Kirehe: Abaturage bongeye kwinubira gushyirwa mu byiciro by’ubudehe batagizemo uruhare

Muri imwe mu mirenge igize akarere ka Kirehe abaturage barinubira uko bashyirwa mu byiciro by’ubudehe bagasanga bidahinduwe iyo gahunda yaba ije gutera ibibazo aho kubikemura.

Mu mirenge Kigalitoday yasuye yasanze hari ikibazo cy’uburyo abaturage binubira uburyo batoranyirijwe bashyirwa mu byiciro by’ubudehe.

Uyu ngo aracyaba muri nyakatsi none ngo bari bamushyize mu cyiciro cya gatatu cy'ubudehe avuze bamushyira mu cya 2 ariko na cyo ngo ntakishimiye.
Uyu ngo aracyaba muri nyakatsi none ngo bari bamushyize mu cyiciro cya gatatu cy’ubudehe avuze bamushyira mu cya 2 ariko na cyo ngo ntakishimiye.

Mu murenge wa Gahara abaturage bavuga ko hafi ya bose bashyizwe mu cyiciro cya gatatu ku ngufu.

Bosenibamwe Jean de Dieu aba munzu y’ibyatsi avuga ko atunzwe no guca inshuro ariko ngo ubuyobozi bwamushyize mu cyiciro cya gatatu bishakuje bamushyira mu cyiciro cya kabiri.

Ati “Uko mundeba mba muri nyakatsi ndanyagirwa kuko nta bundi bushobozi mfite. Iyo tugize Imana turya rimwe k’umunsi abu banshize mu cyiciro cya gatatu, abayobozi banteye utwatsi babonye ngiye ku karere barampindura banshira mu cyiciro cya kabiri ariko nacyo ntabwo nkishimiye."

Umuturanyi we utashatse ko tuvuga amazina ye yavuze ko bashyizwe mu byiciro ku ngufu ngo abaturage ntibigeze bahabwa umwanya.

Ati “Urajya guca inshuro ugasanga umukire wagiye guhingira muri mu cyiciro kimwe cya gatatu ukibaza icyo bakurikije. Ubu ntacyo twavuga urajya mu buyobozi ngo bagusobanurire bagasubiza ko nta kindi bahindura ndabona aho kuba umuti w’ibibazo ari ukubitera."

Aba ngo baracyaba muri nyakatsi.
Aba ngo baracyaba muri nyakatsi.

Mu Murenge wa Mahama na ho haravugwa icyo kibazo aho abaturage babona uko gushirwa mu byiciro ntacyo bibamariye.

Umwe muri bo ati “Mbere byakozwe natwe ubwacu dufashijwe n’ubuyobozi tubyemeranywaho, nyuma abayobozi baraje barabisesa badushyira mu bindi byiciro ku ngufu bavuga ko umubare bashaka utaraboneka. Tubona ntacyo ibi byiciro bije gukemura.”

Mukandanga Berthe, umukecuru w’imyaka 75, wo mu Murenge wa Kirehe avuga ko yibana akaba yarashizwe mu cyiciro cya gatatu.

Ati “Ubu ndibana murabona ndashaje aka kazu ni ibyondo njye ndabaza impamvu banshira mu cyiciro cya gatatu mubona uko meze uku,mumbarize umuyobozi w’akarere”.

Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe, Muzungu Gerald, avuga ko bagiye gusuzuma icyo kibazo bidatinze aho bazasanga byarakozwe nabi bikosorwe.

Agira ati “Tugiye gukurikirana icyo kibazo aho tuzabona akarengane umuturage agashyirwa mu cyiciro kitajyanye n’urwego rwe tuzabisubiza mu midugudu bikosorwe, abaturage bashyirwe mu byiciro nta gahato”.

Servilien Mutuyimana

Ibitekerezo   ( 3 )

Abayobozi bakwiye kujya bashishoza mubyo bakora kuko kenshi abaturage babirenganiramo kdi bagakwiye kurenganurwa,rwose ugiye kureba neza hafi yimirenge yose ya karere ka Kirehe abaturage bashyizwe mubyiciro bidakwiye nawe c umuturage utunzwe nubuhinzi nabwo butagize icyo bumumariye akwiye kujya mukiciro kimwe nabakozi ba leta bahembwa buri kwezi njye mbona ibyo bintu bakwiye kongera kubitekerezaho neza kuko bitabaye ibyo byaba ari ugusubiza igihugu inyuma kdi akarere ka Kirehe byumwihariko kabisubiremo kbsa

mukundabantu yanditse ku itariki ya: 18-04-2015  →  Musubize

Wamunyamakuru we ndakwinginze ukiri muri KIREHE uzajye nomukagari ka bukora abaturage bararenganye. ntibanavuga kuko executif wakagali abatera ubwoba.

patrick yanditse ku itariki ya: 17-04-2015  →  Musubize

Hari Abayobozi Banga Kugaragaza Ibibazo Biri Aho Bayobora Kugira Ngo Batabazwa Impamvu Batabikemuye. Iyi Ni Yo Mpamvu Hadutse Umuco Mubi Wo Gutekinika Bagatanga Imibare Itari Ukuri, Buri Wese Ashaka Kwiyerekana Neza Ngo Ashimwe. Nyamara Iyo Uhishe Muganga Indwara Urwaye Bituma Aguha Imiti Itari Yo, Bityo Gukira Kwawe Bikaba Ingorabahizi!!!

Joseph yanditse ku itariki ya: 17-04-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka