Umuryango ‘Humura’ wunamiye Abatutsi bishwe bakajugunywa mu migezi

Abagize umuryango ‘Humura’ ku wa Gatandatu tariki ya 09 Mata 2022, bagiye mu gihugu cya Uganda kwibuka ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bakajugunywa mu migezi, imibiri yabo igakurwa ku nkombe z’ikiyaga cya Victoria, ikaza gushyingurwa mu cyubahiro mu rwibutso rwa Jenoside rwa Ggolo mu Karere ka Mpigi muri Uganda.

Iyo mibiri ishyinguye muri Ggolo Memorial Site isaga ibihumbi bine ni iy’Abatutsi bishwe bakajugunywa mu migezi yo mu Rwanda ya Nyabarongo, Akagera n’indi, mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, nyuma igakomereza muri Uganda iciye mu mazi, igatunguka ku nkombe z’ikiyaga cya Victoria.

Ggolo Memorial Site ni rumwe mu nzibutso eshatu za Jenoside yakorewe Abatutsi zubatse muri Uganda ari zo Ggolo ruri mu Karere ka Mpigi, urwa Kasensero ruri mu Karere ka Rakai n’urwibutso rwa Lambu ruri i Masaka.

Abagize Humura Family mbere yo kwerekeza muri Uganda babanje kunamira abazize Jenoside yakorewe Abatutsi bashyinguye mu rwibutso rwa Gikondo i Kigali banashyira indabo ku mva rusange zibitse imibiri y’Abatutsi isaga 500.

Abagize Humura Family bakomereje ku mugezi wa Nyabarongo gushyira indabo kuri uyu mugezi nk’ikimenyetso cyo gusubiza agaciro abajungunywemo bishwe cyangwa ari bazima muri Jenoside yakorewe Abatutsi, ari na bo bavuyemo abo amazi yatwaye muri Uganda.

Ku mugezi wa Nyabarongo hubatse ikimenyetso kiriho amazina 755 y’abamenyekanye ko bajugunywemo muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Inkuru zijyanye na: Kwibuka 28

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka