Inkera y’imihigo mu buzima ni gahunda y’Akarere ka Kirehe ku bufatanye n’Umushinga Inshuti mu Buzima (Partners in Health) mu rwego rwo gukemura bimwe mu bibazo bitagenda neza muri gahunda z’ubuzima.

Kuboneza urubyaro, kurwanya imirire mibi no gushishikariza abaturage kwitabira ubwisungane mu kwivuza ni yo mirongo ngenderwaho yasuzumwe muri iki gihembwe gishize.
Bamwe mu bayobozi b’ibigo nderabuzima basanga iyo gahunda ibafasha mu mikorere myiza iganisha ku iterambere ry’ubuzima bw’abaturage hagambiriwe ireme ry’ubuvuzi.
Rwagasore Felix, Umuyobozi w’Ikigo Nderabuzima cya Gahara, agira ati “Ni gahunda nziza idufasha kumenya uburyo serivisi z’ubuzima zikorwa ariko muri iyu mwaka byagaragaye ko habayeho gusubira inyuma cyane cyane muri gahunda yo kuboneza urubyaro na gahunda ya mituweri.
Avuga ko gahunda yo kuboneza urubyaro idindizwa n’abagabo batabiha agaciro bakabiharira abagore bamwe bakabuzwa kwitabira iyo gahunda bikaba byatera amakimbirane mu miryango.
Yavuze ko n’ubwitabire mu gutanga ubwishingizi mu kwivuza bwasubiye inyuma ugereranyije n’umwaka ushize ngo byose bituruka ku myumvire mibi ikirangwa mu baturage.

Antoinette Habinshuti, Umuyobozi wa Partners in Health, yasabye abayobozi b’ibigo nderabuzima kongera ingufu muri serivisi zimwe na zimwe z’ubuvuzi zidakora neza.
Ati“ Abakoze neza turabashimye ariko n’abasigaye inyuma turakomeza tubasunike barebere ku bigo nderabuzima byitwaye neza nka Nasho na Gashongora byabaye indashyikirwa mu mihigo kandi twese tubaye aba mbere byadushimisha, ubundi twajyaga dutanga igikombe ariko uyu munsi ntacyo mwagenewe mugomba kwikubita agashyi.”
Muzungu Gerald Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe yasabye abayobozi b’ibigo nderabuzima n’abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge gukomeza gushyira hamwe bazamura ireme ry’ubuvuzi.
Ati “Ubutaha tuzahurire hano twishimira ko ireme ry’ubuvuzi ryazamutse hafi 100/100 ku buryo tuzashyiramo n’izindi segiteri zitandukanye nk’uburezi n’izindi tugendeye kuri iyi gahunda nziza y’Inkera y’imihigo mu buvuzi.”
Ibigo nderabuzima byabaye indashyikirwa muri icyo gikorwa ni Gashongora na Nasho byahawe inkunga y’ibihumbi 700 kuri buri kigo hatangwa n’ibindi bihembo binyuranye ku bigo byagerageje kwitwara neza.
Servilien Mutuyimana
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Erega ibigo nderabuzima bikoze se . Ariko ku bitari bya Kirehe , tugakomez kurarirana tutavuw , byo bimaze iki ? Mudufashe , muze murebe namwe mureke raporo itekinitse yakozwe na bamwe mi bakozi b’ibitaro, ubwo iriya mugabo ushinzwe ubuzima Mu karere ka Kirehe yari amaze kubyumva kumwe na Director W’ibitaro Jean Nepo ubwo Bari Mu guest ya Kirehe , akamubwira ko agomba gutuka bamwe Mu ba staff , Maze bagaking njyanama ibikarito Mu maso , raporo ni ya service barayitekenitse reose