Guverinoma nshya: MINALOC, Minisiteri y’ibidukikije zihawe Abaminisitiri bashya

Minisiteri y’Ibidukikije yahawe Minisitiri mushya, Dr. Bernadette Arakwiye, akaba asimbuye Dr. Uwamariya Valentine, mu gihe Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu yahawe Dominique Habimana muri Guverinoma nshya yashyizweho kuri uyu mugoroba.

Dominique Habimana asimbuye Dr Patrice Mugenzi wari muri MINALOC kuva tariki 18 Ukwakira 2024. Ku itariki ya 06 Kamena 2024 nibwo Dominique Habimana yari yaragizwe Umunyamabanga Mukuru wa RALGA, Ishyirahamwe rihuza Inzego z’ibanze n’Umujyi wa Kigali.

Dominique Habimana, Minisitiri muri Minisiteri y'Ubutegetsi bw"igihugu
Dominique Habimana, Minisitiri muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw"igihugu

Ishyirwaho rya Guverinoma nshya rikurikiye impinduka zabaye eho, aho Perediza wa Repuburika yahinduye Minisitiri w’intebe Edouard Ngirente, akamusimbuza Justin Nsengiyumva.

Iyi Guverinoma irimo Minisiteri makumyabiri n’imwe, wongeyeho umuyobozi wa RDB n’uwa RGB bashyizwe ku rwego rw’Abaminisitiri. Harimo kandi n’abanyamabanga ba Leta icumi wongeyeho umuyobozi wa RDB wungirije washyizwe k

Dr. Bernadette Arakwiye, Minisitiri w'Ibidukikije
Dr. Bernadette Arakwiye, Minisitiri w’Ibidukikije

u rwego rw’Umunyamabanga wa Leta.

Ku banyamabanga ba Leta, naho hagiye haba impinduka, aho nko muri Minisiteri y’ubuhinzi n’Ubworozi, Dr. Ndabamenye Telesphore yakuwe mu kigo gishinzwe iterambere ry’ubuhinzi n’ubworozi yayoboraga, akagirwa umunyamabanga wa Leta.

Jean de Dieu Uwihanganye, Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ibikorwa remezo
Jean de Dieu Uwihanganye, Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ibikorwa remezo

Muri Minisiteri y’ibikorwa remezo Dr. Jean de Dieu Uwihanganye yagaruwe nk’umunyamabanga wa Leta ushinzwe ibikorwa remezo, nyuma yo gusoza inshingano muri Singapure aho yari Ambasaderi.

N’ubundi Uwihanganye agarutse muri uyu mwanya kuko ari wo yari yagiye aturukamo.

Nick barigye, Giverineri wa Banki nkuru y'u Rwanda wungirije
Nick barigye, Giverineri wa Banki nkuru y’u Rwanda wungirije

Mu bandi bayobozi bashya, Nick Barigye yagizwe Guverineri Wungirije wa Bank nkuru y’u Rwanda (BNR), asimbuye Dr. Justin Nsengiyumva wagizwe Minisitiri w’Intebe. Barigye yari aherutse kugirwa Umuyobozi Mukuru wa Crystal Ventures (CVL) Ltd.

Ikindi kandi, Ikigo gishinzwe Mine Peteroli na Gaz, n’Ikigo gishinzwe guteza imbere Ubukerarugendo bushingiye ku Nama (RCB), bizarebererwa n’urwego rushinzwe Iterambere mu Rwanda (RDB) hashingiwe ku ivugururwa riri gukorwa muri izi nzego.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka