Iyo umuyobozi adaharanira ibyiza by’abo ashinzwe, no kubaho kwabo ntacyo biba bimubwiye - Minisitiri Uwamariya
Minisitiri w’Uburezi, Dr. Valentine Uwamariya, avuga ko iyo umuyobozi adafite intego yo guharanira ibyiza ku bo ashinzwe, n’akamaro ko kubaho kwabo ntacyo biba bimubwiye no kubica yabica.
- Minisitiri Dr Uwamariya Valentine
Yabitangaje ku Cyumweru tariki ya 10 Mata 2022, ubwo ku biro by’Intara y’Iburasirazuba hibukwaga abari abakozi ba Perefegitura ya Kibungo, Superefegitura ya Kanazi, Rusumo na Ngarama ndetse n’amakomini yahujwe bikabyara Akarere ka Rwamagana.
Muteteri Grace umwe mu batanze ubuhamya yagaragaje ukuntu na mbere ya Jenoside, abana b’Abatutsi bavangurwaga ku buryo imbere ya buri muryango w’ishuri habaga lisiti y’abanyeshuri n’amoko yabo, bituma batangira kugirana urwikekwe.
Uyu yaje kwirukanwa mu kazi mu 1981 nyuma y’umwaka umwe akabonye, kubera ko ngo politiki y’iringaniza ititaweho mu kigo yakoragamo.
Ati “Nabonye akazi aho bacukuraga amabuye y’agaciro ndetse mpabwa ibaruwa y’amasezerano y’akazi ya burundu. Ariko Burugumesitiri Bisengimana Paul yaje gusaba umuzungu wampaye akazi kunyirukana undi arabyanga, ariko ushinzwe abakozi muri Superefegitura ya Rwamagana witwaga Gatare, yaje kunyirukana anyandikiye ibaruwa ivuga ko muri ‘Secteur Minier’ ya Musha nta ringaniza ry’amoko ririmo ndataha.”
Muteteri yamaze imyaka itandatu yarahebye akazi, ariko nyuma aza kukabona muri Minisiteri y’Ubutabera mu rukiko rwa Kanto ya Gikoro, ariko naho aza kwirukanishwa na Burugumesitiri Bisengimana bari baturanye.
Agira ati “Jye n’undi musaza witwa Zimurinda Damascène wari veterineri twirukanywe kubera Burugumesitiri, yaraje abwira Perezida w’Urukiko ko atanshaka ndetse aranabimbwira nirukanwa gutyo.”
- Muteteri Grace wirukanywe mu kazi azira uko yaremwe
Minisitiri Uwamariya avuga ko Intara y’Iburasirazuba iri mu zageragerejwemo Jenoside, kuko hari Abatutsi bakuwe ahandi mu Gihugu bakazanwa muri Bugesera na Rukumberi ngo bicwe n’isazi ya Tsetse, ubwicanyi bwo muri 1959, 1963, 1973, 1982 ndetse n’igihe cy’ibyitso hagati y’umwaka wa 1990 na 1994.
Avuga ko abari abakozi ba Leta bishwe muri Jenoside bagambaniwe na bagenzi babo bakoranaga, ndetse ko ishyirwa mu bikorwa ry’umugambi wa Jenoside ryakozwe n’abari abakozi nkabo.
Yongeraho ko ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside ryihuse cyane kuko abayobozi babicengeje mu baturage basanzwe, bituma bivanga mu mugambi w’abacuze Jenoside, bemera gucengerwa n’amatwara y’urwango n’amacakubiri.
Avuga ko iyo umuyobozi adafite intego yo guharanira ibyiza ku bo ashinzwe, n’akamaro ko kubaho kwabo ntacyo biba bimubwiye.
Ati “Ubundi iyo umuyobozi adafite intego yo guharanira ibyiza ku bo ashinzwe, n’akamaro ko kubaho kwabo ntacyo kaba kamubwiye no kubica yabica.”
Akomeza avuga ko abaharanira ibibi batarama, agatanga urugero ku kuntu Repubulika zasimburanye ariko zose ntizigire amateka meza zisiga, uretse ayo guharanira kurimbura Abatutsi.
Minisitiri Uwamariya yungamo ko amaherezo y’abateguye Jenoside yabaye ubuhunzi, gukurikiranwa n’inkiko mpuzamahanga no guhora babundabunda.
Avuga ko abakibitse ingengabitekerezo ya Jenoside basabwe kubicikaho bakihana, bagafata umurongo mwiza wo kuba ingirakamaro ku muryango nyarwanda, bakazasiga umurage mwiza.
Abakozi ba Perefegitura na Superefegitura bibukwa ni 19 naho abari abakozi b’Amakomini yahujwe bikabyara Akarere ka Rwamagana ni 22.
Inkuru zijyanye na: Kwibuka 28
- Muri IPRC-Huye bamaganye imvugo urubyiruko rwadukanye ya ‘Twibuke twisana’
- Imiryango yazimye ni igisobanuro nyacyo cya Jenoside yakorewe Abatutsi – GAERG
- Bibutse abari abakozi b’Iposita 26 bazize Jenoside yakorewe Abatutsi
- Kwibuka imiryango yazimye ni ukuyisubiza agaciro
- AERG Icyizere isanga abapfobya Jenoside barushywa n’ubusa
- Ecole Primaire Intwari: Bibutse abarimu n’abanyeshuri bishwe muri Jenoside, bamagana ivangura ryakorwaga mu mashuri
- Gasabo: Bibutse Abatutsi baguye mu Iseminari ya Ndera muri Jenoside
- CHUB: Biyemeje gukiza ababagana aho kuhapfira nk’uko byagenze muri Jenoside
- Kaminuza ya UTB yiyemeje gukoresha ikoranabuhanga mu guhangana n’abapfobya Jenoside
- #Kwibuka28 : Abarokotse Jenoside bo muri Nyakabanda baracyafite ibibazo bibakomereye
- Bugesera: Abarokokeye ahitwa Nyiramatuntu bibutse Jenoside, bashima Inkotanyi zabarokoye
- Barasaba ko abari abakozi ba ‘Caisse Sociale’ batahigwaga bajya batumirwa mu kwibuka
- Mali: Minisitiri w’Intebe yifatanyije n’Abanyarwanda n’inshuti zabo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi
- Senegal: Bibutse Jenoside yakorewe Abatutsi, abanyeshuri bahabwa ibiganiro ku mateka yayo
- Rwamagana: Abarokotse baracyafite intimba kubera imibiri y’ababo itaraboneka
- Gisenyi: Bagiye gushyingura mu rwibutso umubiri wabonetse ahubakwa Umudugudu
- Basuye urwibutso rwa Kigali biyemeza kurwanya Jenoside mu buryo bwose
- Huye: Mu mwaka utaha baratangira kubaka urwibutso rw’Akarere
- Abarokotse Jenoside ku Mayaga barasaba kubakirwa inzu y’amateka yayo
- Rukumberi: Barifuza ko abari ku isonga muri Jenoside bafatwa bagahanwa
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|