi batangiye kumenya iby’ingenzi mu rurimi rw’amarenga.

Abandi ni Abapolisi bitoreza i Gishari, aho bagiye kujya bajya kuhitoreza ariko mu masomo bahabwa bakagenerwa n’amasomo ajyanye n’Ururimi rw’amarenga bakajya basoza bafiteho ubumenyi ku buryo aho bazajya boherezwa gukorera mu gihe bahuye n’umuntu ufite ubumuga bwo kutumva no kutavuga bamufasha byihutirwa bitagombeye gutegereza.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka