Abafite ibinyabiziga barasabwa kubigirira isuku muri moteri no gukoresha amavuta afite ubuziranenge

Ubuyobozi bw’ikigo gishinzwe kubungabunga ibidukikije (REMA) n’ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuziranenge (RSB) bari mu bukangurambaga hirya no hino mu gihugu buhamagarira abafite ibinyabiziga kubigirira isuku muri moteri no gukoresha amavuta afite ubuziranenge mu rwego rwo kwirinda kohereza mu kirere imyuka igihumanya kuko bigira ingaruka ku bidukikije n’ubuzima bw’abatuye isi.

Polisi ipima ubuziranenge bw'imyuka isohoka mu modoka
Polisi ipima ubuziranenge bw’imyuka isohoka mu modoka

Kurengera ibidukikije ni intego ya buri wese, haba umuturage usabwa kwirinda gutema ibiti, gutwika ibyo abonye yohereza ibyuka bihumanya ikirere, gusa abafite ibinyabiziga basabwa kumenya ko n’ubwo babikoresha mu bikorwa by’iterambere, kudakumira imyuka yangiza ikirere bibagiraho ingaruka mu buryo bumwe cyangwa ubundi.

Mu bugenzuzi bukorwa hirya no hino mu Rwanda, ubuyobozi bw’ikigo cy’igihugu gishinzwe kurengera ibidukikije (REMA) buvuga ko bashyizeho ubukangurambaga buhamagarira abafite ibinyabiziga kubigirira isuku muri moteri birinda ko bisohora imyuka yangiza ikirere kubera ibinyabiziga byohereza imyuka ihumanya ikirere.

Tuyisenge Jean Marie Vianney, umukozi wa REMA, avuga ko abafite ibinyabiziga badakwiye kugenzura ibinyabiziga mu gihe cyo kujya kubikorera igenzura, ahubwo bagomba guhozaho bakabigirira isuku muri moteri hirindwa ko bisohora imyuka ihumanya ikirere kuko ibamo ibinyabutabire bigira ingaruka ku buzima bw’abantu n’ibidukikije.

Agira ati “Iriya myotsi igira ibinyabutabire bitandukanye bigira ingaruka mu kwangiza akayunguruzo k’imirasire y’izuba, ikagira ingaruka ku ruhu rw’abantu, ingaruka za kanseri, imihindagurikire y’igihe, imyuzure, ibinyabuzima bimwe bikagirwaho ingaruka. Ni yo mpamvu dusaba abantu kugenzura kenshi ibinyabiziga batagombye gutegereza igenzura riteganywa n’amategeko.”

Tuyisenge avuga ko gufata neza ikinyabiziga ari ukurinda ubuzima bwabo n’ubuzima bw’abandi kuko kwangirika kw’ikirere bigira ingaruka kuri benshi.

Benshi mu batwara ibinyabiziga bavuga ko badafite ubumenyi ku myuka yangiza ikirere ahubwo ko bajya kugenzura moteri bitewe no kwitegura igenzura riteganywa n’amategeko.

Rugamba Cyprien utwara ikamyo mu mujyi wa Gisenyi avuga ko amenya ko ikinyabiziga cyohereza umwuka wangiza ikirere iyo kirimo gusohora imyotsi. Icyakora akurikije ibipimo yeretswe kandi yarakoze igenzura, avuga ko agiye kuzajya ahozaho.

Avuga ko abashinzwe ubuziranenge bakwiye kujya bagenzura amavuta ya moteri yinjira mu Rwanda kuko hari igihe bagura amavuta bazi ko ari meza ariko bagasanga atujuje ubuziranenge bikagira ingaruka ku kirere.

REMA yamaze gushyiraho sitasiyo 24 mu Rwanda zipima umwuka mu kirere ndetse zikagaragaza ahari umwuka wanduye bitewe n’ibinyabutabire biwurimo, ndetse zigatanga inama z’ibigomba gukurikizwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Aya mafaranga ntiyari kubaka za ruhurura ko arizo zihutirwa kurusha ibyo bipimo?

Mubabaze yanditse ku itariki ya: 9-04-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka