Ukraine iritegura intambara ikomeye, mu Budage hadutse imyigaragambyo ishyigikira u Burusiya

Ku Cyumweru tariki 10 Mata 2022, ubwo wari umunsi wa 46 w’intambara u Burusiya bwagabye kuri Ukraine, amakuru yiriweho yavugaga ko Ukraine yitegura intambara ikomeye izahanganamo n’ingabo z’u Burusiya mu burasirazuba bwayo.

Umuryango OTAN/NATO ukomeje koherereza Ukraine inkunga y’intwaro n’amafaranga, mu gihe u Burusiya na bwo bwashyizeho Umuyobozi mushya w’urwo rugamba witwa Gen Alexander Dvornikov, wahanganye n’Abanyamerika muri Syria.

Ibimodoka by’intambara n’ibindi bikoresho byatanzwe n’u Bwongereza byamaze kugera muri Ukraine nk’uko Minisitiri w’Intebe, Boris Johnson, yabitangaje ubwo yasuraga Perezida wa Ukraine Volodymyr Zelenskyy, ku wa Gatandatu tariki 09 Mata 2022.

Ku mugoroba wo Cyumweru, Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA) na zo zahise zitangaza ko zigiye guha Ukraine intwaro ikeneye mu rwego rwo kubuza u Burusiya kwigarurira ubutaka bwayo.

Ukraine itangaza ko nyuma yo kwakira inkunga y’ibikoresho by’intambara irimo guhabwa n’ibihugu bigize OTAN, irimo guhita ibyohereza mu burasirazuba n’amajyepfo aho urugamba rugiye kwambikana, hafi y’umupaka w’u Burusiya.

Abasirikare ba Ukraine aha barimo kwakira intwaro bohererejwe na USA
Abasirikare ba Ukraine aha barimo kwakira intwaro bohererejwe na USA

Ubutegetsi bwa Ukraine buvuga ko buzarwana intambara karundura mu burasirazuba bwayo, nyuma y’uko Leta y’u Burusiya ikuye ingabo mu murwa Mukuru Kiev, ikazirundanyiriza mu burasirazuba bwa Ukraine mu ntara ya Donbass (igizwe n’uturere twa Lughansk na Donetsk).

Icyakora mu bimodoka by’intambara n’ibindi bikoresho by’ubwirinzi byahawe Ukraine, u Burusiya buvuga ko hari ibyo bwamaze gusenya byari byakoze umurongo byerekeza ahazabera intambara.

U Burusiya buvuga ko bwasenye ibyo bimodoka bubirasheho ibisasu bya misile, bukoresheje kajugujugu zabwo ebyiri zitwa KA-52.

Imyigaragambyo ishyigikira u Burusiya mu Budage

Ntabwo bisanzwe ko muri iki gihe u Burusiya bwahawe akato mu Burayi na Amerika, haboneka abantu babarirwa mu magana (barenga 600 muri buri mujyi) bigaragambya babushyigikira.

Mu mijyi itandukanye y'u Budage hakomeje imyigaragambyo ishyigikira u Burusiya
Mu mijyi itandukanye y’u Budage hakomeje imyigaragambyo ishyigikira u Burusiya

Imyigaragambyo bayikoreye mu mijyi ya Frankfort, Hanovre, Lubeck na Stuttgart mu Budage, bamagana icyo bise urwango u Burusiya bufitiwe ndetse n’urugomo Abarusiya ngo barimo gukorerwa hanze y’igihugu cyabo.

I Frankfort Abarusiya baba mu Budage bahahuriye n’Abanya-Ukraine na bo bari mu myigaragambyo bamagana intambara u Burusiya bwagabye ku gihugu cyabo, maze Polisi y’u Budage ibajya hagati kugira ngo batarwana.

Abanya-Ukraine bashoboye kurwana bose nta wemerewe guhunga igihugu

Inzego zishinzwe gasutamo za Ukraine zatangaje ko zataye muri yombi abaturage 2,200 b’icyo gihugu bashoboye kujya ku rugamba barimo kugerageza guhunga, nk’uko byatangajwe na Radio y’Abafaransa RFI.

Abo baturage barimo abafite kuva ku myaka 18 kugera kuri 60 y’ubukure, ntabwo bemerewe guhunga igihugu ahubwo bategekwa kujya ku rugamba nk’uko Itegeko ryo mu bihe bidasanzwe (Martial Law) ribiteganya.

Papa Francis I yamaganye iyo ntambara
Papa Francis I yamaganye iyo ntambara

Bagerageje guhunga bakoresheje ibyangombwa by’ibihimbano, ndetse banatanga ruswa ku bakozi ba za gasutamo, bamwe ndetse ngo bapfuye bambuka imipaka Ukraine ihana n’u Burusiya, mu misozi ya Carpates.

Ibyo byabaye nyuma y’uko Leta ya Ukraine isabiye abaturage bayo kuva mu duce tuzaberamo urugamba mu burasirazuba, ndetse u Burusiya na Ukraine byanemeranyijwe gutanga inzira z’abantu bahunga, mbere yo gutangiza intambara ikomeye.

Papa wa Kiliziya Gatolika yamaganye iyo ntambara, uwa Orthodox asaba abayoboke kuyishyigikira

Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi, Papa Fransisiko, yasabye Ukraine n’u Burusiya gishyira intwaro hasi bakubaha ibi bihe bya Pasika, ariko uw’idini ry’Aba Orthodox ku Isi asaba abayoboke gushyigikira u Burusiya kugira ngo butsinde iyo ntambara.

Papa Fransisiko yagize ati "Mushyire intwaro hasi, mwizihize Pasika mu bwumvikane, mu biganiro by’amahoro aho kubyutsa intambara".

Ku rundi ruhande ariko, Umukuru w’Idini ry’Aba Orthodox, Patriarch Kirill, we yasabye abayoboke baryo bose gushyigikira ubutegetsi bw’u Burusiya mu ntambara burwanamo n’abanzi babwo, haba imbere mu gihugu no hanze yacyo.

Aba Orthodox ku isi bararenga miliyoni 150 ariko abenshi biganje mu gihugu cy’u Burusiya.

Patriarch Kirill we yahamagariye aba Orthodox gufasha u Burusiya kurwanya Ukraine
Patriarch Kirill we yahamagariye aba Orthodox gufasha u Burusiya kurwanya Ukraine

Patriarch Kirill yakomeje agira ati "Muri ibi bihe bigoye igihugu, Imana ifashe buri wese kwitanga harimo no kwitanga mu butegetsi no kubufasha kugera ku nshingano zo gukorera abaturage, kugeza ku gutanga ubuzima".

Patriarch Kirill avuga ko aha ari ho hazavukamo ubumwe bw’abaturage n’ubushobozi bwo kurwanya abanzi, baba ab’imbere mu gihugu no hanze yacyo, hamwe no kubaka ubuzima bwiza, ukuri n’urukundo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Niba bashora abaturajye babo muntambara nibo batuma aba civil bicwa kuko bagwa kurugamba nkabasirikare.

Tegerezayesu elishadai yanditse ku itariki ya: 14-04-2022  →  Musubize

Uvuzukuri pee urugamba nurwabasirikare surwaba cevil

Elias yanditse ku itariki ya: 14-04-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka