Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bwa Loni zibutse Jenoside yakorewe Abatutsi

Ingabo z’u Rwanda ziri mu bikorwa byo kubungabunga amahoro muri Repubulika ya Santrafurika na Sudani y’Epfo, zifatanyije n’Abanyarwanda ndetse n’Isi yose mu rwego rwo kwibuka ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Muri Santrafurika, umuhango wo kwibuka wateguwe ku bufatanye n’Abadipolomate b’u Rwanda bari muri icyo gihugu, ubera mu murwa mukuru Bangui. Ni umuhango witabiriwe n’Umukuru w’icyo gihugu, Faustin Archange Touadera.

Mu ijambo rye, Olivier Kayumba, ukuriye intumwa z’Abadipolomate b’u Rwanda muri Santrafurika, yashimiye Perezida Touadera kuba yarifatanyije n’Abanyarwanda baba muri icyo gihugu, mu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.

Yashimangiye ko amateka y’u Rwanda mbere ya 1994 yaranzwe n’inzangano, amacakubiri ndetse no kwamburwa ubumuntu, byavuyemo gutakaza inzirakarengane z’Abatutsi zirenga miliyoni muri Jenoside yabakorewe mu 1994.

Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga, Madam Sylvie Baïpo-Temon, yashimye imbaraga zakoreshejwe na Guverinoma y’u Rwanda n’Abanyarwanda mu bwiyunge n’ubumwe bw’Igihugu, nk’ikimenyetso cy’umurimo ukomeye n’ubushake bwa politiki bwa Perezida Kagame, uhora yibanda ku miyoborere myiza n’iterambere ry’ubukungu.

Muri Sudani y’Epfo, ibikorwa byo kwibuka byabereye mu kigo cya Tomping, aho Ingabo z’u Rwanda zifite ibirindiro i Juba.

Ni umuhango kandi witabiriwe n’abanyacyubahiro batandukanye barimo Minisitiri w’ibikorwa by’inama y’Abaminisitiri muri Sudani y’Epfo, Dr Martin Alia Lomuro, Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga, Deng Dau Deng, umugaba mukuru wungirije w’Ingabo, Lt Gen Thoi Chany na Komiseri wa Polisi muri UNMISS, Madamu Christine Fossen n’abandi.

Mu izina rya Guverinoma ya Sudani y’Epfo, Minisitiri Lomuro yashimiye ubuyobozi bw’u Rwanda kuba bwarakomeje ubumwe, nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Inkuru zijyanye na: Kwibuka 28

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka