Ntazinda Damascène wo mu Murenge wa Kirehe, Akarere ka Kirehe arishimira urwego amaze kugeraho aho yari komvuwayeri wa Taxi ahembwa ibihumbi 30 ku kwezi akaba ageze ku rwego rwa miliyoni 60 n’uruganda rutunganya kawunga.
Ku mugoroba wo ku wa 17 Gicurasi 2015, Umurambo w’umukambwe witwa Ngirabayitsi w’imyaka 92 wo mu Kagari ka Nyakabungo mu Murenge wa Mpanga mu Karere ka Kirehe wasanzwe mu giti unagana mu mugozi bikaba bikekwa ko yiyahuye.
Abaturage bo mu Karere ka Kirehe ngo bakomeje kugaragaza ubushake buke bwo kwishyura miliyoni 94 z’ifumbire bahawe na Minisiteri y’ubuhinzi (MINAGRI) bitwaje ko ari impano ya Leta.
Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe wungirije ushinzwe imari n’iterambere ry’ubukungu, Tihabyona Jean de Dieu, ari mu maboko ya Polisi kuva ku mugoroba wo ku wa 12 Gicurasi 2015 ariko impamvu y’ifungwa rye ntiramenyekana.
Subuga Gasunzu w’imyaka 25 afungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Kirehe akekwaho icyaha cyo kwiba ihene y’umuturanyi we, mu ijoro rishyira ku wa 12 Gicurasi 2015.
Umugabo witwa Ngendahimana Céléstin w’imyaka 44 wo mu Kagari ka Kamombo mu Murenge wa Mahama mu Karere ka Kirehe bamusanze yiyahuye mu rugomero rwa Mahama ku wa 10 Gicurasi 2015.
Abasura abarwayi mu bitaro bya Kirehe bavuga ko babangamiwe n’uburyo bafatwa iyo bageze ku bitaro kuko bahezwa hanze bakarindira isaha yo kwinjira ari nako bicwa n’izuba bananyagirwa, ibyo bikabatera gutinda kugeza ku barwayi ingemu n’ibindi bakenera.
Abahinzi ba Kawa bibumbiye muri Koperative COCAMU bandikiye Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda basaba ko ingingo y’101 yo mu Itegeko Nshinga ry’u Rwanda ivugururwa maze Perezida wa Repubulika, Paul Kagame akemererwa kongera kwiyamamaza muri manda ya Gatatu.
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, ahagarariwe na Minisitiri muri Perezidansi, Tugireyezu Vénantie, yashyikirije impano y’imodoka koperative COCAMU ihinga ikawa yo mu Murenge wa Musaza mu Karere ka Kirehe.
Maniraho Aloys w’imyaka 26 wo mu Kagari ka Butezi mu Murenge wa Gahara mu Karere ka Kirehe arakekwaho kwivugana uwitwa Burakeba Juvenal w’imyaka 67 mu rukerera rwo ku wa 05 Gicurasi 2015.
Habinshuti Emmanuel w’imyaka 32 wo mu Kagari ka Rubirizi mu Murenge wa Nasho barakeka ko yaba yiyahuye nyuma yo gusanga umurambo we mu gishanga cya Kadamu ku nkombe z’Ikiyaga cya Cyambwe ku wa 03 Gicurasi 2015.
Bisekere Jonas wo mu Kagari ka Ntaruka mu Murenge wa Nasho mu Karere ka Kirehe arwariye mu bitaro bya Kirehe nyuma yo gukomeretswa bikomeye n’umugore we Mukabugingo Philomène, ku mugoroba wo ku wa 28 Mata 2015 amutemesheje umuhoro mu bice binyuranye by’umubiri.
Ubwo yasuraga impunzi z’Abarundi mu Nkambi ya Mahama ku wa 29 Mata 2015, Minisitiri w’Ibiza no Gucyura Impunzi, Seraphine Mukantabana, yazisabye kwitoza gukora aho gutegereza ko hari ababishinzwe babakorera byose.
Umugabo witwa Nkwaya Théoneste w’imyaka 47 wo mu Kagari ka Nyabitare, mu Murenge wa Nyarubuye mu Karere ka Kirehe, mu gitondo cyo kuwa 28 Mata 2015, bamusanze mu nzu iwe ari mu mugozi bakeka ko yiyahuye, ariko impamvu zamuteye kwiyambura ubuzima ntiziramenyekana.
Mu rugendo Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda (MINICOM), Franҫois Kanimba yagiriye mu Karere ka Kirehe ku wa 24 Mata 2015 asura ahagiye kubakwa isoko mpuzamahanga ryambukiranya imipaka rya Rusumo, yavuze ko isoko rigiye kubakwa rizafasha abacuruzi barituriye kubonera ibicuruzwa hafi.
Umusore w’imyaka 27 wari mu Nkambi ya Mahama irimo impunzi zavuye mu Burundi yapfuye azize uburwayi kuri uyu wa 24 Mata 2015 hahita havuka umwana w’umukobwa.
Impunzi z’Abarundi ziri mu nkambi ya Mahama mu Karere ka Kirehe zirishimira isomo zikura ku miyoborere y’u Rwanda, aho abayobozi, abasirikari n’abapolisi bakorana umuganda n’abaturage mu gihe iwabo bitajya bibaho.
Inkera y’imihigo mu buzima ni gahunda y’Akarere ka Kirehe ku bufatanye n’Umushinga Inshuti mu Buzima (Partners in Health) mu rwego rwo gukemura bimwe mu bibazo bitagenda neza muri gahunda z’ubuzima.
Umuhanzi Eric Senderi International Hit arasaba abaturage ba Kirehe nk’akarere avukamo kumutera inkunga na we akabahesha ishema abazanira igikombe cya PGGSS5.
Muri imwe mu mirenge igize akarere ka Kirehe abaturage barinubira uko bashyirwa mu byiciro by’ubudehe bagasanga bidahinduwe iyo gahunda yaba ije gutera ibibazo aho kubikemura.
Mu muhango wo kwibuka inzirakarengane zishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Intumwa ya Komisiyo y’igihugu Ishinzwe Kurwanya Jenosite, Dr Jean Damascène Gasanabo, yatangarije abaturage ba Nyarubuye ko Urwibutso rwa Nyarubuye rugiye kubakwa mu Ngengo y’Imari ya 2015/2016.
Abaturage bo mu Murenge wa Kibungo, Akarere ka Ngoma barashimwa ku kwitabira ibiganiro mu cyumweru cy’icyunamo ndetse no kwitanga bagira icyo bigomwa bashyira mu gaseke bagakusanya miliyoni hafi eshatu zaguzwemo amatungo yo kuremera abatishoboye barokotse Jenoside.
Umugabo witwa Kanyebeshi wo mu Kagari ka Kiyanzi, Umurenge wa Nyamugari mu Karere ka Kirehe yakomerekeje bikomeye mu gitsina umugore we witwa Tuyambaze Diane akoresheje umusumari, mu ma saa tanu z’ijoro rishyira tariki 12 Mata 2015.
Mu kiganiro Hon Berthe Mujawamariya yatangiye m’Urwunge rw’Amashuri rya Rusumo kuri uyu wa 11 Mata 2015 yasabye abaturage kureka kugoreka imvugo kuko bishobora kuba imwe mu ntwaro yo gupfobya Jenoside yakorewe abatutsi mu mwaka w’1994.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyarubuye, Antoine Karasira ari mu maboko ya Polisi, Sitasiyo ya Kirehe kuva tariki 07 Mata 2015 akurikiranweho gukoresha nabi amafaranga agenewe abakene muri gahunda ya VUP.
Nyiramahirwe Christine w’imyaka 46 wo mu Kagari ka Ruhanga mu Murenge wa Kigina mu Karere ka Kirehe wari umucuruzi w’imiti (Farumasi) mu isantere ya Nyakarambi yitabye Imana mu gitondo cyo kuwa 10 Mata 2015 ubwo yiteguraga kujya ku kazi.
Sebanani Emmanuel wiyise Gashumba Elias w’imyaka 26 wo mu Kagari ka Kagasa, Umurenge wa Nyamugari mu Karere ka Kirehe ari mu maboko ya Polisi, Sitasiyo ya Kirehe azira gupfobya Jenoside yakorewe abatutsi mu w’1994, akubita uwarokotse Jenoside ari nako avuga amagambo arimo ingengabitekerezo ya Jenoside.
Twagiramusinga w’imyaka 64 wo mu Murenge wa Kirehe kuri uyu wa 09 Mata 2915 mu kungurana ibitekerezo ku nsanganyamatsiko zaganiweho yavuze k’ukuri kuri Jenoside yakorewe abatutsi ngo akababazwa n’uko Kiriziya abamo yakoze Jenoside.
Impunzi z’Abarundi zamaze umunsi umwe mu Murenge wa Gahara mu Karere ka Kirehe zivuga ko zahunze intambara itutumba mu gihugu cyazo, ngo zishimiye uburyo zakiriwe mu Rwanda zigasaba ko bishobotse zahaguma zigatuzwa.
Umukecuru witwa Nikuze Edite wo mu Kagari ka Muganza mu murenge wa Gatore kuwa 07 Mata 2015 mu ma saa tanu bamusanze mu rutoki rwe aho yakoraga yapfuye, umuryango we ukaba uvuga ko asanzwe arwara umutima.