Amabwiriza ya Juvenal Habyarimana akiri Minisitiri w’Ingabo yatije umurindi itegurwa rya Jenoside

Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr. Jean Damascene Bizimana, yasobanuye uko ubukana bw’amabwiriza ya Juvenal Habyarimana akiri Minisitiri w’Ingabo ari kimwe mu ntandaro za Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Minisitiri Bizimana yabigarutseho tariki 07 Mata 2022 mu muhango wo gutangiza icyumweru cy’icyunamo cyo kwibuka ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, cyatangirijwe ku rwibutso rwa Kigali ku Gisozi, ruruhukiyemo imibiri isaga ibihumbi 250 y’Abatutsi bazize Jenoside.

Mu ijambo rye, Minisitiri Dr. Jean Damascene Bizimana, yavuze ko ijambo rya Junenal Habyarimana ryo mu 1969 akiri Minisitiri w’Ingabo, ari imwe mu mbarutso za Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Yagize ati “Tariki 23 Nzeri 1969, Juvenal Habyarimana wari Minisitiri w’Ingabo yoherereje ba Burugumesitiri amabwiriza y’uko bazakemura ikibazo yise igaruka ry’impunzi, yandika ko igaruka ry’impunzi mu Rwanda rinyuranyije n’amategeko, asaba kuzigenzura babyitayeho kugira ngo iryo yinjira ryonona amategeko rihagarare burundu”.

Habyarimana ngo yakomeje agira ati “Witondeye ibarura ry’abanyamahanga bari muri Komine yawe byatuma ubigeraho neza. Tangira kubabarura ukibona uru rwandiko, igisubizo cyawe nzakibone bidatinze.”

Minisitiri Bizimana yavuze ko ubukana bw’aya mabwiriza ya Habyarimana yita impunzi z’Abanyarwanda abanyamahanga, akanemeza ko kugaruka mu gihugu kwazo binyuranyije n’amategeko, ari imwe mu ntandaro za Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.

Minisitiri Dr. Jean Damascene Bizimana
Minisitiri Dr. Jean Damascene Bizimana

Mbere yaho kandi hari impunzi n’imiryango yabo, bakomeje guhanyanyaza bagana inkiko basaba imitungo yabo, bituma tariki 26 Gashyantare 1966, Perezida Kayibanda ashyiraho iteka ryagiraga riti “Umuntu wese wahunze ntashobora kuregera amasambu ye, niba ayo masambu yarahawe abandi baturage cyangwa hari ikindi Leta yayageneye, mu gihe basigaga ibintu byabo ni bo batumye byandagara, nta wishingiye guhunga kwabo, abategetsi ntibashobora kwishingira ingaruka z’uko guhunga”.

Inzego za Leta zategetswe gukurikiza iri teka, ba Perefe babihabwamo inshingano, uruhererekane rurakomeza kugeza kuri Repubulika ya kabiri, aho tariki 25 Ukwakira 1973 Habyarimana yasohoye iteka risubiramo irya Kayibanda, rikumira impunzi ku gihugu no ku mitungo yazo.

Bizimana yavuze ko iyo ugiye kureba usanga ihezwa muri gahunda nyinshi zitandukanye ryaratangiye mu gihe cy’ubukoloni, kuko nko mu mwaka wa 1924 u Bubiligi bwasinye amasezerano n’Umuryango w’Abibumbye (ONU), yateganyaga gushyiraho ingabo z’u Rwanda, bitangira gukorwa mu Kuboza 1959.

Icyo gihe Col. Guy LOGIEST wari Umutegetsi Mukuru uhagarariye u Bubiligi mu Rwanda, yemeje ko hajyaho ingabo z’Abanyarwanda ku kigero cya 86% mu Bahutu, na 14% mu Batutsi, nubwo nta shingiro gifite ariko ntabwo cyigeze cyubahirizwa.

Tariki 29 Nzeri 1960, habaye inama yahuje Col. François VANDERSTRAETEN wari ushinzwe ishyirwaho ry’ingabo na Col LOGIEST, bafata icyemezo cyo kwigizayo Abatutsi nk’uko inyandiko mvugo y’iyo nama ibivuga.

Yagiraga iti “Ingabo z’Igihugu zizaba zigizwe n’Abahutu gusa, ntidushaka kwitwaza impamvu zo kutabogama n’iza demokarasi, ngo twinjizemo Umututsi n’umwe. Abatutsi bazajya bashaka kwinjiramo, tuzajya ako kanya twemeza ko badashoboye, n’ubwo iyi mikorere irimo akarengane, ntidushaka kuvanga ihene n’ishu ngo twinjize mu ngabo zacu abantu bazadutera ibibazo”.

Gushyiraho ingabo z’Igihugu hagakumirwa Abatutsi, ni imwe mu mpamvu zatumye kuva mu 1959 ubwicanyi bwarabakorerwaga, abasirikare ntibabukumire ahubwo bakagira uruhare mu kwica.

Abakoloni babonye kare ingaruka z’iyi politiki n’ubwo banze bakayitsimbararaho, kuko tariki 30 Mata 1961 inzego z’iperereza z’u Bubiligi zanditse inyandiko ibyerekana.

Yagiraga iti “Mu Rwanda itoranywa ry’Ingabo z’Igihugu ryakurikije kwinjizamo Abahutu bonyine, iyo zigiye mu kazi zishyira imbere ko ari Abahutu kurusha inshingano za kinyamwuga zigomba kuranga umusirikare cyangwa umupolisi. Kubera iyi mpamvu dusanga bidakwiye kubohereza mu kazi ko kurinda umutekano igihe habaye ibibazo bishingiye kuri politiki”.

Igitangaje ni uko abakoloni babonaga ko ingabo bashyizeho zizakora ubwicanyi bo ubwabo bise Jenoside, ariko baranga babitsimbararaho nk’uko bigaragarira muri raporo yo ku wa 27 Ugushyingo 1961, General wayoboraga ingabo z’u Bubiligi yageneye Minisitiri w’Ingabo amugira inama.

Yagize ati “Gutsimbarara kuri politiki yo gushinga ingabo z’u Rwanda uburinzi bw’imipaka, no kuzishinga kurinda umutekano imbere mu gihugu ni ugutera ikibazo cy’uko mu gihe ingabo zizakora ubwicanyi, Loni ishobora kuzita Jenoside, tuzahura n’ingorane zo gushinjwa ubufatanyacyaha”.

Icyo gihe mu Rwanda hari ubwicanyi bwatangiye mu 1959, kandi ubwicanyi bwose bwarangwaga no gukoresha inama zibutegura, hagakurikiraho ibarura ry’abishwe, bikanashyirwa muri raporo za Leta kandi ntihabeho inkurikizi ku babukoze.

Byageze n’aho Leta ishyiraho iteka ryo kudahana kuko tariki 20 Gicurasi 1963, Kayibanda yashyizeho iteka ritegeka kudakurikirana abagize uruhare mu bwicanyi abyita ko ari ukwirengera kwa rubanda, rikanategeka ko abarwanyije Parimehutu bazahanwa.

Uburezi nabwo bwabaye imwe mu nzira zifashishijwe muri politiki y’urwango yagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, kuko tariki 26 Ukwakira 1972, wari umunsi ngarukamwaka bitaga uwa Guverinoma, icyo gihe Kayibanda yatangaje ko Abatutsi bagomba kwigizwayo.

Yagize ati “Baca umugani mu Kinyarwanda ngo bagarira yose, jye ndababwiye ngo nimuvangure urumamfu n’ururo hakiri kare”.

Icyo gihe yasabaga kuvana Abatutsi mu mashuri no mu mirimo, kuko byahise bitangira gukorwa muri Gashyantare 1973, ubwo Leta yashyiragaho icyo yise komite z’ubucunguzi bwa rubanda zayoborwaga n’itsinda ryakoreraga mu biro bya Perezida wa Repubulika, rigizwe n’Umunyamabanga Mukuru muri Perezidansi, Umuyobozi Mukuru wari ushinzwe Politiki n’ubutegetsi, ba Minisitiri batatu, uwari ushinzwe Politiki, uw’Ubutegetsi bw’Igihugu, n’uw’urubyiruko.

Bafatanyije n’abo mu nzego z’umutekano, bashyiraho gahunda yo kwirukana Abatutsi mu mashuri no mu kazi, aho mu rwego rwo kugira ngo batibeshya bagiye muri Minisiteri y’abakozi ba Leta, basuzuma ifishi ya buri mukozi, hakorwa urutonde rw’Abatutsi, hakurikiraho kumanika lisite zabo kuri buri kigo, bategekwa kwibwiriza bagataha.

Tariki 23 Werurwe 1973, Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu yandikiye ba Burugumesitiri abasaba raporo ku banyeshuri birukanywe kuri buri shuri, ikandikwa mu Kinyarwanda ikanyuzwa kuri Perefe mu ntoki, kandi bigakorwa mu ibanga rikomeye.

N’ubwo Juvenal Habyarimana afata ubutegetsi yabeshye ko agaruye amahoro bigatuma Abatutsi batahunze bagira icyizere, ariko si ko byagenze kuko tariki 01 Kanama 1973 Habyarimana yatangaje politiki y’uburezi ikumira Abatutsi mu mashuri.

Yagiraga iti “Abategetsi b’u Rwanda basanze ari ngombwa gusubira muri politiki yerekeye uburezi. Politiki nshya igamije mbere na mbere kwigisha no kujijura rubanda nyamwinshi. Kwemererwa kwinjira mu mashuri yisumbuye, bizajya bikurikiza ubwoko n’uturere”.

Nyuma yo kwemezwa bikanashyigikirwa n’inzego n’amashyaka bitandukanye, byaje gushyirwa muri politiki y’uburezi mu Rwanda mu mwaka wa 1985.

Kurikira ibindi muri iki kiganiro:

Inkuru zijyanye na: Kwibuka 28

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ibi nibyo abahutu bakoze mu rwanda genocide muza perereze murebe ikintu gikomeye kingirakamaro bita kobakoze kuva isi yaremwa bumva barakoze genocide hhjhhh mubyine Rwabugiri yaguye Urwanda bo bakoze genocide

Gisa yanditse ku itariki ya: 9-04-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka