Kirehe: Bamusanze mu nzu iwe yapfiriye mu mugozi

Umugabo witwa Nkwaya Théoneste w’imyaka 47 wo mu Kagari ka Nyabitare, mu Murenge wa Nyarubuye mu Karere ka Kirehe, mu gitondo cyo kuwa 28 Mata 2015, bamusanze mu nzu iwe ari mu mugozi bakeka ko yiyahuye, ariko impamvu zamuteye kwiyambura ubuzima ntiziramenyekana.

Umurangamirwa Marie Claire ushinzwe iterambere ry’ubukungu n’imibereho myiza y’abaturage mu Kagari ka Nyabitare, yavuze ko uwo mugabo yari amaze iminsi nta kibazo afite, mu gitondo cyo ku wa kabiri tariki ya 28 Mata 2015 ngo nibwo abana be bazindutse bajya ku isambu we asigara mu rugo.

Ngo byageze mu ma saa mbiri abaturanyi bumva induru iwe batabaye basanga harafunze, bashaka uburyo binjira ngo barebe icyo abaye basanga yimanitse mu mugozi amaze gupfa.

Ngarukiyintwari Justin, umuturanyi wa nyakwigendera, avuga ko bwakeye babona uwo mugabo ariko asa n’urwaye mu kanya babonye iwe hafunze bakeka ko yagiye kwa muganga, batungurwa no kumva avuza induru mu nzu iwe yifungiranye.

Ati “Uwo mugabo twazindutse tumubona mu rugo avuga ko agiye kwa muganga kuko arwaye, mu kanya gato mu gihe twatekerezaga ko yagiye kwa muganga twumva induru iwe mu nzu dutabaye dusanga niwe wimanitse mu mugozi, twasanze amaze gupfa”.

Umurangamirwa avuga ko bategereje ko amafaranga aboneka ngo umurambo bawugeze mu bitaro bya Kirehe.

Arasaba abaturage kutihererana ibibazo mu gihe byababyarira ingaruka zikomeye bityo bakajya bakabishyikiriza ubuyobozi bukabikemura amazi atararenga inkombe.

Ati “Iyo bigeze aho umuturage afata icyemezo cyo kwiyahura aba afite ibibazo bimukomereye. Nk’abayobozi turasaba abaturage kujya bagaragaza ibibazo bafite aho kubyihererana mu buryo bwo kubikemura ntawe bigize ho ingaruka”.

Nkwaya Théoneste nta mugore yagiraga kuko uwo yari afite yitabye Imana n’abana babiri muri batanu yari yarabyaye, akaba apfuye asize abana batatu.

Servilien Mutuyimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Yes yes yes yes

Alias yanditse ku itariki ya: 29-04-2015  →  Musubize

None se n’igihe ibyo bibazo tubiterwa n’ubuyobozi tujye tugaruka tubabwire ko muturemereye?

Rukara yanditse ku itariki ya: 29-04-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka