Kibungo: Abarokotse batishoboye baremerwa inka mu mafaranga yakusanyijwe
Abaturage bo mu Murenge wa Kibungo, Akarere ka Ngoma barashimwa ku kwitabira ibiganiro mu cyumweru cy’icyunamo ndetse no kwitanga bagira icyo bigomwa bashyira mu gaseke bagakusanya miliyoni hafi eshatu zaguzwemo amatungo yo kuremera abatishoboye barokotse Jenoside.
Ubuyobozi bw’Umurenge wa Kibungo buvuga ko ibiganiro byo mu cyumweru cyo kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi byitabiriwe kuri 98% ndetse hakanakusanywa amafaranga agera kuri miliyoni ebyili n’ibihumbi 208 byaguzwemo inka 8 n’ihene 27 andi akazakoreshwa mu gusana amazu.

Uretse abaturage bitanze bagira icyo bigomwa bagashyira mu gaseke, ibigo bitandukanye bikorera muri uyu murenge byagiye na byo bitanga amatungo arimo n’inka.
Bamwe mu baremewe bashima ubuyobozi bwiza bwazanye imiyoborere myiza y’ubumwe n’ubwiyunge butoza abantu urukundo bigatuma Abanyarwanda barongeye kubana ndetse bakaba bagaragarizanya urukundo nta macakubiri.
Mukagatare, umwe mu bahawe inka yagize ati”Turashima ubuyobozi bwiza budutoza ubumwe n’ubwiyunge kuko ukurikije amahano ya Jenoside yabaye mu Rwanda ntabwo ibi byakabayeho.”
Akomeza avuga ko ariko kubera urukundo ubuyobozi bwiza bwigishije Abanyarwanda bukabahuza byatumye bagira umutima wo kwitanga . Agira ati “Kuba mbanye n’abaturanyi neza ntabishisha biranyubaka.”
Uhagarariye umuryango uhagaranira inyungu z’abacitse ku icumu rya Jenoside “Ibuka”, Gihana Samson, mu ijambo rye yahumurije abarokotse Jenoside anashima aho u Rwanda rugeze rwiyubaka.
Yanakanguriye abahawe amatungo gukora bakiteza imbere bakibuka biyubaka ntibasigare inyuma kuko byatiza umurindi abafobya n’abahakana Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Yagize ati” Dukore twigire, yaba ari ugucuruza wumve ko ugomba kunguka, niba uri umuhinzi uhinge. Ntuzagende ngo uheranwe n’agahinda ngo kanaka yampfobeje! Oya,wowe uburyo uzamuhagarika uburyo uzamucecekesha ni ibikorwa uzakora.”
Mu gikorwa cyo kwibuka abatutsi bazize Jenoside biciwe mu Murenge wa Kibungo no mu nkengero zaho.
Kuri uyu wa 15 Mata 2015 cyanabaye umwanya wo kuvuga kuri gahunda yo kubaka urwibutso iteganijwe vuba ndetse abacitse ku icumu bamaganye ibikorwa by’abafobya Jenoside yakorewe abatutsi byagaragaye muri aka karere ka Ngoma muri uyu mwaka.
Jean Claude Gakwaya
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|